Umusore yishe umukunzi we kubera intonganya, afatwa na we agiye kwiyahura

Umusore w’imyaka 32 y’amavuko witwa Musa Sasi, utuye ahitwa Goba-Matosa mu Mujyi wa Dar es Salaam ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukunzi we Lucky Haule w’imyaka 29 y’amavuko nawe afatwa arimo agerageza kwiyica.

Umuyobozi wa Polisi akangurira abaturage kujya bageza ibibazo bafitanye ku nzego zibishinzwe kugira ngo zifashe mu kubikemura
Umuyobozi wa Polisi akangurira abaturage kujya bageza ibibazo bafitanye ku nzego zibishinzwe kugira ngo zifashe mu kubikemura

Polisi yo mu Mujyi wa Dar es Salaam yatangarije Ikinyamakuru Mwananchi ko icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabaye kuwa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, kibera aho i Goba-Matosa, impamvu y’urwo rupfu ikaba yaratewe ahanini n’intonganya zabaye hagati y’abo bakundana nk’uko byagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ryakozwe.

Komanda wa Polisi muri ako gace witwa Jumanne Muliro, yavuze ko uwo wishe umukunzi we, yafashwe n’inzego z’umutekano, ariko agafatwa nawe ubuzima bwe bumeze nabi cyane kuko yagerageje kwiyica, agahita ajyanwa mu Bitaro bikuru bya Mwananyamala.

Komanda wa Polisi Muliro, yagize ati, ”Nyuma yo kwica umukunzi we, uwo ukurikiranyweho kuba yaramwishe, nawe yagerageje kwiyica akoresheje icyuma yishinze mu ijosi, yafashwe ubuzima bumeze nabi cyane, ubu ari mu Bitaro bikuru bya Mwananyamala”.

Yongeyeho ko amakuru arambuye kuri urwo rupfu Polisi yayamenye ubwo yari igeze aho yiciwe, ihasanga umurambo we, iperereza rigaragaza ko uwishwe yari azwi ku izina rya Lucky Haule w’imyaka 29 wakoraga mu ruganda rukora inzoga ivugwaho kuba ikaze cyane yitwa ‘Nguvu Banana Wine’, akaba yarishwe n’uwari umukunzi we Musa Sasi w’imyaka 32 wakoraga ibiraka muri urwo ruganda, akaba anatuye hafi y’aho urwo ruganda rukorera muri Goba-Matosa.

Uwo muyobozi muri Polisi yaboneyeho umwanya wo guhamagarira abaturage ko mu gihe bafitanye ibibazo muri sosiyete, bajya babigeza ku nzego z’ubutegetsi zibishinzwe kugira ngo zibafashe mu kubikemura uko bikwiye, kuko ari bwo buryo bwo kurwanya ibyaha no kubikumira mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko abantu babana bagamije kwiryamanira gusa,ntitukabyite ngo ni "Umukunzi".Nubwo abantu bumva ari umunyenga,bibabaza cyane Imana yaturemye itubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).

masabo yanditse ku itariki ya: 26-07-2024  →  Musubize

Nta mahoro abakora ibyo Imana idashaka bazagura.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka