Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Morocco.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 zi sanze mu itsinda rimwe na Morocco mu gikombe cy’Afurika.

Ni tombora yabaye kuri uyu mugoroba wa taliki 12 Nzeri 2025 mu gihugu cya Misiri aho u Rwanda rwisanze mu itsinda rya kabiri (Group B) hamwe na Morocco, Cameroon ndetse na Kenya.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 iri mu gihugu cya Misiri kuva taliki ya 11 Nzeri aho yitabiriye iyi mikino y’igikombe cy’ Afurika aho irushanwa nyirizina rizatangira taliki ya 13 kujyeza taliki ya 21 Nzeri 2025.
Aganira na kigali Today, umutoza w’ikipe y’igihugu Ntawangundi Dominique yavuze ko ari itsinda rikomeye ariko bagomba guhatana.
“Ni itsinda rikomeye ririmo amakipe afite ubunararibonye amenyereye amarushanwa ariko turiteguye guhatana nabo”
U Rwanda rurakina umukino warwo wa mbere n’ikipe y’igihugu ya Morocco kuri uyu gatandatu taliki ya 13 Nzeri 2025.
Imikino yose izabera mu mujyi wa “6th October” uba mu gace ka Giza ho mu gihugu cya Misiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|