Cedric Amiss mu muryango winjira muri Kiyovu Sports

Umurundi usatira anyuze ku mpande Amiss Cedric ari hafi gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe gito.

Amakuru Kigali Today yahamirijwe n’umwe mu bayobozi muri Kiyovu Sports ni uko ari umukinnyi bamaze kumvikana hasigaye uruhare rwabo gusa.

Ati "Amiss Cedric ni umukinnyi wa Kiyovu Sports dufite ibyo tugomba bitari byaboneka."

Amiss Cedric wakiniye Rayon Sports hagati ya 2012-2013 amaze igihe akorera muri Kiyovu Sports imyitozo ndetse anagaragara mu mukino wa gicuti iyi kipe yatsinzwemo na Vision FC ibitego 3-0 mu cyumweru gishize.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka