Umuhanzi Vava wamamaye mu ndirimbo ‘Dore Imbogo’ yapfuye
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh, yapfuye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo amakuru yatangiye gucicikana hirya no hino avuga ko uzwi nka ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana.
Uwarwaje ‘Dore Imbogo’ utashatse gutangaza amazina ye, yemeje urupfu rwe ndetse asobanura uko byagenze. Ati: “Ni byo koko Vava yapfuye ahagana saa kumi n’ebyiri azize uburwayi. Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kibogora, ataka umutwe n’igifu nyuma batwohereza kumuvuriza ku Bitaro byo ku Kibuye. Ni ubwa mbere yari atatse umutwe muri ubwo buryo, kuko yari yafashe agatege bagiye kudusezerera tubona arinaze, bamushyira ku byuma ngo bimwongerere umwuka ariko nyine yari yamaze gupfa biba iby’ubusa, ubu ari mu buruhukiro”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye aho yaguye, Violette Ayingeneye mu kiganiro na Kigali Today, yavuze ko yageze kuri ibi Bitaro ari muri Koma. Ati: “Ni byo koko yazanywe kuvurizwa hano azanywe n’umuryango we ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga. Yari yaroherejwe n’ibitaro bya Kibogora tariki 23 Nyakanga 2024, ariko ntibahita bamuzana. Umuryango we watubwiye ko uyu munsi mu gitondo babonye yongeye kuremba ataka umutwe baramuzana ari muri Koma babanza kujya kumwitaho byihuse mbere y’uko anyuzwa mu cyuma kugira ngo hamenyekane impamvu yawo nk’uko byari byasabwe n’ibitaro bya Kibogora. Mu gihe barimo kumufasha rero ngo bamuzanzamure mu minota mirongo itatu umutima wari wamaze guhagarara biranga”.

Ayingeneye avuga ko Vava yari afite ibindi bibazo bamuvuye ariko ko umutwe wamuryaga cyane ari wo watumye bamwohereza kuza kuvurirwa ku Bitaro bya Kibuye.
Uwari umurwaje akomeza avuga ko bateganya kumuherekeza bakamushyingura kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga cyangwa ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024.
Vava apfuye asize abana bato babiri b’abahungu aho umuto yiga mu wa kabiri w’amashuri abanza, mu Karere ka Nyamasheke aho babanaga na Nyirakuru.
Vava yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Dore imbogo, dore impala, dore imvubu...’ yari yaratangaje ko yayihimbye bitewe n’uko akunda inyamaswa.
Ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, yagize ati: “Mu busanzwe nkunda ibisimba njyewe, nzi ibiryana n’ibitaryana kandi nzi ko Impala nayegera ariko imbogo sinayegera”.
Dore Imbogo kandi yagiye agaragara kenshi ku mbuga nkoranyambaga, agaruka ku buhanzi bwe ndetse n’imibereho ye, akaba yagiraga ibiganiro byiganjemo ibisa n’urwenya.
Reba ikiganiro aherutse kugirana na MC Tino kuri KT Radio
Ohereza igitekerezo
|
Vava aratubabaje gusa ntakundi Imana imwakire mu bayo