Ibigwi bya Kamala Harris ugiye guhatana na Donald Trump mu matora

Kamala D. Harris ni Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuva mu 2021, akaba yariyemeje no guhatanira kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Gushyingo 2024 nyuma yo gusimbura umukambwe Joe Biden wakuyemo ake karenge kubera iza bukuru.

Visi Perezida wa USA, Kamala D. Harris
Visi Perezida wa USA, Kamala D. Harris

Ni umuntu wakunze kurangwa no kuvuganira abaturage uhereye ku ntambwe ikomeye yateye ubwo yabaga Umucamanza Mukuru w’Umujyi wa San Francisco, akazamuka akagera ku rwego rw’Umucamanza Mukuru wa Leta ya California, ntibyacira aho arakomeza yinjira muri Sen aya USA none ubu akaba ari Visi Perezida w’igihugu cy’igihangange ku isi.

Tariki 20 Mutarama 2021, Kamala Harris ni bwo yarahiriye kuba Visi Perezida wa mbere w’umugore mu mateka ya US, aba Umunyamerika wa mbere ufite amaraso y’abirabura n’ay’abanya Asia watorewe uwo mwanya. Nyina ni Umuhinde, ise akaba umwirabura wo muri Jamaica.

Nka Visi Perezida, Kamala Harris yakoze akazi gakomeye ko guhamagarira abaturage kwishyira hamwe kugira ngo batere imbere, kuzamura imibereho y’imiryango, no gusigasira ubwisanzure bw’ibanze mu gihugu hose.

Kamalla Hariss n'umugabo we Douglas Emhoff, n'abana barera Cole na Ella
Kamalla Hariss n’umugabo we Douglas Emhoff, n’abana barera Cole na Ella

Kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bya Kamala D. Harris, ni uruhare nyamukuru yagize mu guharanira ubwisanzure bw’abagore mu kwifatira ibyemezo birebana n’imiterere yabo, uburenganzira bwo kubaho batekanye ntakwikanga ubugizi bwa nabi bukoresha imbunda, ubwisanzure bwo gutora, n’ubwisanzure mu kunywa amazi meza no guhumeka umwuka mwiza.

Kamala Harris yagiriwe icyizere cyo gukorana na Perezida Joe Biden mu rugamba rwo kugeza iterambere ry’ibanze ku baturage ryagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’amamiliyoni y’Abanyamerika. Bateje imbere ishoramari mu bikorwa bizamura ubukungu no guhanga imirimo mishya myinshi yatumye ubushomeri budakomeza
kuzamuka. Ubwitange bwa Biden na Harris bwatumye habaho ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse mu gihe cy’imyaka ibiri gusa ku rwego bitari byarigeze bigeraho mu buyobozi bwabanje.

Ku buyobozi bwa Biden na Kamala, bamanuye igiciro cy’imiti ya diyabete igera ku madolari 35$ ku bantu bakuze ivuye ku asaga 50$. Bagabanyije n’ibiciro byo kwandikirwa imiti, bateza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana muri gahunda bise Medicaid. Banashyizeho itegeko rya mbere risobanutse rigenga umutekano w’imbunda ritari ryarigeze ribaho mu myaka 30 ishize.

Kamala Harris na se Donald Harris (1964, 2020)
Kamala Harris na se Donald Harris (1964, 2020)

Ubwo bashyiragaho ihuriro ry’amashyaka abiri asanzwe ari amakeba (Democrat & Republican), bashyize mu bikorwa gahunda y’ishoramari rya tiriyari imwe y’amadolari ($1.000.000.000.000) mu kuzamura ibikorwaremezo by’igihugu, ibigo rusange byakira abantu by’agateganyo, gusana ibiraro no gushyiraho murandasi (internet) ifite umuvuduko wa mbere ku isi.

Kamala Harris avuga ko intego ye ikubiye mu nteruro yavuze mu 2017 ubwo yarahiriraga kujya muri Sena ya US. Harris ati « Buri ntambwe y’urugendo rwanjye, nyoborwa n’amagambo navuze umunsi wa mbere mpagarara mu cyumba cy’urukiko: Kamala Harris for the People (Kamala Harris, ku bw’abaturage). »

Kamala Harris yavukiye muri Oakland, California, US mu 1964 ku babyeyi b’abimukira. We n’umuvandimwe we Maya, bakuze bagendera ku rugero rwa nyina Shyamala Gopalan, impuguke mu bijyane na kanseri y’ibere n’umugore w’impirimbanyi y’uburenganzira bwe bwite. Yageze muri USA mu 1964 aturutse mu Buhinde ku myaka 19 ari bwo yahise abona impamyabushobozi y’ikirenga muri uwo mwaka Kamala yavutsemo.

Ababyeyi be bari impirimbanyi z’uburenganzira bw’abaturage, ibintu banatoje umwana wabo, agakurira mu mwuka wo guharanira kwishyira hamwe n’abandi mu rugamba rwo guharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abantu bose.

ViSI Perezida Harris ari hamwe na nyina, Shyamala mu 1965
ViSI Perezida Harris ari hamwe na nyina, Shyamala mu 1965

Akiri agahinja bamujyanaga mu ngendo zo guharanira uburenganzira bwa muntu bamucunga mu gapusipusi (troller), bakanamwigisha amateka y’intwari zaharaniye uburenganzira bwa muntu muri USA. Yize muri kaminuza ya Howard n’iya California Hastings College of Law. Mu 2014, yashakanye n’umucamanza witwa Douglas Emhoff, bafitanye abana babiri, umuhungu n’umukobwa Cole na Ella ariko si bo babyeyi babo b’umubiri.

Nk’umuyobozi urangwa no gukomera ku ijambo mu kazi ke, Kamala Harris yiyemeje kugendera ku mpanuro za nyina. Kamala aragira ati: “Mama yajyaga anyitegereza maze akambwira ati, ‘Kamala, ushobora kuba uwa mbere mu gukora ibintu byinshi, ariko ugomba guharanira ko utaba uwanyuma ubikoze.’”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka