Igitaramo ngarukakwezi kizajya kizenguruka uturere tw’Umujyi wa Kigali

Mu rwego rwo gususurutsa abatuye Umujyi wa Kigali, buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hateguwe igitaramo kizajya kibafasha kwidagadura, igitaramo abatuye umujyi binjira batishyuye amafaranga, bagasusurutswa n’abahanzi banyuranye.

Iyi gahunda yatangiye tariki ya 26 Nyakanga 2019, ibera muri «Car Free zone ».

Kuri iyi nshuro ariko, iki gitaramo kigiye kujya kizenguruka uturere tugize Umujyi wa Kigali twose, nk’uko byagiye bisabwa n’abawutuye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali, Ruzindana Jean Claude, yabwiye Kigali Today ko bagendeye ku byifuzo by’abitabira iki gitaramo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cy’uko iki gitaramo kitajya gihora kibera ahantu hamwe, ahubwo ko kizajya kizenguruka uturere twose tugize Umujyi wa Kigali.

Yagize ati « Abaturage bamwe bagiye batubwira ko dususurutsa abantu batuye igice kimwe, abatuye kure ntibibagereho. Ni yo mpamvu tugiye kujya tugera muri buri Karere, kugira ngo bose bisangemo ».

Jean Claude Ruzindana uyobora ishami rishinzwe iterambere n'imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali
Jean Claude Ruzindana uyobora ishami rishinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali

Ruzindana, Avuga ko iki gitaramo cyafashije benshi batajya babasha kwitabira ibitaramo biba kenshi, bikabera muma hotels akomeye, cyangwa bikishyuza amafaranga menshi.

Ati « abaturage bacu ubu bazajya babasha kwidagadurana n’abahanzi bakunda kandi ku buntu ».

Kugeza ubu, abahanzi baririmba muri ibi bitaramo, ntabwo baratangira kwishyurwa amafaranga, ahubwo ni abafatanyabikorwa b’Umujyi wa Kigali. Ruzindana avuga ko uretse Airtel yabahaye King James umwaka ushize, ndetse ikazabaha na Dream Boys, abandi bahanzi bose babikora mu rwego rw’ubufatanye.

Yagize ati : « Turashimira abahanzi kugeza ubu badufasha gususurutsa Abanyakigali badasabye amafaranga. Kugeza ubu babikora ku buntu, kuko na bo baba bifuza guhura n’abakunzi babo ».

Gusa avuga ko uko ubushobozi uko buzagenda buboneka, na bo bazajya bahabwa amafaranga ku bikorwa baba bakoze.

Alyn Sano, umwe mu bazasusurutsa Abanyakigali kuri uyu wa gatanu
Alyn Sano, umwe mu bazasusurutsa Abanyakigali kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27/09/2019, iki gitaramo kizabera mu Karere ka Kicukiro, muri Expo Ground i Gikondo.

Abatuye Umujyi wa Kigali, ndetse n’abandi bose bazifuza kuhagera, bazasusurutswa n’abahanzi banyuranye, barimo Orchestre Impala, Itsinda rya Dream Boys, Fireman umenyerewe mu njyana ya HipHop, Alyn Sano, umukobwa benshi bakundira ijwi rye ry’umwimerere udasanzwe ndetse na Paccy Nyirantwali.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugera saa yine z’ijoro (18h00-22h00).

Ibi bitaramo byitabirwa n'abatari bake
Ibi bitaramo byitabirwa n’abatari bake
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka