Nanyoye inzoga n’itabi kubera video y’indirimbo - Christopher

Umuhanzi Christopher Muneza mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko mu buzima busanzwe atajya anywa inzoga n’itabi akaba adakunda no gusohokera mu kabari, gusa akaba yarabinyoye kubera video y’indirimbo.

Muneza Christopher ubwo yari kuri KT Radio tariki 01 Ukwakira 2019
Muneza Christopher ubwo yari kuri KT Radio tariki 01 Ukwakira 2019

Yagize ati “Sinakubwira igihe mperukira kujya mu kabari nasohotse. Akenshi n’iyo ngiyeyo mba mfite icyo ngiye kureba.”

Christopher yakomeje avuga ko abantu benshi bajya bamubaza impamvu atabikora. Avuga ko abahanzi benshi bagenzi be bakunze gusohoka ariko kuri we avuga ko kuba umuhanzi uzwi bidakuraho uko umuntu aba ateye mu busanzwe.

Avuga ko muri iriya video y’indirimbo aherutse gusohora yitwa “Ndakwemera” yagaragayemo anywa inzoga n’itabi kuko yagaragazaga ibintu byinshi abantu bakora iyo basohotse ariko kuko yari wenyine yagombye kubyina, kunywa inzoga n’itabi.

Abajijwe niba kudasohoka bituma atabonana n’inshuti ze, Christopher yagize ati “Mfite abajama (inshuti) benshi ntacyo bihinduraho, ahubwo kenshi muzajya mumbona nagiye kubatwara mu ijoro bagasomye hahahahah”

Christopher Muneza agaragara mu ndirimbo ye nshya yitwa 'Ndakwemera' anywa itabi n'inzoga
Christopher Muneza agaragara mu ndirimbo ye nshya yitwa ’Ndakwemera’ anywa itabi n’inzoga

Christopher wahoze abarizwa muri Kina music yabajijwe nimba afite irindi tsinda bari gukorana ubu, asubiza ko rihari ariko ko abo bakorana badashaka kujya mu itangazamakuru ahubwo bahugijwe no gusohora indirimbo kurusha kumenyekana.

Muneza watangiye gukora umuziki wa kinyamwuga muri 2011, bimwe mu bintu yagarutseho ni inzu itunganya umuziki, avuga ko Imana nimufasha umwaka utaha uzarangira afite iye itunganya umuziki.

Kuri ubu Christopher yiga muri kaminuza ya Mount Kenya University aho yenda gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s).

Reba Video y’Indirimbo ’Ndakwemera’ ya Christopher

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nihatari KBS ntibitangaje GS tujye twubaha ubuzima kuko yehova yabuduhaye adukunze tugomba natwe kubwubaha kugirango tugararazeko tumushimira naho itabi ryangiza ubuzima

Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka