
Uruganda Inyange ruherutse gutaha uruganda rutunganya amata y’ifu ariko runatunganya n’andi asanzwe rwubatswe mu Karere ka Nyagatare narwo ruje rusanga uruhasanzwe rwa Savannah.
Uru ruganda ruzajya rwakira litiro 650,000 z’amata ku munsi mu gihe mu Karere ka Nyagatare mu bihe by’imvura haboneka litiro zirenga 120,000 ku munsi na Litiro 60,000 igihe cy’impeshyi.
Gashumba Gahiga, umworozi mu Murenge wa Matimba avuga ko nk’abakiriya b’Inyange yakabaye ibafasha kubona inka zifite umukamo kugira ngo barusheho guhaza uruganda ndetse banabone ayo banywa mu ngo zabo.
Ati “Nabibonye muri Kenya, aborozi bafashwa n’inganda kubona inka. Natwe kuba uruganda rufite isoko ryizewe ntabwo rukwiye kwakira amata gusa ahubwo rukwiye no gufasha aborozi kubona amata rwifuza.”
Umuyobozi w’uruganda rw’Inyange rukora amata y’ifu rwa Nyagatare, Kagaba James, avuga ko Inyange hari byinshi ifasha aborozi harimo abakozi bakorera ku makusanyirizo y’amata batanga inama zigamije kuzamura umukamo n’ubundi bujyanama.
Ikindi ariko ngo bahuza aborozi n’ibigo by’imari kugira ngo bibafashe kubona inka z’umukamo n’ibindi bijyanye no kubonera amatungo amazi, ubwatsi n’ibindi.
Yagize ati “Inyange mu bihe bitandukanye itanga inkunga ku makusanyirizo y’amata ariko hari n’ibigo by’imari dufitanye amasezerano tukabifasha kugera ku borozi no kubamenyera abo baguriza kuko bagemura hano tukabahemba. Inyange ikora byinshi kugira ngo ubworozi bwacu bushobore gutera imbere.”
Bimwe mu bigo by’imari bifitanye amasezerano n’uruganda Inyange bivuga ko inguzanyo zabyo ku bworozi ziri ku nyungu iri hasi kugira ngo buri mworozi yoroherwe no kwishyura kandi yanabashije kubona inka zitanga umukamo cyangwa ibindi bikoresho byamufasha korora neza.
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye bazazane inka zikamwa hagati ya 50l na 100l ku munsi byaba byiza cyane