Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 (Amavubi U18), isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n’ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino wa ½ cya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ikomeje kubera muri Kenya.
Ikiraro cyo mu kirere cyubatswe mu buryo bugezweho, cyitezweho kuruhura abaturage no gutuma batazongera kugorwa no kwambuka umugezi wa Rwebeya, bakimurikiwe ku mugaragaro.
Abakomiseri n’abandi bakozi ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu barishimira ubumenyi bungutse mu bijyanye no guhuza umutekano w’ibikorerwa kuri za murandasi by’ikoranabuhanga n’uburenganzira bwa muntu.
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 17 bo mu mashami atandukanye batsinze neza kurusha abandi ubwo yatangazaga amanota y’abatsinze ibizamini bya Leta kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2023.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Madamu Signe Winding Albjerg, Ambasaderi wa Danemark mu Rwanda ufite icyicaro i Kampala, muri Uganda baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23 baherutse kugaragara bakorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame.
Abarwanyi ba M23 ngo baba bafashe agace ka Mushaki, basatira umujyi wa Sake uri mu birometero 15, abandi barwanyi bakomeza icyerekezo kibaganisha mu Burengerazuba bwa Sake.
Konka intoki cyane cyane urutoki rw’igikumwe ni ibintu bisanzwe mu bana. Ariko hari igihe kigera ukabona birakabije, ugatangira kwibaza uko wabimucaho bikagushobera. Ese hari uburyo umuntu ashobora gufasha umwana kureka konka intoki bigashoboka?
Abaturiye ikimoteri rusange giherereye mu Murenge wa Cyuve, bavuga ko babangamiwe no kuba cyaruzuye kikaba gikomeje kubateza umwanda n’umunuko bikabije, bagasaba inzego zibishinzwe kureba icyo zakora mu gukemura iki kibazo kugira ngo ingaruka baterwa n’uwo mwanda zigabanuke.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho batangaje amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, aho uwatsinze ku rugero rw’ikirenga yagize 60 mu gihe urugero rwa nyuma ari 9.
Uyu mubyeyi wagize ingaruka z’uburwayi kubera igihe yamaze muri Plafond, yatangaje ko Dr Munyemana yazaga iruhande rw’inzu yari yihishemo ari ho haberaga inama z’ibikorwa byo kwica Abatutsi.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko kubera gukoresha ikoranabuhanga mu ibarurarusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe ku nshuro ya 5, byatumye basagura hafi Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda ku yari yarateganyijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abagura ubutaka kuzajya babanza kumenya icyo bwagenewe gukorerwaho, mu rwego rwo kwirinda gutungurwa.
Indwara y’ubushita bw’inguge izwi nka Monkeypox nubwo yandura mu buryo butandukanye ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bugiye gusubirana ibice abarwanyi bawo bari baravuyemo kugira ngo bigenzurwe n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zari mu butumwa bwo guhagarika intambara.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye habereye ibikorwa byo kumurika impano z’abakiri bato mu mikino itandatu yatoranyijwe, hanahembwa abitwaye neza.
Umuhanzi Niyo Bosco wari umaze iminsi atagaragara cyane muri muzika nyuma yo gutandukana na MIE Empire yamufashaga, yamaze kwinjira muri KIKAC Music.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yafunze amavuriro umunani yavuraga mu buryo bwa gakondo kubera ko amwe muri ayo mavuriro yakoraga adafite ibyangombwa mu gihe andi yamamaje ibikorwa byayo kandi bitemewe.
Muzehe Tito Rutaremara wiganye na Faustin Twagiramungu muri Collège Saint André i Kigali mu myaka ya 1959-1961, aramwifuriza ko yazanwa mu Rwanda agashyingurwa iwabo i Rusizi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa Sida uzaba ukigaragara ku butaka bw’u Rwanda, bitewe n’uko abafite iyo virusi bafata imiti neza.
Ibigo n’abantu ku giti cyabo 35 bahize abandi mu iterambere ry’ibikorwa bidaheza abafite ubumuga mu Rwanda, bahawe ishimwe bagenewe n’Ikigo1000 Hills Events gitegura ibikorwa bitandukanye.
Uko umwaka urangiye urubuga rwa Spotify rushyira hanze uko abahanzi batandukanye bumviswe mu mwaka n’indirimbo zakunzwe kurusha izindi herekanwa inshuro zumviswe muri uwo mwaka.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Umunya-Nigeria Victor Mbaoma Chuckuemeka ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri shampiyona kugeza ubu nyamara yaraje ashidikanywaho na benshi.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), yamuritse inkoranyamagambo nyarwanda izajya yifashishwa mu guhuza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, n’abandi badafite ubwo bumuga.
Urubyiruko rusabwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina rutarashinga ingo kuko bibangiriza ubuzima, rukanashishikarizwa kwifashisha agakingirizo igihe rwananiwe kwifata kuko imibonano mpuzabitsina idakingiye ibangiza kurushaho.
