Rutahizamu Fall Ngagne na myugariro Youssou Diagne bumvikanye na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Fall Gagne ukomoka muri Senegal na myugariro Youssou Diagne.

Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko rutahizamu Fall Ngagne w’imyaka 24 y’amavuko yamaze kumvikana na Rayon Sports igisigaye ari ugusinya kuko ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere. Fall Ngagne ni Umunya-Senegal upima metero 1 na santimetero 84 mu burebure wakiniraga ikipe ya FK Viagem Pribram mu cyiciro cya kabiri muri Repubulika ya Czech mu gihe yanyuze mu makipe nka Generation Foot iwabo ndetse anakinira Ittihad Tangier yo muri Maroc 2021-2022.

Rutahizamu Fall Ngagne
Rutahizamu Fall Ngagne

Iyi kipe kandi yamaze kumvikana na myugariro nawe ukomoka muri Senegal Youssou Diagne wakiniraga ikipe ya Ittihad Zemmouri de Khémisset mu cyiciro cya kabiri muri Maroc kuva 2021 ndetse ari na kapiteni wayo ku myaka 27 y’amavuko afite n’uburebure bwa metero imwe na santimetero 85. Uyu nawe akaba ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUNTU USHAKAKU JYAMUKADEMI KAREYON SPORT NKENEKO INZOZI ZIBA IMPAMO NKNE IGISUBIZO

THIERRY yanditse ku itariki ya: 29-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka