Umukinnyi Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorejwe i Musanze.
Umukino wo kwishyura wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports, wakuwe muri Gicurasi ushyirwa ku tariki 9 Werurwe 2025.
Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, amakipe ahagarariye u Rwanda mu mukino wa volleyball, APR VC (Abagabo n’abagore) Police VC ndetse na REG VC arahaguruka i Kigali yerekeza mu gihugu cya Uganda mu irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ‘CAVB Club Championship 2025’ rizabera i Kampala.
Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ni wegukanye umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, mu gace kavaga i Gicumbi basoreza mu mujyi wa Kayonza
Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne, ashobora kumara igihe kinini adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, banganyijemo n’Amagaju FC 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mukura VS yatsindiye APR FC 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu kino w’umunsi wa 18 wa shampiyona watumye Rayon Sports ikomeza kuyirusha amanota ane.
Aldo Taillieu, umubiligi w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Lotto Development Team, yegukanye agace ka Prologue yakoresheje 3’48", aho umuntu asiganwa ku giti cye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yatangije isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda rizenguruka u Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona ikomeza kwiyegereza APR FC irusha amanota ane.
Amakipe aturuka hanze y’u Rwanda aje gukina Tour du Rwanda 2025 yamaze kugera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsindiwe na Misiri kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.
Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, avuga ko barimo kwitegura Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, batagendeye ku mukino ubanza wa shampiyona banganyirije i Kigali muri Kanama 2024, kuko yahindutse ndetse nabo bagahinduka ariko ngo biteguye kuyibonaho amanota.
Ku wa 19 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium 4-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro igera muri ¼, aho yasanze amakipe arimo Rayon Sports.
Abashinzwe gutegura isiganwa "Tour du Rwanda" bamaze gutangaza urutonde rwose rw’abakinnyi bazayitabira, ndetse na numero buri wese azaba yambaye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yangiwe gukorera imyitozo n’umuterankunga wayo mukuru Skol, aho isanzwe ikorera mu Nzove, kubera ibyo batumvikanaho.
Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, ku nshuro ya 17 rigiye kongera gukinirwa ku butaka bw’u Rwanda nk’ibisanzwe.
Ikipe ya REG Volleyball Club yatsinze ikipe ya Gisagara Volleyball Club amaseti 3-1, amahirwe yo kuza mu makipe ane ya mbere arayoyoka.
Ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 ibifashijwemo na rutahizamu Mamadou Sy, watsinze igitego cyo ku munota wa nyuma ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiwe na Rayon Sports 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium, yakomeje gufata umwanya wa mbere irusha amanota atandatu APR FC iyikurikira.
Ubusanzwe Siporo ni kimwe mu bihuza abantu benshi, igakurikirwa na benshi, ndetse igakurura amarangamutima y’ingeri zitandukanye.
Kuri uyu wa Kane, ku bibuga bitandukanye habereye imikino itandatu ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho Rayon Sports yatsindiye i Rubavu, APR FC ikanganyiriza i Musanze.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2 kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya shampiyona bigabanya ikinyuranyo hagati yayo na APR FC yo yatsinze.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, bwasobanuye byimbitse ibibazo n’impinduka zivugwa muri iyi kipe.
Ikipe ya Mukura VS yatije Umunya-Ghana, Samuel Pimpong, mu ikipe ya FC Shiroka yo muri Albania, harimo ingingo yo kugurwa mu gihe yashimwa.
Ku wa 6 Gashyantare 2025, kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yatandukanye n’ikipe ya Kryvbass Kryvyï Rih yakiniraga mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, asinyira Al Ahli Tripoli yo muri Libya.
Abategura Tour Du Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), bahumurije abazitabira isiganwa ngarukamwaka ry’amagare, ko umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo (DRC), igihugu gihana imbibi n’u Rwanda ko ntaho bihuriye n’u Rwanda bityo ko isiganwa rya Tour Du Rwanda ry’uyu mwaka, rizaba nta (…)
Amakipe y’abagore ya Police VC na Kepler VC mu cyiciro cy’abagabo, ni yo yegukanye irushanwa ry’umunsi w’Intwari (#Ubutwari2025).
Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo nyuma y’umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Bwongereza, aho Arsenal yanyagiye Man City 5-1 kuri iki Cyumweru.
Mu gihe u Rwanda n’Isi bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda no kurwanya indwara za Kanseri uba buri mwaka tariki 04 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima yifatanyije n’Abanya-Kigali muri Siporo rusange (Car Free Day), yatangiwemo ubutumwa bwo kwirinda iyo ndwara.
Ku wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Police FC penaliti 4-2 yegukana igikombe cy’Intwari 2025.