Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’ingimbi yageze mu Misiri

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi mu mukino wa Volleyball yageze mu gihugu cya Misiri ahazabera igikombe cya Afurika.

Ikipe y'igihugu y'ingimbi yamaze kugera mu gihugu cya Misiri ahazabera igikombe cy'afurika
Ikipe y’igihugu y’ingimbi yamaze kugera mu gihugu cya Misiri ahazabera igikombe cy’afurika

Mu rugendo rurerure uvuye i Kigali, ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20, yageze ku kibuga cy’indege cya Cairo International Airport mu rucyerera ahagana saa cyenda n’igice z’igitondo (3:30am) aho yakiriwe n’abayobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu gihugu cya Misiri.

Nyuma yo kwakirwa, ikipe y’igihugu yahise yerekeza mu mujyi wa aho irushanwa rizabera mu mujyi wa “6th of October” ho muri Giza Umujyi wa gatatu ukomeye muri iki gihugu cya misiri nyuma ya Cairo ndetse na Alexandria.

Ikipe y’igihugu y’ingimbi yahagurutse I kigali kuri uyu wa gatatu nyuma yo guhabwa ibendera ry’igihugu n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri ya siporo Rwego Ngarambe.

Iyi kipe itozwa na Ntawangundi Dominique nk’umutoza mukuru, igizwe n’abakinnyi 12, umutoza wungirije Niyonkuru Yves, Rwamahungu Richard (Umutoza wongerera abakinnyi imbaraga) ndetse n’umuganga Umulisa Henriette.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri ya siporo ashyikiriza ibendera ikipe y'igihugu
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri ya siporo ashyikiriza ibendera ikipe y’igihugu

Biteganyijwe ko nyuma yo kuruhuka, abakinnyi bakora imyitozo kuri uyu mugoroba dore ko inama itegura irushanwa (Technical Meeting) iri kuri uyu wa gatanu.

Dore abakinnyi bagize ikipe y’igihugu: MUGISHA Moses (Gisagara Academy) MUGISHA Ganza Josue (GSOB), MPAMBARA Pacifique (Umutara Polytechnic), MUPENDA Nshuti Christian (College Christ Roi), MUNYINYA Mugisha (Rusumo High School), KAYIRANGA Tristan (College Christ Roi), GANZA NOLAN Enzo (NYANZA TSS), NTAYOMBA IGABE GUERVY (GSOB), SHARITA Saidi (G.S ST JOSEPH KABGAYI), MANZI Kevin (Nyanza TSS) BUTERA AIME CHRIS (GISAGARA Academy) KANEZA Hugo Denzel (APE RUGUNGA)

Bamwe mu bakinnyi bagize ikipe y'igihugu
Bamwe mu bakinnyi bagize ikipe y’igihugu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka