Abashinzwe gutegura irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rizatangira kuri iki cyumweru rikamara iminsi irindwi rica mu mihanda inyuranye ya Kigali, barasaba abatuye umujyi wose kumva neza aya mahirwe y’imbonekarimwe, kugira ngo bazacuruze, bafane, bereke abashyitsi ko u Rwanda ari igihugu cy’ubudasa.
Kubura k’umuriro w’amashanyarazi kwa hato na hato kwagaragaye mu mezi ashize gushingiye ahanini ku mashini zitanga Megawatt 30 zakuwe ku muyoboro w’igihugu w’amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi babifitiye ububasha.
Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, ufite shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ya 2024, ndetse akaba na nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yageze i Kigali aho yitabiriye iyi shampiyona, itegerejwe kuva ku wa 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.
Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 mu mukino wa volleyball zasezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-1.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC bigoranye yatsindiye Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026, naho Gorilla FC ihanganyiriza na Mukura VS igitego 1-1.
Habura amasaha macye u Rwanda rugakora amateka yo kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare imaze imyaka 103 ikinwa kinyamwuga, aho izamara icyumweru ikinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric "Cantona" ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Biyari mu Rwanda ryongeye gutegura irushanwa rya Rwanda Cue Kings riri kuba ku nshuro ya kabiri mu 2025, ryitabiriwe n’amakipe 15.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yahaye ikipe ya Rayon Sports WFC Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma kugera ku mukino wa CECAFA isezereye Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026.
Ikipe y’igihugu y’abatarangeje imyaka 20 yatsinzwe na Morocco amaseti 3-2 mu mukino ufungura mu gikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yandiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium igitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026, Police FC ihatsindira Rutsiro FC 2-1.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 zi sanze mu itsinda rimwe na Morocco mu gikombe cy’Afurika.
Kuri uyu wa Kane, Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yitabiriye imyitozo yayo aho iri kwitegura kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi mu mukino wa Volleyball yageze mu gihugu cya Misiri ahazabera igikombe cya Afurika.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yageneye abakinnyi b’Amavubi n’abagize itsinda tekinike agahimbazamusyi karenga miliyoni 40 Frw ye ku giti cye nyuma yo gutsindira Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amakipe yemerewe gukinisha Abanyamahanga umunani muri shampiyona bari kibuga kimwe.
Mu mpera z’Icyumweru gishize mu karere ka Rubavu hatangiye shampiyona y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga “Amputee Football” y’umwaka wa 2025/26.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika, mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.
Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent ntabwo azakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Zimbabwe n’Amavubi kuri uyu wa Kabiri saa cyenda zuzuye.
Kuri iki Cyumweru, Nkaka Longin wayoboraga ikipe ya Muhazi United yeguye kuri uwo mwanya.
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo habereye Isiganwa ry’Imodoka rya Nyirangarama Rally 2025, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatatu. Ni isiganwa ryagaragayemo Miss Aurore Kayibanda wari wungirije Gakwaya Eric mu gutwara (co-driver), umuhanzi Semana Ish Kevin wari wungirije Hakizimana Jacques ndetse na Miss Kalimpinya (…)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026 uzayihuza na Rayon Sports aho itike ya macye ari ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose.
Ikipe ya REG women Basketball Club yegukanye shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025 nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Kepler WBBC.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe na Nigeria igitego 1-0 na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wabereye kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mujyi wa Uyo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare ba Brigade ya 503 ya RDF ibarizwa muri Diviziyo ya Kabiri, mu rugendo rwari rugamije imyitozo rureshya n’ibilometero 26 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, abibutsa ko umusirikare udafite ubuzima bwiza, adashobora kurinda neza (…)
Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwitegura kwakirirwa na Nigeria kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, abarimo Enzo, Kavita na Biramahire Abeddy bari mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu munsi.
Umuyobozi wa Rwanda Golf Union, Amb. Bill Kayonga yacyeje Nsanzuwera Celestin wegukanye irushanwa rya SportsBiz Golf Africa Championship ryabera i Kigali ahigitse ibihangange ku mugabane w’Afurika. Nsanzuwera akimara kwinjiza agapira ka nyuma yahise asanganirwa n’abafana
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Djihad Bizimama yavuze ko Amavubi atari ikipe nto imbere ya Nigeria nkuko byatekerezwa ahubwo ishobora gukina kandi igahangana mu gihe umutoza avuga ko bazi impamvu bari muri Nigeria.