Abahanzi bakuru barashinjwa ishyari n’urwango kuri barumuna babo

Bamwe mu batangira gukora umuziki mu Rwanda, bavuga ko hari urwango bataramenya ikirutera, bagirirwa na bagenzi babo bawumazemo igihe. Bavuga ko nubwo wakoresha imbaraga ugakora umuziki mwiza, hari uburyo bwinshi aba bitwa bakuru babo babakomanyiriza ngo ntibacurangwe ku ma radiyo no kuri televiziyo, ubundi ngo bakabakomanyiriza igihe bagiye gushaka akazi ko kuririmba.

Victor Rukotana, aherutse kugirana ikiganiro na KT Radio mu kiganiro Sato Concord, ahishura ko umuhanzi utangiye kuzamuka mu muziki, avuga ko kimwe mu bituma badindira harimo n’uko bakuru babo mu muziki batabakunda, kuko usanga aho kubashyigikira ngo batere imbere ahubwo bagenda babazitira, byaba mu buryo bwo kumenyekana no kubona amafaranga.

Victor Rukotana
Victor Rukotana

Yagize ati « Sinzi impamvu bakuru bacu batadukunda. Ntabwo bashimishwa n’uko twazamura izina. Kuko baba bafite n’amafaranga tutarabona, kenshi bagura amazina yacu, ku buryo tutigera tumenyekana ».

Avuga ko kenshi bakorana n’abanyamakuru, cyane abakora ibiganiro bacurangamo imiziki, ku buryo indirimbo z’abahanzi bakiri bato, zumvikana gake cyane. Ati "Biragoye ko mu ndirimbo icumi zikunzwe ku ma radiyo wakumvamo iy’umuhanzi ukizamuka.

Akenshi abahanzi bakuru, bahamagara abanyamakuru bakababwira ko indirimbo y’umwana itajya hejuru y’iye. Ibi rero biratubangamira".

Avuga ko ibi bituma batabona ibiraka, ubutumire mu birori n’ibitaramo bibaha amafaranga, kuko nta muntu uba wumvise ngo akunde ibihangano byabo.

Yongeyeho ati "Ni nde se waguha akazi atakuzi, atakumvise? Bisaba wowe ubwawe kuzenguruka ahantu wimenyakanisha, kandi ibyo biragoye cyane".

Ben Adolphe
Ben Adolphe

Ben Adolphe, we abona ko abahanzi bakuru batekereza ko abana bazamuka bafite gahunda yo kubakura mu kibuga.

Ati "Niba batinya ko twaje kubabuza umugati, simbizi. Nta nama bashobora kutugira kandi baturusha ikibuga, kumusaba gukorana indirimbo kugira ngo nawe izina rizamuke, arabanza akakugora cyane, cyangwa akakubwira ko ukiri kure cyane, atakorana nawe. Yakora uko ashoboye ntumenyekane kabisa".

Nk’uko Victor Rukotana yabivuze, Adolphe na we yavuze ko abanyamakuru kuri radiyo na televiziyo, na bo benshi batumva abahanzi bazamuka.

Ati "Uzarebe za top 10 zikorwa, usanga indirimbo z’abamaze igihe ziza hejuru, kandi wenda atari na zo abaturage batoye. Abanyamakuru biyumva cyane mu bahanzi bakuru, kuko wenda ari bo bamaranye igihe".

Avuga ko hari indirimbo ye yatowe cyane, umunyamakuru yabajije abaturage, kugira ngo akore top 10, ariko akayinyonga ku nyungu z’undi muhanzi.

Ati "Indirimbo yanjye ‘Ni Rushya’ yigeze gutorwa cyane, ntungurwa no kubona umunyamakuru wabazaga abaturage atayishyize mu ndirimbo 10 zakunzwe. Ibi mbihagazeho byabaye ku manywa".

Akomeza avuga ko byaba byiza bemeye gufatanya, kuko icyo bose bashaka ari ugushimisha abantu no gutera imbere.

Mu kiganiro Ben Adolphe aherutse kugirira kuri KT Radio, yagaragaje ko benshi mu bahanzi basanzwe mu muziki bagaragaza kwijundika abasore n’inkumi barangije mu ishuri rya Nyundo, ndetse aba basore ngo byatangiye kubatera impungenge zo gutangira umuziki ugezweho ku buryo hari abahisemo kuyoboka inzira zo kuririmba mu bukwe no mu nsengero aho kwishora mu kibuga cya muzika kirimo urwango.

Mutuzo Jean Luc
Mutuzo Jean Luc

Jean Luc Mutuzo, watangiye umuziki mu mwaka wa 2014, na we avuga ko hakiri inzitizi mu kuzamuka mu muziki.

Ati "Nigeze kujya numva bavuga ko umuntu yatanga amafaranga kuri radiyo, kugira ngo indirimbo z’umuhanzi muto zidakinwa, mbanza kubihakana ariko ubu natangiye kubyemera. Kuko numva indirimbo nziza cyane z’abana bato, wenda sinivuge, ziri ku ma radiyo, ariko ukibaza impamvu zidakinwa ngo zizamuke.

Ubu abahanzi bato bayobotse umuco wo gutanga amafaranga ya poromosiyo (azwi ku izina rya GITI), ariko aha nyine uyabuze, urumva ko nta kumenyekana. Ikindi, abahanzi bakuru bacu ubona basa n’abadashaka gukorana natwe, byaba kutugira inama cyangwa gukorana indirimbo. Wenda bashobora kugira umwanya muke birumvikana, ariko hari n’ubwo ubona nyine ko umuntu atabishaka".

Bamwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki, bavuga ko ibyo bibaho

Bull Dogg, uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop, avuga ko ibyo na we ajya abyumva ariko ko atari ibyo gushyigikira kuko bisubiza inyuma umuziki.

Ati "Ibyo bikorwa n’abahanzi baba batiyizeye mu muziki wabo, babona abana bazamuka, mu jyana baririmba, bagahita bumva ko baje kubakura ku mugati. Agatangira gushaka uko yamuzimya, ibyo bibaho".

Bull Dogg
Bull Dogg

We avuga ko ahubwo, ibyaba byiza ari uko bose bahuza imbaraga, bagakorana kuko ari byo bitanga umusaruro.

Uzamberumwana Oda Paccy, umukobwa wamenyekanye akora Hip Hop, kuri ubu ufite n’inzu itunganya umuziki "Empire Records", ntahakana ko ibi bibaho, ariko avuga ko birimo ubwenge buke.

Ati "Icyo ni ikibazo ariko abantu babikora baba bafite ikibazo gikomeye cyane mu mutwe. Kuko, umuziki urahinduka, ibihe birahinduka, abakuru bakavamo hakaza abashya. Usanga abana bazamuka ngenda mfasha baba bibaza uko bazabigenza, aho bazazamukira, kuko baba babona ikintu cy’igihu. Ariko burya nababwira ko umuntu umwe cyangwa babiri ntibakumira umugisha wawe. Amaherezo iyo ukora, ugera ku ntego".

Oda Paccy avuga ko kuzimya abahanzi bato birimo ubwenge buke
Oda Paccy avuga ko kuzimya abahanzi bato birimo ubwenge buke

Kuzimya umuhanzi mu itangazamakuru, si umugani, bibaho : Abanyamakuru barabyemeza.

Klepy Da Great, umunyamakuru kuri Contact TV, ukora ikiganiro cyitwa Klepy Live, ikiganiro gitoranya indirimbo 10 zikunzwe buri cyumweru, avuga ko ibiganiro nk’ibi bituma benshi mu bahanzi bavuga ko kwisanga kuri uru rutonde kenshi, byubaka izina ryawe.

Umunyamakuru Klepy
Umunyamakuru Klepy

Klepy, na we yemera ko koko hari bamwe mu bahanzi bajya babahamagara, bababwira ko umuhanzi mushya runaka atagomba kuzamuka.

Yagize ati "Koko hari abaduhamagara, bakakubwira ko hari umwana bakora injyana imwe, ko ugomba gukora uko ushoboye ntazamuke"

Uretse n’abahanzi ku giti cyabo, Klepy, avuga ko n’inzu zifasha abahanzi ’Labels’ na zo zikora ku buryo bamwe batazamuka. Aha, ngo Label zikoresha abanyamakuru, bitewe n’ubucuti afitanye na ba nyirayo, cyangwa ibindi bumvikanye, bakagira abahanzi rwose batigera bakira kuri radiyo cyangwa televiziyo bakoraho.