Colonel Protogène Ruvugayimikore, wari uzwi ku mazina y’amahimbano nka Ruhinda, Gatokarakura na Zolo, yapfuye mu ijoro tariki ya 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro mu mujyi wa Goma nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyari mu cyumba cye.
Minisiteri y’Uburezi, iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022-2023.
Akanyamuneza ni kose ku maso ya benshi mu batuye Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu karere ka Musanze nyuma y’uko igiciro cy’ibirayi kimanutse kikagera kuri 400FRW kivuye ku 1000frw
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 umaze iminsi ashakishwa akekwaho gucukura umwobo mu rugo rwe ndetse agashaka kuwutamo umumotari mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke.
Nyuma y’uko Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Ingabo z’uyu muryango zitazongererwa igihe cyo gukorera muri Kivu ya Ruguru muri Congo(DRC), abasirikare b’abanya-Kenya babimburiye abandi mu gutangira gutaha iwabo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.
Abagabo batanu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukecuru bamuteye amabuye bamushinja kuroga.
Banki ya Kigali ku bufatanye na Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB) ziyemeje gufasha abahinzi ndetse n’abandi bashora imari mu buhinzi binyuze muri gahunda nshya yashyizwemo miliyoni 100 z’amayero, igamije kubafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku bukungu ndetse n’imibereho (…)
Tariki 20 Ukuboza 2023 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hategerejwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, amatora y’intumwa z’abaturage ku rwego rw’igihugu, intumwa z’abaturage ku rwego rw’Intara n’abo ku rwego rwa Komini.
Umutangabuhamya w’imyaka 53, ufite Sosiyete ya Taransiporo mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka i Tumba, yavuze ko yiyumviye Dr Sosthène Munyemana, avuga ko bagomba gutangira kwica Abatutsi.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa ku rwego rw’Imirenge n’Uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali 436, baturutse mu bice byose by’Igihugu, bamaze guhabwa izina ry’ubutore ry’ISONGA, nyuma y’iminsi itandatu bari bamaze mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Abepiskopi ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda basabwe gufasha mu bukangurambaga bwo kwegeranya amafaranga miliyari eshatu na miliyoni magana atanu akenewe mu kwimura abafite ibikorwa ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya, i Kibeho.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi bukenewe, kugira ngo rubashe gutanga umusanzu warwo mu iterambere. Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, ubwo yatangizaga ihuriro ry’imishinga y’udushya, ryateguwe n’Urubuga Mpuzamahanga (UNLEASH).
Nkurunziza Ismael utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke arashakishwa nyuma yo gukekwaho gushaka guta umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu.
Abantu 12 batawe muri yombi nyuma y’uko ibendera ry’Igihugu ryari ku biro by’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke riburiwe irengero.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 02 Ukuboza 2023.
Inkuru y’uko umuraperi Kendrick Lamar azaza mu Rwanda yashimishije benshi mu bakunda iyi njyana, ikibazo cyakurikiye ni ukwibaza undi muhanzi bazajyana kuri urwo rubyiniro.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, umukozi w’Ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Peteroli na Mine (RMB) ku rwego rw’Akarere, na Polisi mu Karere ka Muhanga, binjiye mu kibazo cy’ubucukuzi cya kompanyi yitwa EMITRA MINING Ltd n’umuturage witwa Ndagijimana Callixte watanze ikirego avuga ko iyo Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye (…)
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS ya 2023, yagaragaje ko imibare y’abicwa na Malaria muri Afurika yagabanutse muri iyi myaka ibiri yikurikiranya.
Umuhanzi w’umunya-Nigeria, akaba icyamamare mu njyana ya ‘Afrobeats’ Divine Ikubor uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Rema, yatangaje ko ahagaritse ibitaramo byose yateganyaga mu Kwezi k’Ukuboza 2023, kugira ngo abanze yite ku buzima bwe.
Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera tariki 01 Ukuboza 2023, aho arimo akorwaho iperereza nyuma y’uko hari umurambo w’umwana wabonetse aho bajugunya imyanda muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye. Uwo murambo wabonywe n’abakora isuku mu macumbi (…)
Ubuyobozi n’abatuye mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, barashima uruhare rw’Ikigo cya AVEH Umurerwa, kizwi nko ‘kwa Cécile’ mu kwita ku bana bafite ubumuga.
Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’abaturage bo mu mujyi wa Brazzaville gusukura uyu mujyi, Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2023, bazindukiye mu muganda rusange, mu gace ka Poto-Poto.
Imbwa n’injangwe zatawe na ba shebuja kubera kubura ubushobozi bwo kuzitaho zikomeje kubyazwa umusaruro n’umuryango wiyemeje kuzitaho.
Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye icyemezo cy’umuturage w’indashyikirwa Umuhanzi ukomoka muri Nigeria David Adeleke, uzwi ku izina rya Davido.