Guha abana ubumenyi bw’ikoranabuhanga bakiri hasi, bibategurira kuzavamo aba Injeniyeri b’igihe kizaza
Ikigo cyitwa Keza Education Future Lab giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, gikomeje gufasha abana bato mu kubaha ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubategurira kuzavamo abahanga mu byerekeranye n’ikoranabuhanga.

Ngendabanga Célestin, Umuyobozi Mukuru wa Keza Education Future Lab, kompanyi ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ariko yibanda ku burezi, avuga ko intego yabo nyamukuru ari ugufasha ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakora mu burezi mu kubona ibikoresho bifitanye isano n’ikoranabuhanga, kuko hari n’ibyo bikorera. Avuga kandi ko bagamije gufasha mu kwigisha neza ibigendanye n’ubumenyi bugezweho.
Mu byo bakora harimo guhugura abarimu n’abanyeshuri mu byerekeranye na coding, programming, robotics, na Interactive Engineering.
Mu gihe cy’ibiruhuko, bakira abana bakabafasha guhuza amasomo biga n’ubuzima busanzwe, ndetse mu gihe cy’amasomo asanzwe bakabakira mu mpera z’icyumweru (weekend).
Bigisha abana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri itatu kugeza kuri cumi n’itanu (3-15), bakiga mu gihe cy’imyaka ibiri, ni ukuvuga iminsi 465.
Kuri icyo kigo ubu bafite ibyiciro by’abanyeshuri barimo bafasha mu mahugurwa yihariye (Bootcamp) bazamaramo iminsi cumi n’itanu, nyuma yaho bagafata abandi, aho babigisha ariko bakanashyira mu bikorwa ibyo biga.
Felix Nizeyimana, umwe mu bigisha ibijyanye na Robotics muri Keza Education Future Lab, umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze arimo yigisha abana ibijyanye no gukora utumodoka dutoya bakora bifashishije ibikarito, impapuro n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ni akamodoka umwana ashyiramo porogaramu, noneho kagasigara kikoresha, nk’uko umwarimu wabo yabisobanuye.

Ati “Turashaka kugaha ubushobozi ku buryo kadashobora kugonga ikintu runaka. Gashobora kuva hano, kagera ku gikuta kagahagarara ntikakigonge cyangwa kagafata ikindi cyerekezo.”
Mbere yaho bari bakoze ibyuma by’umuziki bizwi nka ‘Piano’ aho buri wese yikoreye iye. Nizeyimana ubigisha avuga ko mu byumweru bibiri baziga gukora amatara yo mu muhanda ayobora ibinyabiziga (traffic rights). Bazanakora ibyuma byumvirwaho umuziki w’amajwi (mp3 player). Bashobora no kuziga gukora akamashini ka calculator kifashishwa mu kubara.
Aho bigira haboneka ibikoresho bifashisha bakora n’intoki ariko bakabihuza na mudasobwa zibafasha gukora codes. Impamvu ngo ni uko Robot iba igizwe n’igice cy’inyuma cy’ibikoresho bifatika kizwi nka hardware ariko kigomba gukorana na porogaramu y’ikoranabuhanga izwi nka software.

Abana ngo babyumva vuba byihuse kuko ubusanzwe abana bazwiho kugira amatsiko, gushaka kuvumbura, aho usanga bakunda kubaka utuntu dutandukanye nk’utuzu, utumodoka, n’ibindi. Nizeyimana ati “Ni ibintu biba bisanzwe bibarimo, biba bisanzwe biri muri porogaramu basanzwe biga. Iyo bageze hano icyo tubongereraho ni uguhuza bya bindi bize mu ishuri n’ubumenyi ngiro tubigisha hano bwerekeranye na robots.”
Yongeyeho ati “Akamaro k’ibi bintu, iyo turimo kwigisha abana nk’uku nguku, tuba tubizeyemo kuzagirira akamaro Igihugu. Urabona Isi turimo ishingiye ku ikoranabuhanga cyane, aho ujya mu ruganda ugasanga imashini (robot) irimo irakora akazi kakabaye karimo gukorwa n’abantu nka 50 kandi ikabikora vuba vuba. Aba bana iyo tubahaye ubumenyi bakiri hasi, tuba turimo kubategurira kuzavamo aba injeniyeri b’igihe kizaza bazabasha gukora imashini zishobora korohereza abantu mu mirimo bakoraga ya buri munsi.”
“Turashishikariza ababyeyi bafite abana bumva bakunze ibintu bya engineering ko baza ku bwinshi tukabafasha hano muri KEZA tukabaha ubumenyi ngiro buzabafasha kuzaba abantu bazahanga udushya mu bihe biri imbere no guhangana n’ibibazo by’ahazaza.”
Abana bavuga iki kuri ubwo bumenyi bahabwa?
Umwe muri abo bana witwa Gahunde Isimbi Audrey w’imyaka 12 y’amavuko, yagize ati “Ibi bintu ndabikunda, kuko bimfasha kumenya utundi tuntu twinshi. Mu ishuri ibi bintu ntabwo tubyiga. Rero hano tuhungukira ubumenyi bwinshi. Hano twize nko kwatsa itara ukoresheje insinga. Aka kanya turimo turakora imodoka, twamenye uko moteri ikora, tumenya uko dukoresha amapine akagenda, tumenya n’ukuntu dukora porogaramu dukenera kuri mudasobwa.”

Mugenzi we witwa Irakoze Sebahire Beneth w’imyaka 14 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yagize ati “Ibi bintu numva mbishaka kuko biramfasha mu masomo yanjye. Bimfasha kumenya ICT n’imibare (Mathematics) kuko ntabwo nari mbizi cyane. Kuza hano kenshi nkabyiga bituma umuntu aruhura mu mutwe, akanamenya n’ibindi byinshi cyane ku bijyanye na mudasobwa no ku bijyanye na Scratch kuko twabyigaga tutajya muri computer ariko naje hano ndabimenya. Ibi bintu mba numva nzabikomeza, nkazaba enjeniyeri, ngakora porogaramu z’ingirakamaro, ibi bintu numva nzakomeza kubyiga.”
Irakoze yongeyeho ati “Kuza hano biradufasha kuko iyo uri iwanyu mu rugo hari igihe wajya mu ngeso mbi, ariko iyo turi hano batwigisha imyitwarire myiza bakatwigisha n’ayandi masomo. Ubu barimo kutwigisha uko wakora imodoka kandi wifashishije ibikoresho bidahenze. Kwa kundi bajugunya ibikarito, twebwe duhita tubikoramo ikindi kintu kizima.”

Célestin Ngendabanga, Umuyobozi wa Keza Education Future Lab, ikigo gikorana na Leta mu gukora imfashanyigisho zishingiye kuri robots, aho abanyeshuri n’abarimu bakoresha izo za robots mu kwiga amasomo yabo asanzwe yo mu ishuri, na we yagarutse ku kamaro k’ubumenyi batanga.
Ati “Bivuze ko porogaramu yacu ihura na gahunda Igihugu kigenderaho, aho twibanda ku masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ibyo twita STEM. Twigisha abana gukora izo robots ariko bigendeye ku masomo biga. Ibyo bibafasha gutekereza uburyo bw’imyigire ariko bishingiye ku byo babona mu buzima bwa buri munsi nk’aho umwana ashobora kumenya uko amatara ayobora ibinyabiziga (traffic rights) akora, umwana akamenya uko yakora system ishobora kuvomerera umurima mu gihe cy’izuba, ibyo bigenda bigaruka kuri ya masomo yabo.”
Keza Education Future Lab yatangiye muri 2019, buri mwaka bagira bootcamp y’abana, ubu bakaba bamaze kwakira abana barenga 500, ariko bakagira n’indi porogaramu y’abana bahoraho ba weekend bagenda baza na bo basaga 300, bose hamwe bakaba bamaze kugera kuri 800.

Ikindi bishimira ni uko ku bufatanye na Right To Play bahuguye abarimu bigisha Science and Elementary Technology (SET) mu mashuri abanza basaga 750. Bakoranye na UNESCO mu guhugura abarimu mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abana bafite ibibazo byihariye nko kutabona, kutumva,...
Ubu barimo barakorana na MINICT, REB, MINEDUC, na GIZ mu guhugura abarimu bigisha ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye ( lower secondary) kwigisha bakoresheje robots.
Ngendabanga avuga ko ikindi bishimira ari uko bamaze kwikorera robots zabo 43 bakoresheje ibikoresho biboneka mu Rwanda kandi zigakoreshwa mu kwigisha amasomo ari muri gahunda ya Leta guhera mu mashuri y’incuke kugera mu mashuri y’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ubu bumenyi batanga bufite akahe kamaro?
Célestin Ngendabanga, Umuyobozi wa Keza Education Future Lab avuga ko guhugura abarimu no kwigisha abana bifite akamaro kanini.
Ati “Hari byinshi twagiye tubonamo byiza, cyane cyane tugendeye ku byo abarimu batubwira. Hari abavuga ko abana bakunze kwiga kubera ko umwana yiga akora, bitandukanye na mbere aho umwana yigaga afata ibintu mu mutwe gusa. Ibyo bituma umwana akunda amasomo, ndetse n’imitsindire cyane cyane ishingiye ku bumenyi ngiro ikazamuka, aho bakubwira ko abana batsinda imibare. Wabonye ko gukora ibi bintu abana baba bakoresha bwa bumenyi biga mu mibare. Niba ari ukuvuga ngo umwana apime uburebure runaka, ateranye ikintu, ibyo byose bituma umwana bya bindi yiga agenda abyumva akanabikora. Ibyo bituma umwana akunda ishuri, imitsindire ikazamuka, hari n’aho batubwiye ko gusiba ishuri byagiye bigabanuka.”


“Abana batinyaga amasomo ya siyansi cyane cyane imibare, ubu basigaye bayikunda kuko babonye ko bya bindi biga mwalimu ababwira ari byo bazaza gukoresha mu buzima busanzwe. Nk’uko wabibonye, ibyo barimo gukora ni ubuzima babamo bwa buri munsi. Niba umwana ashobora gukora uburyo bwo kuvomerera, gukora radio, imodoka idashobora kugonga ikintu runaka, ibyo byose bigenda bifasha umwana.”
“Usanga nk’umwana w’imyaka umunani atekereza icyo yakora agendeye ku bibazo abona mu buzima bwa buri munsi, akaba yatekereza ati jyewe ngiye gukora imodoka itazajya igonga, kubera ko nabonye impanuka. Ibyo ni ibintu ubona byo kwishimira kuri wa mwana n’urwego ari ho.”
Ngendabanga yakomeje asobanura ko Porogaramu bigisha abana zihuzwa n’ikigero umwana ariho n’imyaka afite, ari na yo mpamvu bigenda bifasha abana. Ati “Usanga n’ubundi twebwe mu buzima bwacu bwa buri munsi, muri kwa gukorana na REB na MINEDUC mu kutugira inama kugira ngo turebe ko porogaramu yacu iri kugendana n’ibikenewe. Ni yo mpamvu tubona ko iyo porogaramu yafashije abana. Hari abana batangiranye na yo muri 2019, ubu bageze mu mashuri yisumbuye, ubu batanga ubuhamya bw’ibyo iyi porogaramu yabamariye.”

