RDC: Corneille Nangaa yatangaje ko ibihano bafatiwe n’Amerika bitazababuza gukomeza urugamba
Corneille Nangaa washinzwe umutwe wa gisirikare witwa AFC (Alliance Fleuve Congo), ufatanyije n’umutwe wa M23, uharanira gusubiza ibintu ku murongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibihano bafatiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika bitazababuza gukomeza urugamba rwabo.
Corneille Nangaa ubu urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yari umunyapolitiki wayoboraga Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENI, mu gihe cya manda ya mbere ya Félix Tshisekedi, nyuma ashinga umutwe wa politiki ari wo washyizeho igisirikare cya AFC.
Ishingwa ry’uwo mutwe ryatangarijwe muri Serena Hotel i Nairobi muri Kenya ku itariki 15 Ukuboza 2023, uwo mutwe wa AFC ukaba waraje wiyongera ku yindi mitwe ya gisirikare myinshi irwanya ubutegetsi bwa RDC, harimo na M23 imaze igihe irwanira mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu.
Nangaa yasobanuye ko AFC yashinzwe kugira ngo ikemure by’umwihariko ibibazo byananiranye mu Burasirazuba bwa RDC, mu binyacumi by’imyaka bitatu, akaba yemeza ko kudakemuka kwabyo kwatewe n’ubuyobozi budashoboye bw’abarimo Perezida Tshisekedi.
Tariki 25 Nyakanga 2024, nibwo Amerika yatangaje ibihano yafatiye imitwe itandukanye y’inyeshyamba irwanira muri RDC, harimo na M23 ishinjwa kuba ishaka guhirika ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru BBC.
Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo n’umutwe wa M23 yatangaje ko ibihano bya Amerika bitazabavana ku rugamba rwabo rwo gusubiza Igihugu ku murongo. Yagize ati, “intego ni Kinshasa, tuzahagera”.
Mu itangazo ryasohowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze mu Biro bishinzwe kugenzura imitungo yo hanze muri Minisiteri y’Imari ya Amerika byatangaje ko Leta ya Amerika ifatiye ibihano abayobozi bakuru batatu b’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.
Harimo, Corneille Nangaa ukuriye AFC, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23, na Colonel Charles Sematama umwe mu bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wo ukorera mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amerika ishinja abo bose kugira uruhare mu guteza intambara, urugomo, no kugirira nabi abasivile “bagamije kugera ku ntego zabo za politike”.
Itangazo rya Minisiteri y’imari ya Amerika rivuga ko “imitungo yose n’inyungu by’aba bantu bavuzwe biri muri Amerika cyangwa bigenzurwa n’abari muri Amerika birafatiriwe”.
Ikindi kandi ko “ikigo cyose gifitwe, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, n’aba bantu, imigabane yabo 50% cyangwa irenga bifitwe na bo, nabyo birafatiriwe”.
Ibyo bihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi byatangajwe nyuma y’umunsi umwe i Kinshasa hatangiye urubanza ruregwamo Corneille Nangaa wa AFC na Bisimwa wa M23 n’abandi bantu barenga 20 bo mu mutwe wa M23, bashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu. Ibyo byaha ngo bikaba bishobora gutuma bakatirwa igihano cyo kwicwa nk’uko biteganywa n’amategeko mpanabyaha ya RDC.
Nangaa yanenze urwo rubanza aregwamo we na bagenzi be i Kinshasa, arugereranya avuga ko ari “Ikinamico irimo gukinwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, rukaba rugamije kuyobya rubanda ntirurebe ku gutsindwa kw’ingabo za Congo, no kunyereza za miliyari z’amafaranga ya Congo biba ku mugaragaro”.
Ohereza igitekerezo
|
Ibibazo biri muri aba baturanyi bacu nabyo ubwabyo biracanganye🤷 pee urasoma, everyday ugasoma and again... Gusa nubundi nibyabindi ntagisubizo ushobora kugeraho !! Enough niborohereze nabaturage byaba bihagije🤔🤔