Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa ya Paris Saint-Germain (PSG), yanze kwishyura umwenda ifitiye Kylian Mbappé wahoze ayikinira.
Kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Rubavu hasorejwe isiganwa ry’amagare yo mu misozi ryari rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu, Umunyarwanda Tuyizere Etienne, yaryegukanye mu bakina ku giti cyabo.
Visi Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko amasezerano basinyanye na Gorilla’s Coffee izabaha miliyoni 60 Frw mu gihe cy’umwaka umwe akazabafasha mu bibazo by’amikoro byari bimaze iminsi bibagonga.
Mu gihe Amavubi yitegura gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2024 kuri iki Cyumweru,umutoza wa yo Frank Spittler yihanangirije abayisuzugura bavuga ko uzaba ari umukino woroshye kuko bazakina n’ikipe ikomeye.
Kuri uyu wa Kane, Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye agace ka Kane k’isiganwa ry’amagare yo mu misozi, mu bakina ku giti cyabo n’aho Abadage Daniel Gathof na Peter Schermann, bakegukana mu bakina bafatanyije.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2024, hakinwe imikino umunani y’umunsi wa gatatu wa UEFA Champions League 2024-2025 yasize Real Madrid na Arsenal zitahanye intsinzi.
Kuri iki Cyumweru, hakinwaga imikino itatu y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru, yasize APR FC ibonye amanota atatu ya mbere, mu gihe Police FC yanganyije n’aho Kiyovu Sports bikomeza kwanga.
Umunya-Kenya Karan Patel ukinana na Khan Tauseef ni we wegukanye isiganwa ry’imodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024"
Mugihe shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024-2025 ikiri mu ntangiriro, hakomeje kugaragara ugutungurana ku makipe amwe n’amwe bijyanye nibyo abakunzi ba Volleyball bari biteze.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka "Rwanda Mountain Gorillla Rally", umunya-Kenya Karan Patel ni we ukomeje kuyobora abandi
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, wahuzaga APR FC na Gasogi United, kuri Kigali Pelé Stadium urasubitswe kubera imvura nyinshi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium wayifashije kuba iya kabiri muri shampiyona.
Ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 18 ukwakira 2024, nibwo shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, abagabo n’abagore yatangiraga aho amakipe ya Rwanda Revenue Authority WVC na Police VC zitangira zitwara neza.
Kuri uyu wa Gatanu hatangiye isiganwa ry’amamodoka ruzwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho umunya-Kenya Karan Patel ari we witwaye neza kurusha abandi
Nyuma y’uko u Bwongereza bushyizeho Umudage, Thomas Tuchel nk’umutoza wabwo mushya ku masezerano y’amezi 18 abenshi muri iki gihugu bagaragaje ko ari intege nke ku mupira wabo, ndetse bamwe bavuga ko bitari bikwiye nubwo abatoza babo batagaragaza ubutsinzi mu mibare.
Myugariro Buregeya Prince, utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC, yerekeje muri AS Kigali, asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Thomas Tuchel ukomoka mu Budage, wigeze no gutoza Chelsea, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions), asinya amasezerano y’amezi 18.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsindiye Benin kuri Stade Amahoro ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, yigarurira icyizere cyo gushakisha itike.
Amakipe ya APR (Abagabo n’abagore) mu mukino wa Volleyball yari ahagarariye u Rwanda muri Tanzaniya, mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere yegukanye ibikombe byombi.
Amakipe y’imikino itandukanye ya APR yabonye ubuyobozi bushya, mu mpinduka zakozwe n’ubuyobozi bw’ingabo mu mpera z’iki cyumweru
Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda, bateguye umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kongera gukarishya ubumenyi bw’abasifuzi no gutegura umwaka utaha wa 2024-2025 w’imikino uteganyijwe gutangira tariki ya 18 Ukwakira 2024.
Mu mikino ya Kamarampaka (Playoffs) yari imaze ibyumweru bibiri iba, ikipe ya REG WBBC ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya APR Women Basketball Club imikino 4-0 muri irindwi basabwaga gutanguranwa kuzuza ine. Uwa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya REG WBBC ikaba yatsinze APR WBBC amanota 71 kuri 63.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’u Rwanda Amavubi itakinnye umukino mwiza yatsindiwe na Benin kuri stade Felix Houphety-Boigny muri Côte d’Ivoire igitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Rurangiranwa mu mukino wa Tennis, Umunya- Espagne, Rafael Nadal yatangaje ko mu Ugushyingo 2024, azahagarika gukina Tenis nk’uwabigize umwuga, nyuma y’umukino wa nyuma wa Davis Cup uzabera muri Espagne.
Mu mukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs), ikipe ya REG Women Basketball Club, yongeye gutsinda APR Women Basketball Club amanota 86-66, bituma yuzuza imikino 3 ku busa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 mu gihugu cya Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo yasize u Rwanda rutomboye Djibouti.
Kuwa Kabiri nibwo amakipe y’Ingabo z’Igihugu akina umukino wa Volleyball, abagabo n’abagore yerekeje muri Tanzaniya mu irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Sudani 1-0 mu mukino wa mbere w’imikino ya CECAFA iri kubera muri Tanzania.
Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwongeye guhugura abarimu bakuru muri uyu mukino, mu mahugurwa yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024.