Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 4-2, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, mu gihe APR FC yari yabanje gutsindwa ibitego 2-0.
Mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024,Umuholandi Max Verstappen yegukanye igihembo cya Formula One 2024.
Abatoza b’ikipe y’igihugu bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Sudani y’Epfo
Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umurundi ukina hagati mu kibuga yugarira Jospin Nshimirimana wasinyiye Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2024, ariko ntayikinire kubera ibihano ifite.
Umutoza w’Ikipe ya APR FC Darko Novic avuga ko atishimiye intsinzi y’ibitego 3-0 batsinze Kiyovu Sports ku wa 11 Ukuboza 2024, kuko bari kuyitsinda ibitego birindwi cyangwa umunani.
Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports wari umaze amezi atatu ayikorera nyamara yarasezeye muri Kanama 2024, kuri uyu wa Gatatu yavuye muri izi nshingano burundu.
Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Cricket, kuri uyu wa gatatu yatsinze Botswana ibona intsinzi ya gatatu yayifashije gufata umwanya wa kabiri mu irushanwa rya ILT20 Continent Cup, rigeze ku munsi wa karindwi ribera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports bazanye ibyapa bisaba Umukuru w’Igihugu kubatabara mu mukino ikipe yabo inyagiwemo na APR FC ibitego 3-0.
Mu gihe ari kugana ku musozo w’amasezerano ye abura iminsi mike, umutoza w’Amavubi Frank Spittler abenshi bavuga ko akwiriye guhabwa andi kubera ibyo amaze gukora mu mwaka umwe bitanga ikizere.
Konti za banki z’ikipe ya Kiyovu Sports zari zarafatiriwe na Igitego Hotel kubera umwenda wa miliyoni 64 Frw iyibereyemo zarekuwe nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.
Umuryango Mamba Volleyball Club uhuriwemo n’abahoze ari abakinnyi ba Volleyball na Beach Volleyball ndetse n’abakunzi b’uyu mukino, wongeye gutegura irushanwa rya Beach Volleyball rizaba hagati ya tariki 20 na 22 Ukuboza 2024, mu byiciro birimo abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere (Abagabo n’abagore) ndetse n’abakanyujijeho.
Umunyarwanda ukina asatira anyuze ku ruhande rw’iburyo muri Mukura VS, Iradukunda Elie Tatou, kuri iki Cyumweru yerekeje mu igeragezwa mu gihugu cya Portugal aho yatumijwe n’ikipe ya Sporting Club Braga yo mu cyiciro cya mbere, yamushima akagurwa.
Ikipe ya Rayon Sports inganyije na APR FC ubusa ku busa (0-0) mu mukino wa shampiyona wari wahuruje imbaga. Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro, ukaba ari wo wa mbere wa shampiyona aya makipe akunze guhangana ahuriyemo muri iyi sitade kuva yavugururwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 muri Sitade nto y’i Remera (Petit Stade Amahoro) harakomeza shampiyona ya Volleyball hakinwa umunsi wa gatanu, aho imikino yose iteganyijwe kuri uyu munsi iri bugire impinduka ku rutonde rwa shampiyona.
Abasaga 850 ni bo bategerejwe i Kigali mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), aho izasozwa hahembwa abakinnyi bo gusiganwa ku modoka bitwaye neza.
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports itsinze Muhazi United ibitego 2-1, yuzuza imikino icyenda itsinda ndetse ikomeza no kuyobora shampiyona by’agateganyo mbere yo guhura na mukeba kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya APR FC inganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo ikina na Rayon Sports mu mukino w’amateka.
Ubuyobozi bw’ikipe y’umukino w’Iteramakofe ya Body Max Boxing Club, buvuga ko mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa ine iri imbere bugomba kuba bwabonye nibura umukinnyi w’Umunyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga ushobora kwitabira imikino Olempike.
Mu Mujyi uri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Guinea Conakry, abantu 56 bapfuye abandi batari bake barakomereka biturutse ku bushyamirane hagati y’abafana biroshye mu kibuga nyuma yo kutishimira imyanzuro y’umusifuzi.
Mu mpera z’icyumweru twasozaga, shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, yarakomezaga hakinwa umunsi wa kane, aho wasize amakipe ya APR VC yongeye gutakaza naho RRA WVC ifata umwanya wa mbere.
Shampiyona ya Handball mu mpera z’iki cyumweru irakinirwa muri Petit Stade Amahoro, imikino izasozwa n’umukino uzahuza APR HC na Police HC ku Cyumweru
Mukisa Benjamin ni we wegukanye irushanwa rya CIMEGOLF 2024, ryakinwaga ku nshuro ya gatandatu ku wa 30 Ugushyingo 2024 nyuma yo kuba uwa mbere mu bagabo mu gutera umupira muremure (Longest Driver) mu gihe abagera kuri 12 bahembwe muri rusange.
Myugariro Niyigena Clement, yafashije APR FC gutsinda AS Kigali igitego 1-0 nyuma y’imyaka itandatu yari ishize iyi kipe y’Ingabo idatsinda Abanyamujyi muri shampiyona.
Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bakurikiye isiganwa rya Formula 1 Qatar Grand Prix.
Perezida Paul Kagame, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye Isiganwa rya Formula 1 ryiswe Qatar Airways Formula 1 Grand Prix 2024.
Ikipe ya Rayon Sports inyagiye ikipe ya Vision FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 n’imikino umunani yikurikiranya idatsindwa.
U Rwanda rwegukanye imidali itatu mu marushanwa ya Karate ahuza ibihugu bibarizwa mu muryango wa Commonwealth yaberaga i Durban muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29/11/2024, hatangajwe amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025, ndetse n’inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda ya 2025.
Ibiciro by’umukino wa Rayon Sports na APR FC uzakinwa tariki 07 Ukuboza 2024 byamaze gutangazwa, aho itike ya menshi izaba ari Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), yazamutse imyanya ibiri ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iva ku mwanya wa 126 ijya ku 124.