Umusaruro wa Girinka: Kuva muri 2000 kugera muri 2023, inka zikubye inshuro zirenga ebyiri

Tariki ya 12 Mata 2006, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafashe ibyemezo bitandukanye, birimo ‘kwemeza gahunda n’ingamba y’ibiteganywa mu rwego rwo gufasha abaturage kubona inka muri buri rugo’.

Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, ari mu bashyigikiye gahunda ya Girinka aho yoroje inka 200 abaturage bo mu Mudugudu wa Rweru mu Karere ka Bugesera
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, ari mu bashyigikiye gahunda ya Girinka aho yoroje inka 200 abaturage bo mu Mudugudu wa Rweru mu Karere ka Bugesera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyemeza ko igitekerezo cyo kugabira Abanyarwanda inka kuri buri rugo, cyari icya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

RAB igaragaza ko inka za mbere 20 zatanzwe taliki 5 Ukwakira 2006, zihabwa abaturage bo Murenge wa Remera w’Akarere ka Gatsibo, ndetse zitangwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, bwabwiye Kigali Today ko bitakoroha guhita tubona abahawe inka muri icyo cyiciro cya mebere, bitewe n’uko ku ikubitiro iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa nabi (ni mu Gihugu hose), inka zigahabwa abari abayobozi, hanyuma bakaza kuzamburwa zigahabwa abaturage batishoboye nk’uko gahunda yabiteganyaga.

Icyakora hari bamwe mu baturage bo mu yindi Mirenge y’Akarere ka Gatsibo twabashije kuganira, kandi bahawe inka mu byiciro bya mbere.

Ngirabakunzi Felicien, utuye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Rubira, Umurenge wa Gitoki w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko atibuka neza ukwezi yahawemo inka, ariko ko ari mu mwaka wa 2006.

Avuga ku itoranywa rye, yagize ati “Batoye abaturage batanu bakennye mu Mudugudu wacu, nanjye nzamo inka barayimpa”.

Avuga ko inka yahawe yamuhinduriye ubuzima, ava mu cyiciro cy’abakene ubu akaba abarizwa mu cyiciro cy’abaturage bifashije.

Ati “Nyuma yo kwitura nasigaranye nyina, ndayorora ikomeza kunteza imbere ubu nta kibazo rwose. Nababwira ko inka zayikomotseho zirenga esheshatu, ariko ubu ntunze ebyiri kuko ni zo mfite ubushobozi bwo kwitaho neza”.

Ngirabakunzi avuga ko izo nka zamufashije kurihira abana amashuri, avugurura inzu ze ndetse aguramo n’amasambu yo guhinga kuko mbere nta sambu ihagije yari afite.

Ati “Ntiwagurisha inka ngo ureke kugura isambu. Ngereranyije nakuyemo isambu nk’iya hegitari ebyiri”.

Mugenzi we Havugimana Theogene, na we wo mu Murenge wa Gitoki, we yahawe inka mu mwaka wa 2009. Na we avuga ko iyi nka yamuhinduriye ubuzima we n’umuryango we, ndetse akaba yariteje imbere mu Nguni zitandukanye z’ubuzima.

Icyo aba bombi bahurizaho, ni ugushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije iyi gahunda yo kugabira Abanyarwanda.

Havugimana ati “Ni umubyeyi mwiza cyane! Umuntu uguha inka, ukarera abana bagakura, bakiga, …. Iyi gahunda ni nziza cyane yanteje imbere cyane”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko kuva gahunda ya Girinka itangijwe muri 2006 kugera kuwa 31 Werurwe 2024; mu Rwanda hose hari hamaze gutangwa inka 452,451 z’umukamo (Friesian, Jersey, Brown Suisse and their crosses).

Muri izi nka ariko, ntabwo habariwemo inka zakomotse ku zatanzwe muri iyi gahunda (Ni ukuvuga izo abagabiwe bituye bagenzi babo).

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr. Solange Uwituze, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Iigihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwerekanye ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyungemu Banyarwanda bahanye inka binyuze muri gahunda ya Girinka cyazamutse.

Uyu muyobozi kandi agaragaza ko ubundi bushakashatsi bwakozwe na RAB bwerekanye ko abahawe inka muri gahunda ya Girinka, babonye umukamo mwinshi, umusaruro mwinshi w’ibigori n’ibishyimbo ugereranyije n’abatarazihabwa bari muri cyiciro kimwe cy’imibereho.

Dr. Uwituze Solange kandi, avuga ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko imirire mibi n’igwingira mu bana byagabanutse mu miryango yahawe inka binyuze muri gahunda ya Girinka, ugereranyije n’abatarazihabwa bari mu cyiciro kimwe cy’imibereho.

Harebwe ku ngano y’amata Umuturarwanda anyway ku mwaka, RAB igaragaza ko yazamutse akava kuri litito 21ku munt uku mwaka muri 2006, akagera kuri litiro 80.4 ku muntu ku mwaka mu mwaka wa 2023.

Imibare ya RAB igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; ubworozi bw’inka bwahereye ku nka 172,000 na zo zari ziganjemo iza gakondo.

Mu mwaka wa 2000 ubworozi bw’inka mu Gihugu bwari bumaze kugera ku nka 755,123; mu gihe imibare yo muri Kamena 2023, igaragaza ko mu Rwanda hari inka 1,644,692 habariwemo n’izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Ibi biragaragaza ko umubare w’inka wari mu Rwanda mu mwaka wa 2000 wikubye inshuro zirenga ebyiri (217%) mu mwaka wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka