Karate: FERWAKA yongereye ubumenyi abakarateka amategeko agezweho

Ku wa 29 Nyakanga 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryahuguye abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi ku mategeko agezweho agenga umukino wa karate ku rwego rw’Isi.

Abakarateka bongerewe ubumenyi ku mategeko agezweho
Abakarateka bongerewe ubumenyi ku mategeko agezweho

Ni amahugurwa yabereye mu cyumba cya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda aho yitabiriwe n’abantu 29 barimo abasifuzi, abatoza n’abakinnyi mu byiciro byose abagabo n’abagore.

Umusifuzi Mpuzamahanga Mwizerwa Dieudonne watanze aya mahugurwa yavuze ko yari akenewe kuko bizanafasha abakinnyi bitabira amarushanwa hanze y’u Rwanda kuko bazagenda bazi amategeko agezweho.

Mwizerwa Dieudonne akaba ari umusifuzi Mpuzamahanga watangaga amahugurwa
Mwizerwa Dieudonne akaba ari umusifuzi Mpuzamahanga watangaga amahugurwa

Ati "Byagaragaye ko bose bari banyotewe n’aya mahugurwa, zimwe mu mbogamizi bari bafite kuva uyu mwaka watangira bari bagikoresha amategeko yo muri 2023 ariko ubu bakaba babonye amategeko mashya cyane ko hari byinshi byagiye bihinduka. Ikintu agiye gukemura ni ugushyira abakinnyi bacu ku rwego mpuzamahanga kuko iyo bakinnye bakurikije amategeko agezweho bituma bamenye urwego bariho ndetse bajya no gukina amarushanwa mpuzamahanga ntibatondwe n’amategeko kuko baba barayamenye."

Uhagarariye abasifuzi ba Karate mu Rwanda Ndayambaje Onesphore nawe yavuze ko hateguwe aya mahugurwa kugira ngo bamenye amategeko agezweho muri uyu mukino ku Isi.

Ati "Baje (Abahuguwe) kwitabira amahugurwa ngo bazamure ubumenyi ku mategeko agenga amarushanwa ya karate ku rwego rw’isi kuko bagira imbogamizi zo kumenya amategeko mashya kuko nk’ubu hari ayasohotse mu 2024 batari bazi ariko bayamenye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuntu ushaka kwiga karate

Pacifique Bizimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2024  →  Musubize

nasabagako mwajyamutanga igihe gihagije kuba karateka bifuza kwiga ibijyanye nogusifura kuko akenshi tubatwifuza kubyiga ariko watekerezako uzakora examination wabihuza nigihe wize ugasanga biratandukanye cyane bityo bikaba byatuma umuntu arata examination kubera kutabigiraho amakuru ahagije murakoze

niyonkuru fabrice yanditse ku itariki ya: 11-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka