Umuyobozi wa Hamas yiciwe muri Iran
Umutwe wa Hamas umaze igihe mu mirwano na Israel watangaje ko umuyobozi w’uyu mutwe, Ismail Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran.

Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Nyakanga 2024, wavuze ko Ismail yiciwe mu bitero Israel yagabye aho yari atuye muri Iran.
Iri tangazo rigira riti: “Hamas iramenyesha Abanye-Palestine, Abarabu, ibihugu bya Isilamu n’abandi bantu bose babohowe ku Isi yose ko umuvandimwe, umuyobozi wacu, Ismail Haniyeh, yiciwe mu gitero aho yari acumbitse i Tehran”.
Umutwe w’ingabo udasanzwe muri Iran uzwi nka IRGC, ari na wo wari ushinzwe kurinda Haniyeh mu gihe cy’uru ruzinduko, watangaje ko uyu muyobozi wa Hamas n’umurinzi we bishwe.
Uyu mutwe wagize uti: “Muri iki gitondo kare, aho Ismail Haniyeh yari acumbikiwe muri Tehran harashwe, bimuviramo urupfu n’umwe mu barinzi be. Impamvu iri gukorwaho iperereza kandi iratangazwa vuba”.
Ismail yapfuye nyuma y’amasaha make yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran, Masoud Pezeshkian warahiye ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, nk’uko byatangajwe na Hamas.
Israel ntiyahise yemeza niba yishe uyu mugabo.
Hagati aho Igisirikare cya Iran na cyo cyemeje amakuru y’urupfu rw’umukuru wa Hamas (mu bya Politiki), gusa kivuga ko intandaro yarwo itaramenyekana, ndetse ko iperereza ryamaze gutangira ngo hamenyekane ukuri.
Ismail Haniyeh wari ufite imyaka 62 y’amavuko, yari umunyamuryango wa Hamas kuva mu mpera y’imyaka ya za 80.
Mu 1989 Israel ubwo yahigaga bukware abanya-Palestine bari bayigumuyeho yamufunze imyaka itatu, nyuma yo kumurekura ahita ahungira mu gace katagira ukagenzura kari hagati y’umupaka wa Israel na Liban.
Ohereza igitekerezo
|
Iigitekerezo nuko hamasi na isiriel haboneka umutekano
Ntagushidikanya ko ari MOSSAD yamwishe.Ariko ntibikemura ikibazo cy’aba Palestinians.Ikindi kandi,Kwica UMUNTU ni icyaha gikomeye,icyo wamuhora cyose,niyo byaba mu ntambara.Uwo muntu wica,ntabwo ushobora kumuzura.Nkuko Zabuli 5,umurongo wa 6 havuga,"Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi".Ikadusaba no gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya mu ntambara zibera mu isi.Yesu yababujije kurwana.Wivuga ngo na kera ba Dawudi bararwanaga.Ni Imana yabategekaga kurwanya gusa “abantu basengaga ibigirwamana” byabo.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20,imirongo ya 17 na 18.Niyo mpamvu Imana yabatizaga Abamarayika ngo babarwanirire.Imana itubuza no kwihorera (revenge).Byisomere muli Abaroma 12,umurongo wa 19.