Ikipe APR FC yatsindiye Mukura Victory Sports igitego 1-0, kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri iyi Cyumweru, Police FC ihatsindira Amagaju FC 1-0.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2025, BK Arena yakiriye 1/2 cy’imikino y’irushanwa rya PFL Africa muri Mixed Martial Arts ’MMA’ ryitabirwe na Perezida Paul Kagame, abakinnyi umunani baboneramo itike gukina imikino ya nyuma.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bwahuye na Minisiteri wa Siporo Nelly Mukazayire baganira ku iterambere rya ruhago.
Kuri uyu wa Gatanu, hatangiye Shampiyona ya Volleyball 2025-2026 aho yafunguwe n’imikino ibiri, Kepler VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zabonyemo intsinzi.
Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports ushinzwe Tekinike Muhirwa Prosper yigaritse Perezida wayo Twagirayezu Thaddée ku cyemezo cyo gusesa amasezerano y’umutoza Afhamia Lotfi.
Umusaruro w’umutoza Adel Amrouche mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ mu mikino ye ya mbere mu mibare ntimuvugira, nyuma y’uko kuva muri Werurwe 2025 ubwo yahabwaga akazi, atsinze umukino umwe mu munani yakinnye.
Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina imikino y’Akarere ka Gatatu mu Iteramakofe muri Kenya bahize gutahana imidali.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamuritse ikirango gishya cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, mbere yo gutangira iya 2025-2026 ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo Niyigena Clement, William Togui na Memel Raouf Dao bari bafite ibisuko ku mutwe bagaragaye mu isura nshya bose bogoshe mbere yo gusubukura shampiyona bakira Mukura VS ku munsi wa kane.
Ikipe y’Igihugu ya Afurika yabonye itike y’Igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 3-0 mu mukino wabereye muri iki gihugu kuri uyu wa Kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Police FC yatangaje ko yasinyishije Manishimwe Djabel nyuma y’igihe nta kipe afite.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Afahmia Lotfi n’umwungiriza we, nyuma yo kumwangira gukoresha imyitozo kuri uyu ya Mbere yageze ku kibuga.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na myugariro Aimable Nsabimana ku bwumvikane.
Ni Shampiyona yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Group Scolaire Marie Mercie yo mu Karere ka Nyaruguru, yatsinze iya Saint-Joseph Kabgayi yo mu Karere ka Muhanga, mu mukino ufungura Shampiyona y’abato mu mukino wa Volley ball mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi ’ yatsindiwe na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, myugariro Kavita Phanuel atoragura amacupa y’amazi.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League batakinnye itsindwa na Pyramids FC 3-0.
Abanyarwanda barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice, Anne Lise Alida Kankindi wo muri AS Kigali, bahawe inshingano mu nzego z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ’FIFA’, basanzemo Ambasaderi Martin Ngoga.
Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere 2024-2025 muri Handball igiye kwitabira imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera muri Maroc.
Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’ Umukino wa Handball mu Rwanda ryatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki 12 Ukwakira 2025.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsindirwa na Pyramids FC mu Misiri ibitego 3-0.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gasogi United ibitego 2-2 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.
Umubyeyi witwa Abimpaye Gentille, yise umwana we w’umukobwa Ange UCI Noella, kubera ko yamubyaye yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iherutse kubera mu Rwanda, agashimira cyane Leta yamufashije bituma abyara neza ndetse akitabwaho no mu bundi buryo.
Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi yitegura imikino ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ikipe ya Tigers Basketball club izahagararira U Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Rwanda cup bwa mbere mu mateka yayo.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe.
Kuri uyu wa Kane hashyizwe hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Amavubi na Benin tariki 10 Ukwakira 2025.
Ikipe ya Musanze FC yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 mu gihe umaze hafi ukwezi utangiye.
Kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.