Musanze: Batatu barokotse impanuka ikomeye

Mu nkengero z’umujyi wa Musanze mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu muhanda Musanze-Kigali, habereye impanuka y’imodoka, abantu batatu bari bayirimo bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomereka mu buryo bukomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka y’imodoka Camionnette Daihatsu Delta RAH314A yabaye ku mugoroba wo ku itariki 29 Nyakanga 2024, ibera mu muhanda wa Kaburimbo Musanze-Kigali, iyo modoka yavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza muri Gakenke irenga umuhanda, igwa igaramye ireba aho yaturukaga.

Umushoferi n’abantu babiri bari kumwe mu modoka, bakomeretse bikomeye barimo kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri, hakaba hatangiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka