Ishyirahamwe ry’Umukino wa Biyari mu Rwanda ryongeye gutegura irushanwa rya Rwanda Cue Kings riri kuba ku nshuro ya kabiri mu 2025, ryitabiriwe n’amakipe 15.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yahaye ikipe ya Rayon Sports WFC Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma kugera ku mukino wa CECAFA isezereye Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026.
Ikipe y’igihugu y’abatarangeje imyaka 20 yatsinzwe na Morocco amaseti 3-2 mu mukino ufungura mu gikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yandiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium igitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026, Police FC ihatsindira Rutsiro FC 2-1.
Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 zi sanze mu itsinda rimwe na Morocco mu gikombe cy’Afurika.
Kuri uyu wa Kane, Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yitabiriye imyitozo yayo aho iri kwitegura kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi mu mukino wa Volleyball yageze mu gihugu cya Misiri ahazabera igikombe cya Afurika.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yageneye abakinnyi b’Amavubi n’abagize itsinda tekinike agahimbazamusyi karenga miliyoni 40 Frw ye ku giti cye nyuma yo gutsindira Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amakipe yemerewe gukinisha Abanyamahanga umunani muri shampiyona bari kibuga kimwe.
Mu mpera z’Icyumweru gishize mu karere ka Rubavu hatangiye shampiyona y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga “Amputee Football” y’umwaka wa 2025/26.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika, mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.
Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent ntabwo azakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Zimbabwe n’Amavubi kuri uyu wa Kabiri saa cyenda zuzuye.
Kuri iki Cyumweru, Nkaka Longin wayoboraga ikipe ya Muhazi United yeguye kuri uwo mwanya.
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo habereye Isiganwa ry’Imodoka rya Nyirangarama Rally 2025, ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatatu. Ni isiganwa ryagaragayemo Miss Aurore Kayibanda wari wungirije Gakwaya Eric mu gutwara (co-driver), umuhanzi Semana Ish Kevin wari wungirije Hakizimana Jacques ndetse na Miss Kalimpinya (…)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026 uzayihuza na Rayon Sports aho itike ya macye ari ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose.
Ikipe ya REG women Basketball Club yegukanye shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025 nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Kepler WBBC.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe na Nigeria igitego 1-0 na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wabereye kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mujyi wa Uyo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare ba Brigade ya 503 ya RDF ibarizwa muri Diviziyo ya Kabiri, mu rugendo rwari rugamije imyitozo rureshya n’ibilometero 26 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, abibutsa ko umusirikare udafite ubuzima bwiza, adashobora kurinda neza (…)
Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwitegura kwakirirwa na Nigeria kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, abarimo Enzo, Kavita na Biramahire Abeddy bari mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu munsi.
Umuyobozi wa Rwanda Golf Union, Amb. Bill Kayonga yacyeje Nsanzuwera Celestin wegukanye irushanwa rya SportsBiz Golf Africa Championship ryabera i Kigali ahigitse ibihangange ku mugabane w’Afurika. Nsanzuwera akimara kwinjiza agapira ka nyuma yahise asanganirwa n’abafana
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Djihad Bizimama yavuze ko Amavubi atari ikipe nto imbere ya Nigeria nkuko byatekerezwa ahubwo ishobora gukina kandi igahangana mu gihe umutoza avuga ko bazi impamvu bari muri Nigeria.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Nzeri, umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi Ntawangundi Dominique yatangaje urutonde nta kuka rw’abakinnyi azajyana mu gikombe cy’afurika.
Mu gihe irushanwa mpuzamahanga rya Golf “SportsBiz Africa Championship” ribura umunsi umwe ngo rishyirweho akadomo, umunyakenya Charles Gacheru yatangaje ko guhitamo u Rwanda hagendewe ku bintu byinshi birangajwe imbere n’ibikorwa remezo, koroshya ingendo, amahoteri ndetse n’ibindi
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere muri Nigeria yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzayihuza na Nigeria.
Ku bufatanye na Sunshine Africa Development Tour, SportsBiz Africa yateguye irushanwa rya Golf ryiswe SportsBiz Africa Golf Championship riteguza inama y’ubucuruzi na Siporo “SportsBiz Africa forum” izabera i Kigali.
Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, akaba yanaherekeje Amavubi mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 azakina na Nigeria na Zimbabwe yavuze ko gutsindwa bitari mu byo abara kuko iyo uherekeje ikipe, uba utwaye igihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa mbili n’iminota 55, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda "Amavubi" irahaguruka i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo.
Ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2025 hateguwe irushanwa ry’iteramakofe ryiswe "Ijoro ry’Iteramakofe " hagamijwe kureba urwego abakinnyi b’Abanyarwanda bagezeho muri uyu mukino, banyura abaryitabiriye.