Yongeyeho ati “Kandi ababyeyi baragaruka bakatubwira ko imitsindire y’abana yazamutse ku kigero gishimishije, tukaba dukangurira ababyeyi ndetse n’abarezi kumva ko ikoranabuhanga rikataje kandi rifasha imyigire n’imyigishirize, ndetse n’iyo urebye na Leta yacu igerageza gufasha yaba ibigo by’amashuri ndetse natwe nk’abikorera kugira ngo tubashe kubona ibidufasha nk’ibikorwa remezo, internet n’ibindi, tukaba tubishimira Leta kubera ubwo bufatanye idahwema kutugaragariza kugira ngo natwe tubashe kugira uruhare mu kubaka Igihugu cyacu.”
Abana barimo kwigisha muri bootcamp y’uyu mwaka bari mu byiciro by’imyaka bitandukanye. Kubera ko umwana yiga akora ibyo bamwigisha, bisaba ko bakira umubare mutoya ahubwo bakazagira porogaramu zitandukanye.
Umubyeyi ufite umwana wakwifuza kuhamuzana byamusaba iki?
Umubyeyi wakumva yifuje ko umwana yiga iyo porogaramu yabo, icya mbere ngo ni uko yiyandikisha, ikindi ni uko afasha umwana kugera kuri icyo kigo, akamushakira ibikoresho n’ibimutunga nk’amafunguro, akishyura amafaranga yabyo, naho kwiga iyo porogaramu ngo ni nk’aho batabyishyuza.
Abana biga guhera saa tatu kugeza saa cyenda, ariko bakagiramo n’igihe cyo kuruhuka.

Ngendabanga avuga ko nubwo hari ibyo bishimira nk’ikigo, ariko agaragaza imbogamizi zikiriho ku bantu bikorera mu byerekeranye n’ikoranabuhanga. Ati “Kuzana biriya bikoresho birahenda. Ikibazo duhura na cyo cyane cyane ni icy’imisoro. Hari ibyo batuvaniyeho imisoro ariko hari n’ibindi bataratuvaniraho imisoro. Icyo dusaba ni ukudufasha kugira ngo ibyo bikoresho tuvana hanze ntibiduhende cyane, dukomeze tubyongerere agaciro twifashishije na bino by’iwacu. Nk’uko wabibonye dukoresha ibyo tuvana hanze ariko twifashisha n’ibindi bisanzwe nk’ibikarito, bya bindi abantu bafata nk’aho bigiye kuba umwanda, turabifata tukabihuza n’iby’ikoranabuhanga bigahinduka imfashanyigisho yigisha ibyerekeranye na robots.
Muri rusange ibintu bitandukanye abana bashobora kubigisha gukora, babihuza na Porogaramu ya Leta, harimo nko gukora imodoka ifite ubushobozi bwo kumva icyo yari igiye kugonga igahagarara, igikoresho cya water dispenser gitanga amazi ashyushye n’akonje, gukora amatara yo ku muhanda ayobora ibinyabiziga, ikoranabuhanga ryo kuvomerera, bakoze igikoresho cy’ikoranabuhanga gicuranga imiziki y’amajwi (mp3 player), igikoresho cyifashishwa mu gucuranga (piano), bakoze na radio ibasha kumvikaniraho imirongo ya FM y’izindi Radio zisanzwe, hakaba n’abubatse inzu.
Bakoze n’uburyo bubasha gutanga amakuru runaka ku buryo niba ari umuntu ukoze ku gipangu ubwo buryo buhita bwohereza ubutumwa kuri telefoni. Bakoze n’uburyo (device) ibasha gutanga network cyangwa igafata network.

Kuba babigisha bakurikije ikigero cy’imyaka ngo bibafasha guhera ku bintu bimwe, noneho uko bagenda bakura bakagenda bongeramo ibindi nk’uko uwo muyobozi yakomeje abisobanura.
Ati “umwana w’imyaka itanu hari ibyo tugomba kumuha agomba gukora biri ku kigero cye. Urugero abasha nko kubaka inzu, ariko we ntabwo abasha gushyiramo iryo koranabuhanga. Noneho uko agenda akura akazagenda ashyiramo irindi koranabuhanga, kuko tubijyanisha n’amasomo biga mu ishuri, kuko iyi porogaramu yacu yaje kunganira integanyanyigisho (curriculum) ya Leta.”









Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikoranabuhanga ni umusingi ukomeye witerambere ariko biracyari ikibazo ko iyi gahunda itagera mubice byi cyaro. Byaba byiza kurushaho iyi gahunda igeze no mubice byibyaro. Murakoze