Mu gihe abantu hirya no hino bari mu myiteguro y’iminsi mikuru by’umwihariko itangira umwaka, ibiciro bya bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa muri iyo minsi byarazamutse. Ubwo Kigali Today yatemberaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko mu isoko, yasanze bimwe mu biciro by’ibiribwa birimo inyama (…)
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali itariki ya nyuma ya 2023 ari yo 31 Ukuboza bahisemo kuyisoreza mu bice bitandukanye byawo byari byateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwinjira mu wundi mwaka bari hamwe bishimiye ko urangiye, bawushoje amahoro, bakaba binjiye mu wundi.
Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka muri icyo gihugu n’amajwi 73, 34 %, mu gihe Moise Katumbi umukurikiye yagize amajwi 18,08%, Martin Fayulu 5,33%, naho Dr Denis Mukwege agira amajwi 0.22%.
Gen Maj Bruno Mpezo Mbele uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by’urugamba mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR.
Abatuye mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu basoje umwaka bataramirwa n’abahanzi batandukanye. Barimo Kevin Kade, Bushali, Igisupusupu, Papa Cyangwe, Senderi, Chriss Eazy n’uwitwa Diva.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rukomeje guhangana n’umutekano muke mu Karere no ku mipaka n’ibindi bihugu, yizeza ko ibishoboka byose bizakorwa u Rwanda rugakomeza kugira umutekano.
U Burusiya bwongeye gufungura Ambasade muri Burkina Faso nyuma y’imyaka 31 yari ishize nta Ambasade yabwo iba muri icyo gihugu kuko yari yarafunzwe mu 1992.
Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Muhanga, berekeza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi baravuga ko mu mpera z’icyumweru babuze imodoka kubera ingendo z’abajya kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no gutangira undi.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko bafite icyizere cy’uko umwaka wa 2024 uzagenda neza, kubera ko impera za 2023 zabonetsemo imvura.
Umwaka wa 2023 waranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibitaramo bitandukanye kandi bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byasigiye u Rwanda indi shusho ku isi mu bijyanye no kuba ari ahantu heza mu myidagaduro.
Uko imyaka ishira indi igataha, hirya no hino mu gihugu hagenda haboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko benshi mu bafite amakuru banga kuyatanga. Hari ababiterwa no kuba bafite aho bahuriye n’ibyaha bya Jenoside, abandi bakabiterwa n’amasano bafitanye n’abahamwe n’ibyaha.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko haramutse hashyizweho ko ibyemezo (seritifika) by’uko abarangije amashuri yisumbuye bakoze urugerero biba inzira yo guhabwa serivise zimwe na zimwe, byatuma ubukorerabushake burushaho gushinga imizi.
Abaturage batandukanye by’umwihariko abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bagaragaje ko inzego zitandukanye zisanzwe zizi ibibazo bafite, ariko ko biteze impinduka ku ikusanyamakuru riri gukorwa, rizamara amezi ane.
Abakora ingendo bakenera kunyura muri gare ya Huye muri ibi bihe by’iminsi mikuru ntibiborohera kubona imodoka kuko usanga umuntu ahagera mu gitondo akabona itike ya nimugoroba cyangwa nijoro.
Muri Tanzania, umuryango umwe uri mu gahinda gakomeye ko kubura abana bawo barindwi bishwe n’umuturanyi wabo bivugwa ko yabaroze, abitewe n’uburakari bw’uko bamwibye inkoko bakayirya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, nibwo hasojwe shampiyona y’abakozi aho ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) cyihariye ibikombe mu byiciro bitandukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Abanyarwanda n’inshuti mu birori byo gusoza umwaka byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.
Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare w’Umunyamerika, Kevin Hart, yareze mu nkiko uwahoze ari umukozi we Miesha Shakes, ndetse Tasha K unyuza ibiganiro ku rubuga rwa youtube, kuko bamuharabitse, banamwaka amafaranga yo kugira ngo batagira ibyo bamuvugaho (extorsion de fonds).
Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West cyangwa se Ye yasabye imbabazi ku mugaragaro umuryango w’Abayahudi ndetse avuga ko yicuza amagambo yabavuzeho umwaka ushize.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare, ruzatangira gukora muri Werurwe 2024.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda(RDF) n’abandi bagize Inzego z’Umutekano, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda Igihugu, yizeza ababuze ababo ko Leta izakomeza kubaba hafi.
Umuhanzi Johny Drille ukomoka muri Nigeria, yatangaje ko we n’umugore we Rima Tahini Ighodaro, bamaze ibyumweru bitandatu bibarutse umwana wabo w’imfura w’umukobwa bise Amaris.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, avuga ko ku rwego rw’Akagari nihamara gushyirwa umuntu wabigize umwuga ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Health Post) ndetse no kongera umubare w’abaforomo ku Bigo Nderabuzima bizatuma aya mavuriro yose abasha gukora uko bikwiye.
Nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bitatu, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2023 nibwo hasojwe muri rusange imikino 19 y’igice kibanza cya shampiyona y’u Bwongereza 2023-2024 aho Liverpool yagisoje ifite umwanya wa mbere n’amanota 42.
Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ndetse na mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023, zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka.
Leta y’u Rwanda yamaganye ibyavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe w’Abarwanyi b’Abarundi uvugwaho kujya kwica abaturage b’icyo gihugu.
Imbatabata ni icyatsi gikoreshwa nk’umuti uvura indwara nyinshi. Iki kimera kirimo amoko agera kuri 250, cyamenyekanye guhera kera cyane mu Bugereki, kigenda gikwirakwira mu Burasirazuba no mu Burengerazuba.
Perezida wa Sunrise FC akaba yari n’umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwagaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda, barekuwe by’agateganyo.
Abatuye mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, bashima ko bagejejweho ibikorwa remezo by’ingenzi, ariko ko icyo bakibura kandi kibakomereye ari imihanda mizima igera iwabo.
Umwaka wa 2023, Perezida Paul Kagame yakoze ibikorwa bitandukanye birimo abashyitsi yakiriye, ibikorwa yitabiriye haba imbere mu gihugu cyangwa hanze ndetse n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba abaturage kubana neza na bagenzi babo no kubahiriza amategeko.
Itegeko Nshinga rishya rya Tchad ryemejwe ku majwi 85.90% mu matora ya kamarampaka, yitabiriwe ku rugero rwa 62.8%, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku buryo bwa burundu kuri uyu wa kane n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Tchad.
Banki ya Kigali(BK) yahawe igihembo cya Banki ihiga izindi zose mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023, mu bihembo bizwi nka ‘The Banker Awards 2023’.
Mu Karere ka Musanze harateganywa kubakwa Ikigo (Day Care Center), kizajya cyita ku bantu bafite ubumuga, kikaba cyitezweho kurushaho kunganira muri gahunda zituma uburenganzira bwabo burushaho gusigasirwa.
Abakarasi muri gare ya Nyabugogo baravugwaho kungukira ku bwinshi bw’abagenzi bajya kwizihiriza Ubunani mu Ntara, aho amatike yabuze hamwe na hamwe bitewe n’uko abo bakarasi bayaranguye, bakaba barimo kuyacuruza ku giciro gihanitse.
Umuhungu n’umukobwa bakundanaga bo mu gace ka Makindye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, baravugwaho guterana icyuma kugeza ubwo bombi bashizemo umwuka nk’uko polisi yabitangaje.
Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwimuriye i Nyamirambo n’i Kabuga, ibyerekezo bimwe by’abazajya mu Ntara mu minsi ibiri ibanziriza Ubunani, hari abasanga birimo imvune nyinshi no guhomba umwanya n’amafaranga, icyakora ikaba ari gahunda yashyizweho igamije kugabanya umuvundo muri gare ya Nyabugogo itegerwamo na benshi.
Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool, yatangaje ko abavuga ko ibirori bateguye bari bagamije guhangana n’ibya Zari Hassan, ntaho bihuriye, kandi ko n’iyo byaba ari na byo, umuntu uvuye hanze atahangana n’uwo asanze mu rugo.
Reka twibukiranye uko umwaka wa 2023 wagenze mu rwego rw’ubukungu, aho tugaruka ku itumbagira ry’ibiciro ryageze mu kwezi kwa Nzeri ikiribwa cy’ibirayi ari imbonekarimwe, kuko byigeze kurangurwa amafaranga 1100Frw i Musanze aho byera, ariko bikagera kuri amwe mu masoko y’i Kigali bigurishwa 1,500Frw ku kilo.
Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022, yagaragaje ko amashuri mu Rwanda akibonekamo ubucucike bw’abanyeshuri, ku kigero cy’abana 77 mu ishuri rimwe. Ni ikigero kiri hejuru hagendewe kuri gahunda ya Leta, aho biteganywa ko nibura icyumba kimwe cyabamo abana 46.
Muri uyu mwaka wa 2023, ikibazo cy’abimukira bava muri Mexique bajya muri Amerika kirakomeye, aho abantu 10,000 bagerageza kwambuka umupaka mu buryo butemewe buri munsi, mu gihe cy’ibyumweru bike bishize.
Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniraga Musanze FC Peter Agbrevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umukinnyi wayo mushya.
Umugabo witwa Habumugisha Eliezel yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we witwa Uwineza Christine, wari unatwite inda nkuru, asanzwe mu nzu babanagamo yagwiriwe n’urukuta rw’inzu yamaze no gushiramo umwuka, hagakekwa ko byaba byakozwe n’uwo mugabo we.
Mu gihe Ikipe ya Kiyovu Sports ivugwamo ibibazo by’amikoro macye, kapiteni wayo wungirije, Mugiraneza Froduard, avuga ko nk’abakinnyi bari kwihangana kuko hari ibihe ugeramo bikagusaba kwakira ibihari.
Muri Brazil, Gereza yo muri Leta ya Santa Cantarina, iherutse gufata icyemezo cyo kureka gukoresha imbwa mu gucunga umutekano, yiyemeza kujya ikoresha imbata, kuko zivugwaho kuba zifite uko zisakuza bidasanzwe, iyo zumvise hari ikintu kidasanzwe, cyangwa igihe zibonye hari umufungwa urimo ugerageza gutoroka.
Banki ya Kigali (BK) n’Ikigega cy’Ingwate (BDF/Business Development Fund), basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona inguzanyo, hakagira igice cyishingirwa.