Mu Rwanda hagaragaye indwara y’ubushita bw’inkende

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende (Monkeypox) imaze iminsi ivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko nubwo atari indwara ifite ubukana bukabije ariko abantu bagomba kuyirinda bakaraba intoki kenshi no kutajya ahari abayanduye cyangwa kubonana na bo.

Dr Rwagasore yagize ati: “Ikigo gishinzwe ubuzima, RBC, kimaze gutahura abarwayi babiri twasanzemo indwara y’Ubushita bw’Inkende ari yo Monkeypox. Harimo umugore ufite imyaka 33 n’umugabo ufite imyaka 34 bose basanzwe bakorera ingendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubu bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga”.

Akomeza avuga ko kuva iki cyorezo cyatangira mu Gihugu cy’abaturanyi hari ingamba u Rwanda rwafashe harimo gushyiraho itsinda ry’abaganga basuzuma, babaza ibibazo bijyanye n’uburwayi, ibi bikaba ari byo byanafashije ku gutahura umurwayi wa mbere, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso batangira kumukurikirana kugira ngo avurwe.

Dr Rwagasore akomeza avuga ko iyi ndwara yagaragaye mu Rwanda, nyuma y’uko yari imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye birimo na RDC.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, ku biganza no ku maguru. Ibindi bimenyetso ni ukugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Dr Rwagasore avuga ko mu kwirinda ko iyi ndwara yakwirakwira hari ibyo Abanyarwanda basabwa kwitwararika bagafata ingamba. Ati: “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ugaragaza ibyo bimenyetso, tubashishikariza umuco wo gukomeza gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune”.

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika ni wo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Ibyago byo kwandura Monkeypox binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Monkeypox, akwiye kwihutira kujya kwa muganga, gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe by’umwihariko umuntu akagaragaza abo akeka yahuye na bo akaba yarabanduje, kugira ngo na bo bitabweho kurushaho.

Mu gihugu cy’abaturanyi aho iyi ndwara imaze iminsi igaragaye, imaze guhitana ubuzima bw’abantu umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Remove the money for payment when going for treatment in order for it to be easy for the poor to visit the doctor

Mugisha yanditse ku itariki ya: 24-09-2024  →  Musubize

Kuko inyingo zanyu mwaduteye COVID-19 igihe iza mwatuvuganira hakaza nizo nyingo hanyuma tukazibona utaratugeraho turi benshi cyane ese ufite nuduheri tuto nayo niyo cg nibiheri binini

Alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

Kuko inyingo zanyu mwaduteye COVID-19 igihe iza mwatuvuganira hakaza nizo nyingo hanyuma tukazibona utaratugeraho turi benshi cyane ese ufite nuduheri tuto nayo niyo cg nibiheri binini

Kayonza yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

Nonese kwambara agapfukamunwa byayirinda?

Muvara yanditse ku itariki ya: 9-08-2024  →  Musubize

Muraho neza iyindwara irakaze kueli murebe uko mwagarura guma murugo ee murakoze

Uwayo Patrick yanditse ku itariki ya: 7-08-2024  →  Musubize

Murakoze kumpamvu zikicyorezo mwadushyiriraho ubukangurambaga binyuze kuri RBA mu masoko musengero nahandi hahurira abantu beshi murakoze

Nshimiyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-08-2024  →  Musubize

Nukuri ndumva abanyarwanda tutorohewe anyone pe gusa nugukora ibishoboka tukayirinda Cyn dukurikiza amabwiriza duhabwa.

Urimwijuru clenia yanditse ku itariki ya: 22-08-2024  →  Musubize

Rwose ni ugukomeza kurwanya iyindwara ya Monkeypox kuberako ifite ubukana kdi ikaba yica dufatanye dukarabe intoki.

Patrick yanditse ku itariki ya: 31-07-2024  →  Musubize

Rwose ni ugukomeza kurwanya iyindwara ya Monkeypox kuberako ifite ubukana kdi ikaba yica dufatanye dukarabe intoki.

Patrick yanditse ku itariki ya: 31-07-2024  →  Musubize

Murakoze kuduhera amakuru kugihe
Tumase imisimike tuyihuguweho kdi tugerageza kuganiza nabandi kubyerekeye iyi ndwara
Murwego rwo kuyirinda mutumenyeshe aho ububurwayi bwagaragaye mugihugu cyacu
Murakoze.

Gatwabuyenge Patrick yanditse ku itariki ya: 30-07-2024  →  Musubize

Ni ngombwa ko habaho ubukangurambaga kuri iyi ndwara kugira ngo ibashe kwirindwa

Twizerimana pierre yanditse ku itariki ya: 29-07-2024  →  Musubize

Bitewe nuko ibintu byose bihera mumitwkerereze yabantu ikabarinayo ijyena indangagaciro zabo, turumva aribyizako hakorwa ubwobukangurambaga kugirango nawawundi utarufite amakuru ahagije abimenye. Murakoze

IRAKOZE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-07-2024  →  Musubize

Nibyiza ko hasobanurirwa Abanyarwanda bihagije iby,iyi ndwara vuba binyujijwe no kuri RBA ikurikiranywa na Bose.Murakoze.

Vedaste BIHUTAKUVuga yanditse ku itariki ya: 28-07-2024  →  Musubize