
Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku bufatanye n’ibigo by’itumanaho, rwashyizeho uburyo abitabira iri murikagurisha bagura amatike yo kwinjira bakoresheje telefoni zabo zigendanwa.
Ubwo buryo bufasha ushaka kwinjira mu imurikagurisha kugura itike, yagera ku marembo akerekana ubutumwa bugufi bwemeza ko yishyuye itike hanyuma agahita yinjira.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bagaragaje ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga ari bwiza cyane, ndetse ko bworohereza abaturage kwinjira nta mubyigano.
Umwe mu baturage yagize ati “Iyo umaze kwishyura baguha message, wagera hano ukayerekana ugahita winjira. Ntabwo bitinda kandi nta mubyigano. Ubu buryo ni bwiza cyane rwose”.

Uwitwa Serge Banganikunda na we yabwiye Kigali Today ati “Uragera hano bagahita bareba muri system ko wishyuye, ugahita winjira. Nta mananiza arimo”.
Ku rundi ruhande ariko hari n’abaturage bari kuza muri iri murikagurisha bataguze amatike ku ikoranabuhanga, ndetse nta n’amafaranga bafite kuri telefoni zabo, na bo bagafashwa kwinjira.
Umukecuru waganiriye na Kigali Today, yavuze ko yaje nta mafaranga afite kuri telefoni ye ariko ayafite mu ntoki, abafasha abantu kwinjira bamugurira itike bakoresheje telefoni zabo hanyuma abasha kwinjira.
Yagize ati “Naje nta mafaranga mfite kuri telefoni ahubwo nari nyafite mu ntoki. Ngeze hariya ku muryango bahita bangurira itike ndinjira. Bitwaye nk’umunota umwe gusa”.
Icyakora abaturage baganiriye na Kigali Today bagaragaje ko igiciro cy’itike yo kwinjira muri iri murika cyazamutse, aho mu mamurika yabanje kwinjira byari amafaranga 500 y’u Rwanda, none ubu bikaba byarabaye amafaranga 1000 muntu mukuru, ndetse na 500 ku bana.
Kuri bamwe basanga uku kuzamura igiciro bishobora kubera imbogamizi bamwe mu baturage bifuzaga kwitabira iri murikabikorwa.

Serge Banganikunda ati “Urumva niba nk’umubyeyi afite abana batanu, akifuza kubazana muri expo, birasaba ko umugabo n’umugore bishyura 2000, hanyuma bakishyura na 2,500 y’abana ubwo yose hamwe akaba 4,500. Ubwo kandi ni ukwinjira gusa, kandi bagomba kugira ibyo bagura imbere, ndetse n’ibyo bagurira abana. Igiciro rwose ni imbogamizi”.
Imurikagurisha ryitabiriwe n’urubyiruko cyane
Winjiye imbere ahamurikirwa ibikorwa, ikintu cya mbere ubona ni umubare munini w’abantu bakiri bato.
Bamwe mu baturage twaganiriye, bavuga ko impamvu ari uko mu minsi y’imibyizi abantu bakuru abenshi baba bajyiye mu mirimo, ku buryo batabona umwanya wo kwitabira imurikabikorwa.
Icyakora nanone, hari abasanga impamvu y’umubare munini w’urubyiruko mu imurikabikorwa, ari uko abenshi bari mu biruhuko, bakaba baje gushakisha imirimo muri iri murikagurisha.

Umwe mu rubyiruko twaganiriye, yabwiye Kigali Today ati “Kuva bafungura ku wa Gatanu buri munsi ndaza. Mba naje gushaka akazi ariko sindabasha kukabona”.
Abitabiriye imurikagurisha bavuga ko mu mpera z’icyumweru ari bwo abantu baza ari ibyiciro byose, abakuru, abana ndetse n’urubyiruko.
Kubona ikibanza (Stand) cyo gukoreramo biragoye
Serge Banganikunda yabwiye Kigali Today ko kuva ku wa Gatanu yaje gushaka ikibanza cyo gukoreramo, ariko akaba yakibonye kuri uyu wa Mbere.
Yavuze ko yasanze hari umubare munini w’abantu bashaka ibibanza, ku buryo bisaba ko ababishinzwe babanza kubashyira ku rutonde, hanyuma hagira ikibanza kiboneka bakaguhamagara.

Ati “Biragoye kubera abantu benshi bashaka aho gukorera. Maze iminsi ine mpashaka, nahabonye uyu munsi ubu nib wo ngiye gutangira”.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, ari bwo iri murikagurisha rizafungurwa ku mugaragaro.



Reba amafoto yose yo kuri uyu wa Mbere: https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72177720319190314/
Inkuru zijyanye na: Expo 2024
- Expo2024: Urubyiruko rurashima umwanya rwahawe wo kumurika ibyo rukora
- Expo2024: Imitako ikoze mu mabuye iragura uwifite
- Expo2024: Umujyi wa Kigali urimo gufasha abaturage gukemurirwa ibibazo by’imyubakire n’ubutaka
- Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzaba wamaze guhindura inyubako z’umujyi zitajyanye n’igihe
- #Expo2024: Hari kumurikwa ibihangano biva mu bisigazwa by’ibiti
- #Expo2024: Hari kumurikwa amasafuriya ahisha ibishyimbo mu minota 40 ku muriro wa 55Frw
- Amafoto: Dutemberane i Gikondo ahabera Expo 2024
- Dore uko wagura itike yo kwinjira muri Expo 2024 hakiri kare
- Expo 2024 iritabirwa n’ibihugu 20 guhera kuri uyu wa Kane
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|