Yagize ati "Hari nk’inzu z’abanyamuziki (Labels) zishobora kuza, bakakubwira ko indirimbo z’umuhanzi runaka, Label yindi runaka badashaka ko uzikina. Ibyo rero hari abanyamakuru bashobora kubyemera, ugasanga umuhanzi abigendeyemo. Hari n’abanyamakuru basiba indirimbo za bamwe mu bahanzi muri bubiko (server) ku buryo, na mugenzi we atazigera azibona ngo azicurange".

Phil Peter, umunyamakuru umaze igihe akora ibijyanye n'imyidagaduro
Phil Peter, umunyamakuru umaze igihe akora ibijyanye n’imyidagaduro

Phil Peter, umunyamakuru umaze imyaka umunani akora itangazamakuru ry’imyidagaduro, avuga ko niba hari umunyamakuru wemera kugurwa n’umuhanzi afite ikibazo, ndetse ataba azi ibyo akora.

Yagize ati "Ibyo bintu simbizi, ariko niba binabaho, ikibazo si abahanzi cyangwa Labels, kuko bo baba bari muri business, kandi burya business umuntu ntacyo atakora agishoboye ngo azamuke ajye hejuru y’abandi. Ikibazo kiri kuri abo banyamakuru (promoters) bemera gukoreshwa amakosa nk’ayo.

Ahubwo jyewe mbona umuziki mu Rwanda wicwa n’uko abantu baba bashaka gushyiramo amarangamutima cyane, kurusha uko bashyira imbaraga muri business. Umuntu akumva ko hari abantu bashinzwe kumuzamura, gucuranga indirimbo ye, nk’aho hari abamushinzwe, we akiyicarira gusa. Umuntu mudakorana yafashe ingamba zo kugucaho, umurakarira ushingiye kuki ? Gufashanya bishingiye kuri business ni sawa, ariko ibishingiye ku marangamutima simbishyigikiye".

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Clement Ishimwe, ufite inzu itunganya ikanamenyekanisha umuziki w’abahanzi ’Kina Music’, avuga ko ibyo kuzimya umuhanzi uzamuka nta wabibonera umwanya.

Yagize ati "Muri Kina Music, ibyo nta wabibonera umwanya. Kuko hari n’abahanzi benshi baza ari bashya kandi bagakundwa. Ntitwabona umwanya n’imbaraga zo kumenyekanisha ibihangano ku bahanzi bacu, ngo tubone n’umwanya wo kujya kuzamura abandi.

Hari n’abo mba ntanazi rwose. Ahubwo abantu babona umuntu akora cyane, agashyira imbaraga muri promotion, babona azamutse, bagatangira gushaka andi mazina babyita, kuko ibyabo biba byaranze, bitewe n’uburyo n’imbaraga bakoresheje".

 Clement Ishimwe, uyobora Kina Music
Clement Ishimwe, uyobora Kina Music

Ishimwe Clement avuga ko byaba ikibazo ari uko hazamuka indirimbo mbi kubera ruswa zitangwa, inziza zikazima.

Ati "Burya indirimbo iyo ari nziza ntibigusaba kuvunika, yo ubwayo irikina. Nta munyamakuru wakumva indirimbo nziza, ngo nze mubuze kuyikina. Izo mbaraga n’ubushobozi sinabibona".

Avuga ko abahanzi bari bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora, bakareka kujya bashaka impamvu zidahari.

Muri iyi minsi, haragenda humvikana amajwi y’abahanzi benshi bashya, bakora indirimbo nziza, cyane ko benshi muri bo bagize amahirwe yo kugera mu ishuri ryigisha muzika ku Nyundo.

Nubwo iryo shuri rya muzika risohora abanyeshuri buri mwaka, baba bagomba kuza guhangana ku isoko ry’umurimo, si ko bose bagira amahirwe yo gutungwa n’umuziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka