Volleyball: Amakipe ya Kepler na Police yegukanye ibikombe mu irushanwa ryo #Kwibohora30

Ikipe ya Kepler Volleyball Club mu bagabo ndetse na Police mu bagore ni zo zegukanye ibikombe by’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30.

Ubwo Kepler VC yashyikirizwaga igikombe yari imaze kwegukana
Ubwo Kepler VC yashyikirizwaga igikombe yari imaze kwegukana

Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda muri 2023 kugeza kuri ubu rikaba rikinwa n’amakipe y’imbere mu Gihugu.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu rikinwa dore ko ryatangiye kuva tariki ya 26 kugeza tariki ya 28 Nyakanga mu nzu y’imikino ya Petit Stade Amahoro ivuguruye dore ko yari imaze imyaka ibiri irimo kuvugururwa.

Mu isura nshya ya Stade Nto (Petit Stade) yari yakubise yuzuye abafana, ikipe ya Police Women Volleyball Club yatsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-1 maze yegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya kabiri yikurikiranya kuko no mu mwaka wa 2023 ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere nabwo ikipe ya Police VC y’abagore yari yaryegukanye.

Police VC yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya APR ibitse igikombe cya shampiyona
Police VC yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya APR ibitse igikombe cya shampiyona

Mu rugendo rwayo ruyiganisha ku gikombe, ikipe ya Police WVC yatsinze ikipe ya RRA VC (Rwanda Revenue Authority) amaseti 3-1 maze icakirana na APR VC yo yari imaze gusezerera Ruhango iyitsinze amaseti 3-0.

Mu cyiciro cy’abagabo, byari ishiraniro kuko nk’uko amategeko y’irushanwa yabigenaga, iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe ane yabaye aya mbere bityo ko bitari byoroshye gutekereza ikipe yapfa gutwara igikombe bijyanye n’uko amakipe yose yari akomeye yewe hari n’ayari yongeyemo izindi mbaraga.

Nyuma yo gukina imikino wakwita nka 1/2, amakipe ya Police VC na Kepler VC ni yo yahuriye ku mukino wa nyuma maze ikipe ya Kepler VC itsinda Police Volleyball amaseti 3-1.

Kepler ni cyo gikombe cyayo cya mbere yegukanye cyo kwibohora
Kepler ni cyo gikombe cyayo cya mbere yegukanye cyo kwibohora

Aya ni amakipe yombi yari akomeye cyane ko ku mpande zombi bari barongereyemo izindi mbaraga nk’aho ikipe ya Kepler VC yari yarongereyemo Dusenge Wicklif ndetse n’Umunya-Uganda Malinga Kathabert. Ikipe ya Police VC yo yari yarongereyemo izindi mbaraga nka Richard Amanor ndetse na Daouda Yacoubou usanzwe ukina mu gihugu cya Saudi Arabia.

Mu rugendo rwabo rwo kwegukana igikombe, ikipe ya Kepler VC yabanje gutsinda ikipe ya REG VC amaseti 3-0 mu gihe ikipe ya Police yo yari yasezereye ikipe ya APR VC iyitsinze amaseti 3-1.

Iki kibaye igikombe cya kabiri ikipe ya Kepler yegukanye kuva yashingwa mu mwaka ushize nyuma ya Memorial Kayumba begukanye mu ntagiriro z’uyu mwaka.

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police VC ubwo bashyikirizwaga igikombe
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police VC ubwo bashyikirizwaga igikombe

Amwe mu makipe yo mu Rwanda ntabwo aza kwicara kuko araza gufata inzira yerekeze muri Uganda kwitabira irushanwa rya KAVC international Volleyball Tournament riteganyijwe guhera tariki ya 2 kugeza tariki 4 Kanama 2024 mu mujyi wa Kampala.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka