Abanyeshuri batatsinze neza bashyiriweho amahirwe yabafasha kwimuka
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwamenyesheje ababyeyi bose bafite abana biga mu mwaka wa mbere, mu mwaka wa kabiri, no mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano batashoboye kwimuka muri uyu mwaka w’amashuri ko hari gahunda nzamurabushobozi yabateganyirijwe.
Iyo gahunda iteganyijwe kuba mu biruhuko kuva tariki ya 29 Nyakanga 2024 kugeza tariki ya 30 Kanama 2024.
Ababyeyi basabwe kohereza umwana wese bireba muri gahunda Nzamurabushobozi kandi bagafasha abana kwitabira iyi gahunda mu gihe cy’ukwezi kose.
Kwiga muri uku kwezi bizongerera ubushobozi abanyeshuri batsinzwe ndetse bizabaha amahirwe yo kwimukira mu mwaka ukurikira uwo yigagamo.
Ni ubwa mbere Urwego rw’Igihugu rushyizeho iyi gahunda ku banyeshuri basibiye mu rwego rwo kubafasha kubongerera ubumenyi no kubaha amahirwe yo kwimukira mu wundi mwaka ukurikiye uwo bigagamo.
Nyuma y’uko iri tangazo risohotse, bamwe mu babyeyi baryakiriye neza kuko iyi gahunda ije gufasha abana babo kwigishwa no gusubirirwamo amasomo batumvaga neza.
Umwe mu babyeyi utarashatse ko amazina atangazwa yasobanuye ko umwana we yari buzasubiremo amasomo yatsinzwe kugira ngo azabashe kwimuka mu mwaka wa gatanu.
Ati “Ubwo bazabanza kubasubiriramo amasomo yo mu mwaka bigagamo yabatsinze ni byiza gusa mfite impungenge ko mu gihe cy’ukwezi kumwe ataba yabashije kubifata no kubyumva neza.”
Kuba iyi gahunda igamije kuzamura ubushobozi bw’umunyeshuri na byo abibonamo ko ari byiza kuko hari igihe umwana usanga yatsinzwe kubera impamvu nyinshi. Igihe rero yafashijwe akabona amanota amwimura akajya mu mwaka ukurikiyeho ngo byaba ari byiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|