#WCQ2026: Shema Fabrice yageneye Amavubi arenga miliyoni 40 nyuma yo gutsinda Zimbabwe
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yageneye abakinnyi b’Amavubi n’abagize itsinda tekinike agahimbazamusyi karenga miliyoni 40 Frw ye ku giti cye nyuma yo gutsindira Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0.

Ni agahimbazamusyi uyu mubozi yemereye abakinnyi abasanze mu rwambariro nyuma yo gutsindira Zimbabwe igitego 1-0 kuri stade ya Orlando mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, aho ubwo yabaganirizaga nyuma gato y’umukino yababwiye ko mu gitondo(Ku wa Gatatu) bagenda bagatahanye.
Yagize ati" Abantu baba ino (Muri Afurika y’Epfo) nari nababajije ngo akanyenyeri(Kohereza amafaranga) kaho kagenda gute?, banyemereye ko bagiye kubimfashamo kuko mfite abakinnyi bazataha i Kigali, abandi bazasubira mu bihugu bakinamo ariko mu gitondo mwese murakabona."
Nkuko yari yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu buri mukinnyi ndetse n’abagize itsinda tekinike bagera kuri 40 bose buri umwe yahawe amadolari 700 $ angana na miliyoni 1, 019,274,20 aho muri rusange amafaranga yatanze yose hamwe angana na miliyoni 40,770 968,00.
Aya mafaranga abakinnyi bahawe na Shema Ngoga Fabrice ku giti cye, aziyongeraho agahimbazamusyi itegeko risanzwe riteganya ko babona igihe batsinze umukino anganya na miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|