Indimi ebyiri za AHUPA ku bihembo bya Salax Awards

Nyuma y’inkuru yasohotse kuri Kigali Today ifite umutwe ugira uti : Ahupa ntiyambuye abahanzi, amafaranga arahari », Ivuga ko abahanzi ari bo bafite ikibazo, abahanzi babeshyuje ibyo AHUPA yatangarije Kigali Today muri iyo nkuru, naho StarTimes yateraga inkunga iki gikorwa inyomoza ibyo kuba itaratanze amafaranga ku gihe.

Bamwe bakimara kubona iyo nkuru, bavuze ko ibyatangajwe na AHUPA atari byo kuko abahanzi batigeze banga kwishyura imisoro, cyane ko bazi akamaro kayo. Umwe mu bagize itsinda rya Active, yabwiye Kigali Today ko ikibazo kitari ku misoro, nk’uko AHUPA ibivuga. Yagize ati "Twebwe Ahmed ubwe, yadusabye kumuha nimero ya Konti yacu, turayimuha, atubwira ko agiye kuduha amafaranga ku munsi ukurikiyeho, ariko akazakuramo imisoro. Twarabyemeye hashize amezi arenga abiri dutegereje".

Abagize itsinda rya Active bavuga ko batigeze banga kwishyura imisoro
Abagize itsinda rya Active bavuga ko batigeze banga kwishyura imisoro

Kompanyi ya AHUPA ivuga ko mu bahanzi bamaze kubona amafaranga yabo, harimo Uncle Austin. Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Uncle Austin, yatangaje ko bamuhaye amarafanga ariko atuzuye, ku buryo hari ayo akishyuza. Yagize ati ‘Amafaranga barayampaye ariko bampaye igice. Bagombaga kumpa ibihumbi 700, ariko bampaye ibihumbi 500 gusa. Hari ibihumbi 200 bagomba kumpa’.

Uncle Austin avuga ko yishyuwe amafaranga atuzuye
Uncle Austin avuga ko yishyuwe amafaranga atuzuye

Uretse Uncle Austin wahawe amafaranga atuzuye, abandi bahanzi bose batsindiye ibihembo bavuga ko nta n’umwe urabona amafaranga.

AHUPA isobanura impamvu amafaranga yagabanutse

Ahmed Pacifique uyobora AHUPA yateguye Salax Award, avuga ko koko mu ntangiriro buri muhanzi yagombaga guhabwa miliyoni imwe, kuko bategura Salax, byari ibyiciro 6 gusa. Nyuma yo gukorana inama n’urugaga rw’abahanzi, basabye ko byakongerwa, bigera ku byiciro 10, ariko ingengo y’imari yo ntiyiyongera.

Yagize ati « Jyewe nahawe Miliyoni esheshatu, kandi ngomba gukuramo imisoro ingana na 18%. Ni zo nagombaga kugabanya abahanzi. Gusa bo baje kumbwira ko imisoro bishyura 15% nk’uko babyumvikanye na Rwanda Revenue Authority, ko batakwirengera igihombo cya AHUPA. Ni yo mpamvu tuzabaha ibihumbi 700 havuyemo 15%. Buri muhanzi azabona ibihumbi 595Frw »

Ahmed avuga ko Uncle Austin ku mafaranga yahawe, bazamwongera ibihumbi 95.

Ahmed Pacifique, Umuyobozi wa AHUPA
Ahmed Pacifique, Umuyobozi wa AHUPA

Urugaga rw’abahanzi mu Rwanda ruvuga ko rutemera ibyo AHUPA ivuga

Umuhanzi witwa Intore Tuyisenge akaba ari na we Perezida w’ urugaga rw’abahanzi yabwiye Kigali Today ko muri ibi bihembo harimo byinshi bidasobanutse. Yagize ati “Ubundi umushinga watangiye buri muhanzi agomba guhabwa miliyoni imwe. Biba ibihumbi 700, abahanzi bemera kuyakira, none byageze kuri 500. Ibi ni ugutesha agaciro abahanzi kandi ntitwabyemera.”

Ku bijyanye n’imisoro, Intore Tuyisenge avuga ko na byo bitumvikana kuko ubundi umuhanzi atari we usorera igihembo. Yagize ati “Ubundi umuterankunga atanga amafaranga yabaze n’imisoro yose. Umuhanzi we agomba guhabwa amafaranga ye yuzuye. Ibyo kuzavana 15% mu bihumbi 700, bizaba ari ugusora kabiri, na byo ntitubyumva.”

Intore Tuyisenge, Perezida w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda
Intore Tuyisenge, Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda

AHUPA ntizi igihe izishyurira, kuko StarTimes itarishyura

N’ubwo ku itariki ya 16/09/2019, Issiaka Mulemba uvugira AHUPA yari yabwiye Kigali Today ko amafaranga yo guha abahanzi ahari, ko ikibura ari ubwumvikane. Ahmed Pacifique uyobora AHUPA yavuze ko atazi igihe bazabishyurira, ariko ko byaba vuba, mu gihe StarTimes yaba imaze kubishyura.

Yagize ati «Muri StarTimes habayeho guhindura abayobozi, tubanza kongera gusobanurira abashya. Ubu nabashyiriye fagitire mu cyumweru gishize, ntibarishyura. Baramutse bishyuye natwe twahita twishyura abahanzi ».

StarTimes, umuterankunga wa Salax, ivuga ko nta deni ifitiye AHUPA

Vlady Terimbere ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes, yabwiye Kigali Today ko amafaranga yose bagombaga kwishyura AHUPA bayatanze. Ngo na bo batunguwe no kumva ko abahanzi batarishyurwa. Yagize ati « Amafaranga yose twagombaga guha AHUPA ku gikorwa cya Salax Awards, twarayatanze. Nta byinshi mfite byo kubivugaho, gusa natwe tugiye gukurikirana iki kibazo, kuko biratwanduriza izina. »

Vlady Terimbere, ushinzwe Ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes
Vlady Terimbere, ushinzwe Ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri StarTimes

Iby’uko amafaranga yagombaga guhabwa abahanzi yagabanyijwe, akava kuri miliyoni imwe akagera ku bihumbi 700, Vlady Terimbere avuga ko ibyo bitareba StarTimes. Ati « Ibyo kuba amafaranga bahawe ari make si ikibazo cyacu. Twe twateye inkunga igikorwa cyose. Ntitwari tuzi umubare w’abahanzi n’amafaranga bagenewe. Ibyo bireba AHUPA .»

Perezida w’urugaga rw’abahanzi avuga ko bagiye gushaka AHUPA, bakemeranya umunsi n’uburyo abahanzi bagomba kwishyurwa, bitakunda bakitabaza inzego zibishinzwe. Ati “Ntitwakwemera ko AHUPA yakwitwaza izina ry’abahanzi, ngo ikorere amafaranga hanyuma ntibahe ibyo bemeranyijwe. Tugomba kumvikana, bakishyurwa, byakwanga hari inzego z’ubutabera, tuzazigana.

Ibi bihembo, byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 01/04/2019. Salax Awards, yatangijwe na “Ikirezi Group”, ariko kuri ubu, ifitanye amasezerano na AHUPA yo kuyitegura mu gihe cy’imyaka 3, ishobora kongerwa kugera kuri 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hhhh AHUPA irasekeje. nonese ishaka kuvuga ko STARTIMES yabahaye 500k yo kwishyura Austin Gusa??? ni comedie

liki yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka