Mu Rwanda harakorerwa ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo

Guhera mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hatangiye gukorerwa ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibihingwa bitandukanye bihinduriwe uturemangingo (Living Modified Organisms) mu rwego rwo guhangana n’indwara zibasira ibiribwa.

Ibigori ni kimwe mu bihingwa bikorerwaho ubushakashatsi by'ibihingwa bihinduriwe uturemangingo
Ibigori ni kimwe mu bihingwa bikorerwaho ubushakashatsi by’ibihingwa bihinduriwe uturemangingo

Nubwo mu Rwanda nta bihingwa bihinduriwe uturemangingo biratangira gukoreshwa, ariko gahunda y’ubushakashatsi kuri ibyo bihingwa imaze igihe, kuko yatangiriye ku bihingwa birimo imyumbati, n’ibigori byaje kwiyongeraho ibirayi, ubushakashatsi bukaba bugeze ku rwego rushimishije.

Ahanini igihingwa gihindurirwa uturemangingo (DNA) hagamijwe ko wenda cyongera umusaruro, kucyongeramo intungamubiri kidasanganywe (vitamins), kihanganira izuba, kihanganira indwara, kiticwa n’imvura nyinshi, kidakenera guterwa imiti irwanya ibyonnyi cyangwa iyakoreshwaga ikagabanuka cyane, kukigabanyiriza igihe cyo kwera n’ibindi byinshi bitewe n’ikibazo kibangamiye abahinzi kigomba gukemuka.

Dr. Athanase Nduwumuremyi ni umwe mu bakora ubwo bushakashatsi, avuga ko nubwo mu Rwanda nta bihingwa bihinduriwe uturemangingo bihari, ariko hari ibyo barimo gukoreraho ubushakashatsi.

Ati “Byose biterwa n’amategeko cyangwa uburyo ubushakashatsi bukorwa, bugomba gukurikiza inzira zizwi, ubu uyu munsi itegeko rigenga urusobe rw’ibinyabuzima ryamaze gutorwa rirahari, ikirimo gukorwa ni ugushyiraho inzego zibishinzwe, tuvuge niba ushaka gutumiza cyangwa ushaka gukora ubushakashatsi ku bihingwa bihinduriwe uturemangingo ukaba wakoresha urwo rwego.”

Arongera ati “Mu bihingwa turimo gukoreraho ubushakashatsi uyu munsi, dufitemo imyumbati yihanganira kabore, muzi ko kabore ari ikibazo, tukagira ibigori byihanganira amapfa, izuba iyo ryabaye ryinshi murabizi ko dukenera kuhira, tukagira ibyihanganira nkongwa, dufite ibirayi byihanganira indwara y’imvura isaba guterwa umuti buri gihe. Umunsi inzego navuze zamaze gushyirwaho, ubushakashatsi bwacu nibwo tuzatangira kubusohora tubugeza ku bahinzi.”

Inzobere mu buhinzi zisanga hakwiye kongerwa ishoramari rishyirwa mu bushakashatsi kuko ari ingenzi mu guteza imbere urwo rwego bagasanga hakwiye gushakwa ibisubizo bihamye ku bibazo birimo ihindagurika ry'ibihe
Inzobere mu buhinzi zisanga hakwiye kongerwa ishoramari rishyirwa mu bushakashatsi kuko ari ingenzi mu guteza imbere urwo rwego bagasanga hakwiye gushakwa ibisubizo bihamye ku bibazo birimo ihindagurika ry’ibihe

Inzobere mu bijyanye n’buhinzi ziteraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri igamije kureba uko hakubakwa urwego rw’ubuhinzi mu buryo buhamye, zisanga hakwiye kongerwa ishoramari rishyirwa mu bushakashatsi, kuko ari ingenzi mu guteza imbere urwo rwego, bagasanga hakwiye gushakwa ibisubizo bihamye ku bibazo birimo ihindagurika ry’ibihe ryugarije Isi, kuko byatanga umusaruro ufatika.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abashakashatsi mu buhinzi ku mugabane wa Afurika Dr. Aggrey Agumya, avuga ko aho u Rwanda rugeze hashimishije.

Ati “Nk’u Rwanda mwateye intambwe igaragara kuko twatangiye gukorana namwe kuva cyera ikigo cya RAB kigitangira, aho mugeze harashimishije ariko ibikenewe mu rwego rw’ubuhinzi biracyari byinshi, u Rwanda rwateye intambwe mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, ariko ubushakashatsi ntabwo buhagije bwonyine.”

Arongera ati “Hakenewe n’ibindi bitandukanye biri mu ruhererekane rw’ubuhinzi, ariko turebeye mu buryo bwagutse ubushakashatsi ku mugabane wa Afurika buracyarimo ishoramari rike, n’ubushobozi buracyari buke nabwo, ibihari yego mumaze gukora byinshi, gusa dukeneye kwiyubakamo ubushobozi kugira ngo twubake uru rwego mu buryo burambye.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Olivier Kamana, avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye by’umwihariko mu rwego rw’ubushakashatsi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Olivier Kamana, avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye by'umwihariko mu rwego rw'ubushakashatsi
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Olivier Kamana, avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye by’umwihariko mu rwego rw’ubushakashatsi

Ati “Abashakashatsi ubundi baba bagomba gukorana, kuko hari igihe usanga nk’ikibazo twe dufite dutangiye gukoraho ubushakashatsi, hari ahandi cyagaragaye bakozeho ubushakashatsi, ndetse banageze kure bakemura icyo kibazo, iyo rero abashakashatsi nk’uku nguku bahuriye hamwe bituma bahanahana amakuru, ubushakashatsi bukarushaho gutera imbere ndetse bukanihutishwa.”

Ibihingwa kugeza ubu byahinduriwe uturemangingo kandi bikaba biri ku masoko yo hirya no hino ku Isi, byiganjemo ibigori, ingano, ipamba, ipapayi, umuceri n’ibindi byinshi. Iryo koranabuhanga rikaba rinakoreshwa ku matungo n’ibindi binyabuzima nk’indabo n’ibiti. Ibihugu bizwi cyane mu gukoresha iri koranabuhanga ni nka Amerika, Brazil, u Bushinwa, Afrika y’Epfo, Misiri, Bangladesh n’ibindi byinshi.

Nubwo hari abavuga ko ibihingwa bihinduriwe uturemangingo bishobora kugira ingaruka ku bantu, ariko abashakashatsi bemeza ko ibyera kuri ibyo bihingwa nta ngaruka n’imwe bigira ku buzima bw’umuntu, kuko abavuga ko byateza indwara ntacyo bashingiyeho.

Imibare igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi mu 2023 rwari rugize 27% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu na 34% y’ibyoherezwa mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka