
Ni shampiyona y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga “Amputee Football” yatangiye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru aho hari hari no gutangira ku mugaragaro umwaka wa 2025/26, mu cyiciro cy’abagabo ndetse no mu cyiciro cy’abagore.
Umwe mu mikino wari utegerejwe na benshi ni umukino wagombaga guhuza ikipe ya Karongi ndetse na Kicukiro mu bagabo, aho Karongi yashakaga guhagarara ku gikombe yari yegukanye umwaka ushize.

Muri uyu mukino, ikipe ya Kicukiro yari yiyambaje abakinnyi bakomeye barimo Gatete Fidèle usanzwe ukina mu gihugu cya Turukiya, ariko ikipe ya Karongi ntiyamwemera aho bavugaga ko agifite amasezerano muri iyo kipe, mu gihe we yavugaga ko ubu ari umukinnyi wigenga, ariko birangira adakinnye uwo mukino.

Muri uyu mukino, ikipe ya Kicukiro ni yo yari yabanje igitego, ariko habura iminota ine ngo umukino urangire, ikipe ya Kicukiro yaje kucyishyura birangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Uko imikino yose yakinwe mu mpera z’iki cyumweru yagenze
Abagabo
1. Nyabihu 0-1 Nyamasheke
2. Rubavu 2-2 Nyamasheke
3. Nyarugenge 6-0 Nyabihu
4. Karongi 1-1 Kicukiro
5. Rubavu 0-3 Musanze
6. Huye 0-3 Musanze
7. Karongi 4-1 Rubavu
8. Musanze 1-0 Kicukiro
Abagore
1. Musanze 0-0 Nyanza
2. Muhanga 0-0 Ngoma
3. Ngoma 0-1 Nyanza
4. Muhanga 0-0 Musanze
Urutonde mu bagabo nyuma y’umunsi wa mbere (Phase 1)
1.Musanze: 6pts
2.Karongi: 4pts
3.Nyamasheke: 4pts
4.Huye: 3pts
5.Nyarugenge: 3pts
6.Kicukiro: 1pt
7.Rubavu :1pt
8.Nyabihu:0 pts
Urutonde mu bagore
1.Nyanza: 4 pts
2.Muhanga: 2 pts
3.Musanze: 2 pts
4.Ngoma: 0pts
Mu mwaka w’imikino ushize wa 2024/25, iyi shampiyona yari yegukanywe n’akarere ka Nyanza mu cyiciro cy’Abagore, aho hari hakinnye amakipe atatu maze habarwa amanita, Nyanza iza ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, Musanze iza ku mwanya wa Kabiri n’amanota atandatu naho Nyarugenge iza ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.

Mu Bagabo, umwaka ushize igikombe cyari cyatwawe na Karongi n’amanota 52, nyuma yo guhangana cyane n’akarere ka Nyarugenge kaje ku mwanya wa Kabiri n’amanota 49.













Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|