Sudani y’Epfo: Mu mikino ya Olempike haririmbwe indirimbo itari iy’Igihugu cyabo
Mu mikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa, hacuranzwe indirimbo y’Igihugu itari yo muri Sudani y’Epfo, mbere yuko icyo Gihugu gikina umukino wa mbere na Puerto Rico mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo.
Abarebaga uwo mukino wabereye ku kibuga Pierre-Mauroy bahise biyamira cyane ubwo hacurangwaga indirimbo y’Igihugu ya Sudani, kandi hari hategerejwe iya Sudani y’Epfo.
Abashinzwe gucuranga izo ndirimbo mbere y’imikino ihuza ibihugu, bakimenya ko bacuranze indirimbo itariyo, bahise bayihagarika, hashira akanya gato, nyuma barakosora hacurangwa iya Sudani y’Epfo, maze imbaga y’abantu bari aho barahaguruka mu rwego rwo guha iyo kipe icyubahiro.
Abateguye imikino ya Olempike ibera i Paris mu Bufaransa, basohoye itangazo basaba imbabazi, bavuga ko byatewe no ‘kwibeshya kwa muntu’.
Nyuma, umwe mu bakinnyi ba Sudani y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko uko kwibeshya ari ‘agasuzuguro’.
Majok Deng yagize ati, "Abategura imikino, bagomba gukora neza kurushaho kuko uru ni urubuga rwa mbere runini cyane, ndetse murabizi ko Sudani y’Epfo irimo gukina."
Yakomeje agira ati: "Nta kuntu ushobora kubyibeshyaho ugacuranga indirimbo y’Igihugu itandukanye. Ni agasuzuguro. Birumvikana, nta muntu n’umwe uri nta macyemwa. Bakoze ikosa. Nyuma bayicuranze, ndetse twabirenze."
Mu itangazo ryasohowe n’abategura iyo mikino ya Olempike y’i Paris ya 2024, bavuze ko basabye imbabazi zivuye ku mutima ikipe yo muri Sudani y’Epfo n’abafana bayo ku bwo kwibeshya kwa muntu. Bagize bati, "Turumva neza uburemere bw’ikosa."
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko atari ubwa mbere habaho kwibeshya nk’uko ku bateguye iyo mikino ya Olempiki, ndetse bigakurikirwa no kubisabira imbabazi, kuko mu muhango wo gutangiza iyo mikino wabaye ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, abakinnyi ba Koreya y’Epfo bibeshyweho batangazwa ko ari abakinnyi ba ‘Repubulika ya Rubanda ya Demokarasi ya Koreya’, iryo rikaba ari izina ryo mu butegetsi rya Koreya ya Ruguru.
Uwo mukino wahuzaga ikipe ya Sudani y’Epfo na Puerto Rico, warangiye ikipe ya Sudani y’Epfo itsinze iya Puerto Rico, amanota 90 ku manota 79.
Ohereza igitekerezo
|