Sugira Ernest na Eric Ngendahimana bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali

Abakinnyi Sugira Ernest utari afite ikipe ndetse na myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.

Ni imyitozo byari biteganyijwe ko abakinnyi n’abakozi ba AS Kigali bahurira kuri Kigali Pelé Stadium ku i Saa moya n’iminota 40 za mu gitondo ari nako byagenze gusa bajya gukorera kuri Tapis Rouge kuko stade yarimo abasifuzi.

Mu bahageze bitabiriye imyitozo y’iyi kipe ifite ni abakinnyi bafite amasezerano hari harimo n’amasura mashya.

Muri aya masura mashya hagaragayemo rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Sugira Ernest umaze imyaka ibiri adafite ikipe kuva yava gukina muri Iraq, ntabwo ari wenyine kuko myugariro Eric Ngendahimana uheruka gusoza amasezerano muri Rayon Sports nawe yagaragaye muri iyi myitozo kongeraho myugariro w’iburyo Nkubana Marc wakiniraga ikipe ya Police FC.

Sugira Ernest yagaragaye mu myitozo ya AS Kigali
Sugira Ernest yagaragaye mu myitozo ya AS Kigali

Abandi bitabiriye iyi myitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe ngo babe babona ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila.

Eric Ngendahimana uheruka gutandukana na Rayon Sports nawe yagaragaye mu myitozo ya AS Kigali
Eric Ngendahimana uheruka gutandukana na Rayon Sports nawe yagaragaye mu myitozo ya AS Kigali

AS Kigali itangiye imyitozo habura iminsi 16 gusa kugira shampiyona itangira tariki ya 15 Kanamana 2024.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimie kugaruka kw’ikipe yange,mumpe amakuru ya hamisi sedrick.

Ferdinand Kwizera yanditse ku itariki ya: 5-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka