Abantu 33 barimo abagenzi 30, abapilote 2 ndetse n’ushinzwe kwita ku bagenzi bari mu ndege 1, bose barokotse impanuka y’indege ubwo yagiraga ikibazo cya tekiniki mu gihe yarimo ishaka kugwa ku kibuga cy’indege kiri muri Pariki y’igihugu y’ahitwa Mikumi mu Ntara ya Morogoro muri Tanzaniya.
Abakozi 41 bari bamaze ibyumweru bisaga bibiri, bari munsi y’itaka ry’umusozi wabaridukiyeho ubwo barimo bacukura umuyoboro unyura munsi y’ubutaka muri Himalaya, batabawe bose ari bazima kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe iby’ubwikorezi mu Buhinde.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigira ibirombe by’amabuye y’agaciro bifite uburebure bw’ubujyakuzimu bukabije ku Isi, ibyinshi muri ibyo birombe biba bifite uburyo bwo gufasha abakozi kuzamuka bava mu kirombe, bazamukiye muri lift/ascenseur.
Urubyiruko rwiganjemo abahoze mu bigo ngororamuco, Polisi y’u Rwanda yabagaragarije ko hari amahirwe menshi abakikije bakwiye kubyaza umusaruro bakiteza imbere, bakaba intangarugero ku bakiri mu ngeso mbi n’ibikorwa bigayitse.
Iteka rya Minisitiri ryasohotse tariki 28 Ugushyingo 2023 ryatangaje ibiciro bishya ku musoro w’ubutaka mu bice by’umugi wa Kigali ndetse n’ibice by’icyaro no ku bundi butaka bukorerwaho ibikorwa by’iterambere bitandukanye.
Ubuyobozi bwa Kiliziya katolika muri DRC bwagaragaje impungenge bufite ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 20 Ukuboza 2023 bitewe n’uburyo imyiteguro ihagaze.
Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko bitarenze uku kwezi k’Ugushyingo 2023 mu Rwanda hazaba hageze bisi 100 zitwara abagenzi, izindi 100 zikazaza bitarenze Mutarama 2024 hagamijwe kugabanya igihe umuntu amara muri gare no ku byapa.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ntakitabiriye inama ya COP28 itegurwa na UN guhera mu 1995, ikaba ari inama yiga cyane cyane ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, (SAF) Gen Mbaye Cissé, baganira ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare.
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinzwe na Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda mu irushanwa rya CECAFA.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ibyagezweho n’Ikigega gitera inkunga imishinga y’ibidukikije (FONERWA) mu myaka 10 kimaze gishinzwe, harimo imidugudu yubatswe mu mirenge ya Rubaya na Kaniga mu Karere ka Gicumbi, bigiye kumurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Isi bazahurira muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo yakiriye Nyakubahwa Muhamma B.S. Jallow, Visi Perezida wa Gambiya n’intumwa ayoboye.
Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023.
Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023 yatoye Itegeko Ngenga rihindura Itegeko Ngenga n° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora aho biteganijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azabera umunsi umwe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda ari urugero rwiza rwo kureberwaho ku gukemura amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino mu bihugu by’Afurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imiryango ibanye nabi isaga 300 imaze guhinduka, hakaba hakiri urugendo rwo kuganiriza indi isaga 200 ikibanye mu makimbirane, mu rwego rwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Amakuru yatangajwe kuri uyu wa kabiri n’urubuga motor1.com rwandika inkuru zirebana n’imodoka, rwavuze ko uruganda nyamukuru rwa Volkswagen rukora imodoka za VW mu Budage rurimo kugenda rutakaza imbaraga mu ruhando rw’abakeba, ndetse ngo rushobora no kugabanya abakozi.
Perezida mushya wa Équateur Daniel Noboa w’imyaka 35, ni we mutoya kurusha abandi ba Perezida bose bategetse icyo gihugu. Amakuru akaba avuga ko yatangiye kugirana ibibazo na Visi Perezida we Veronica Abad.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko atazajya iDubai mu nama ya 28 y’umuryango w’abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ikirere COP28, izatangira kuwa kane tariki 30 Ukwakira 2023.
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ni umwe mu bayobozi bakiri bato bari muri Guverinoma y’u Rwanda, ariko akaba amaze kwinjira mu ruhando rw’abayobozi b’ibyamamare muri iki gihugu, ahanini kubera ko Minisiteri akuriye ari imwe mu zirebwa n’ibikorwa bihuza abantu b’ingeri nyinshi.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rihangayikishijwe n’indwara y’ubushita bw’inguge bwibasiye abatuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Rwanda hateraniye Inteko rusange y’iminsi ibiri y’Umuryango uhuza Inzego z’Abavunyi n’abahuza bo muri Afurika, (African Ombudsman and Mediators Association (AOMA), irimo kwigirwamo uko imbogamizi zikigaragara muri izo nzego zakemurwa
Nk’uko biteganyijwe mu gihugu hose, kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, mu rwego rwo gukurikirana cyane cyane imikurire y’abana hirindwa ikibazo cy’igwingira.
Bruce Melodie na Shaggy nyuma yo gukorana indirimbo bise ‘When she is around’, bwa mbere bahuye imbonankubone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye no guhurira mu bitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’.
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), buratangaza ko harimo kwigwa uko abavukana ubumuga bwo mu mutwe bajya bahabwa ubuvuzi bwuzuye nk’uko baba babyandikiwe n’abaganga.
Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa ngarukamwaka ry’abato ry’abatarengeje imyaka 15 rya Jr NBA League, aho amakipe ya Lycée de Kigali mu bagabo na GS Marie Reine Rwaza mu bagore ari bo begukanye ibikombe.
Mu irushanwa ryitwa Coupe du Rwanda ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ay APR HC mu bagabo, na Kiziguro SS mu bagore ni yo makipe yegukanye ibikombe
Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20, muri iri joro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2023 bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, ubundi yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo.
Abaturage ba Sierra-Léone batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’imvururu zikomeye zabaye muri iki gihugu ziturutse ku mirwano hagati y’ingabo za Leta n’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Joseph Ntakirutimana, yavuze ko abagize Inteko ya EALA bo muri Congo batazitabira ibikorwa bizabera mu Rwanda.
Mu mpera z’iki Cyumweru kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, i Gisagara hakiniwe imikino y’agace ka kabiri ka shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo Musanze, Gisagara na Gasabo zitsinda imikino yazo yose.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwemeje ko ubujurire bwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, budafite ishingiro, rwemeza ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kigumaho.
Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Rwanda Energy group (REG VC) yongeye gukora mu jisho amakipe bahanganye muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda isinyisha abakinnyi 2 bakomeye mu karere.
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Roger Ouedraogo n’itsinda ayoboye, bamaze iminsi basura uduce dutandukanye rw’u Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorana n’inzego zitandunkanye z’ubuyobozi ndetse n’abaturage.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ni bwo Polisi ya Thaïlande yatangaje ko Chaturong Suksuk yishe abantu bane hamwe n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo, mbere y’uko nawe yiyambura ubuzima nk’uko byatangajwe na ‘Ouest-France’.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo yatangije ihuriro ry’ubukungu ryitwa “Kigali Economic Forum” rihurije hamwe impuguke muri politiki, mu bukungu hagamijwe kurebera hamwe amahirwe y’iterambere umugabane wa Afurika ufite.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe ari I Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama y’ihuriro yiga ku mahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security in Africa).
Kuwa 23 Ugushyingo 2023 mu rukiko rwa Rubanda i Paris ahari kubera urubanza, Uwimana Pirimitiva, umugore wa Twahirwa yahinduye ubuhamya yatanze mbere ahamya ko Twahirwa ari umugabo bashakanye byemewe n’amategeko ndetse bakundana.
Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashishikariza abatarashinga ingo guteganya hakiri kare kuzaboneza urubyaro kugira ngo birinde ingaruka nk’izo bahuye na zo.
Abayabozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera, biyemeje gukora ibishoboka byose bagahagarika umuvuduko w’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibisindisha ndetse na za gatanya byibasiye abagize umuryango muri iyi minsi.
Nyuma yo gutaha mu Rwanda rukigishwa amasomo arimo n’imyuga itandukanye, urubyiruko rwitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari ibarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, rwishimira ko imbaraga rwatakazaga mu bikorwa bihungabanya umutekano, ubu ruzikoresha mu mu bikorwa by’ingirakamaro kuri bo no (…)
Me Augustin Mukama, umwe mu bize mu ishuri ryafashaga impunzi z’abanyarwanda, Collège Saint-Albert, avuga ko hatagize izindi mpamvu mu mwaka wa 2026 bashobora gufungura iri shuri mu Rwanda, rigafasha mu burezi bufite ireme mu Rwanda ariko by’umwihariko rikanafasha abana b’impunzi zahungiye mu Rwanda.
Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibintu byo guhangana na The Ben mu gihe bitazamuzanira amafaranga nta mwanya abifitiye ndetse ashimangira ko byagiye bizamurwa na bamwe mu bantu baba mu myidagaduro.
Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 26 Ugushyingo muri BK Arena habereye igitaramo cyitabiriwe n’abatari bacye baje kwihera amatwi n’amaso abahanzi bagiserutsemo barimo Kayirebwa na Muyango.
Ibigo by’ibarurishamibare by’u Rwanda n’u Bwongereza byatangije amasomo mpuzamahanga yiswe ’International Data Masterclass’ buri muyobozi cyangwa umukozi wa Leta ufite aho ahurira n’imibare mu gufata ibyemezo, azajya yiga.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko kuba Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa, ari icyizere ko abayikoze n’abasigaye bazahanwa.
Speciose Mukantagengwa utuye mu Mudugudu wa Cyinkeri, Akagari ka Bitare mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, arashima umuryango Umuryango wa Gikristo witwa ‘Comfort My People’ wafatanyije n’ubuyobozi bwa Leta, by’umwihariko Umurenge wa Karama, bakamusanira inzu.