Abakinnyi 11 bonyine ubu bafite amasezerano ya AS Kigali ndetse n’abandi bakozi iyi nkuru ibagarura mu kazi bayihawe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere aho babwiwe ko ejo ku wa Kabiri ku isaha ya saa moya n’iminota 40 za mu gitondo bazahurira kuri Kigali Pelé Stadium bagatangira imyitozo.
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko AS Kigali kuri ubu ifite abakinnyi 11 gusa bafite amasezerano gusa nabo abenshi batari muri Kigali, aba ariko basabwe ko bagomba kuza gutangira imyitozo ibindi byose birimo ibirarane by’imishahara baberewemo bakazabigezwaho n’ubuyobozi imyitozo irangiye dore ko abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe baberewemo amezi arindwi y’umushahara kuko baheruka guhembwa muri Mutarama 2024.
AS Kigali kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 yagiye irangwa n’ibibazo by’ubukungu byatumye mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 iwutangira nabi iri mu myanya ya nyuma n’ubwo yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 45.
Ubwo iyi shampiyona yari irangiye ibibazo yagize byatumye ubuyobozi bwandikira Umujyi wa Kigali buwumenyesha ko hatagize igikorwa ikipe ishobora kutazitabira amarushanwa 2024-2025.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|