Meddy yasabye gukorana Indirimbo n’ IGISUPUSUPU
Ngabo Medard umwe mu Banyarwanda bakora umuziki bakunzwe imyaka irenga 10, yakurikiye imiririmbire ya Nsengiyumva Francois mu gitaramo gisoza Iwacu Muzika Festival ahita asaba ko ababishinzwe bamufasha agakorana indirimbo n’uyu musaza ukunzwe mu gihe gito kubera umuduri.

Igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 15, nicyo cyanahuruje umunyatanzaniya Diamond Platnumz wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo ndetse agaragaza ukwitanga ku rubyiniro no gushimisha abamurebaga akoresheje imbaraga nyinshi.
Gusa ntibyabujije ko n’abandi bahanzi b’abanyarwanda bitabiriye iki gitaramo bashimishije abari buziye imbuga ya Stade amahoro, ariko bigeze kuri Nsengiyumva Francois wadutse vuba, hajyamo itandukaniro ugereranije n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, ndetse hari n’abatatinye kugereranya abafana n’uyu musaza muri iyi mbuga n’abafannye umushyitsi wari uvuye muri Tanzaniya.
Amashusho magufi ya nsengiyumva uherutse gusohora Rwagitima, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, bigera no kuri Meddy wanagaragaje ko yakurikiye iki gitaramo, ahita asaba ko ababishinzwe bamufasha gukorana indirimbo na Nsengiyumva utaragira indirimbo zirenze enye.

Ubwo yavaga ku rubyiniro, uwamamaye kubera IGISUPUSUPU yabajijwe n’abanyamakuru icyo avuga ku kirangirire Diamond Platnumz, maze Nsengiyumva ntiyarya iminwa ahita avuga ko Diamond ari ikirengirire ariko kitamurutira abahanzi b’abanyarwanda, ndetse ahita atanga urugero rwa Meddy umaze kuba mpuzamahanga.
Nsengiyumva ati “Uriya ni ikirangirire ariko ntabwo yandutira Abanyarwanda. Mujya mwumva Meddy ubu yabaye mpuzamahanga, kandi Abanyarwanda natwe turashoboye. Ujya gutera uburezi arabwibanza, tugomba kubanza gushoma Abanyarwanda. Uriya ntabwo yandutira Abanyarwanda kuko nibura Meddy yanantera inkunga narwaye cyangwa akagira n’ikindi yamfasha. Sinamurutisha uriya Diamond”.
Aya magambo yavuze ku kavideo k’amasegonda 21 yakoze cyane ku mutima wa Meddy bituma agashyira ku rubuga rwe rwa Instagram, yandikaho ati “Imitekerereze myiza #Igisupusupu! Ndashaka indirimbo yacu twembi sasa. Ababishinzwe mubitugiremo”.
Iyi ndirimbi iramutse ishyizwe mu ngiro, ibiganiro byo gukora iyi ndirimbo byakorwa hagati y’abashinzwe inyungu za Meddy hano mu Rwanda, na Alain Muku ushinzwe inyungu za Nsengiyumva wamaze kwitwa IGISUPUSUPU.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
meddy ararenze
meddy ararenze kandindamwemera