Nyuma y’amasaha macye yari ashize Tanzania itangaje ko na yo ikumiriye indege zose za Kenya Airways, zikora ingendo hagati ya Nairobi na Dar es Salaam, kubera ko Kenya yari yabanje kwanga kwakira indege zitwara imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’, ibihugu byombi byemeranyijwe ko bigiye gukemura ayo makimbirane.
Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi, Collins Ajereh, uzwi cyane ku izina rya Don Jazzy, yashimagije Davido kubera ishyaka agira mu guteza imbere umuziki we kabone n’ubwo akomoka mu muryango ukomeye.
Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) iri kuba ku nshuro ya 54. Perezida Kagame yageze i Davos kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, akaba ari mu bagomba gutanga ibiganiro muri iri huriro mpuzamahanga ku bukungu. Iyi nama (…)
Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imashini zikaba zahazindukiye zikora ahandi hafasha imodoka nto gutambuka, ubu zikaba zatangiye kugenda ndetse n’inini zemerewe kuhanyura.
Ni kenshi abantu bakunze kumva havugwa ko bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ibibazo bifitanye isano n’amateka yayo.
Mu Kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke ahitwa kuri Shangazi, ahari kubakwa Sitasiyo ya lisansi, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 urukuta rw’inzu yubakwaga yagwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka.
Filime ivuga ku mateka n’ubuzima byihariye by’icyamamare mu njyana ya Pop, Michael Jackson, byatangajwe ko izasohoka ku ya 18 Mata 2025.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, burasaba abafite inzu bacumbikira abantu by’igihe kirekire (abapangayi), kumenya no kugenzura imyitwarire y’abaza gucumbika kugira ngo bafashe inzego z’umutekano gutahura amabandi, n’abandi bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano.
Abasirikare babiri b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu Rwanda, naho undi araraswa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, avuga ko hifashishijwe urubanza ruherutse gucibwa n’Urukiko rw’Ikirenga aho uwitwa Murangwa Edouard yasabaga ko hari ingingo zimwe zijyanye n’isaka.
Mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifunga muri Tanzania, rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Namungo FC avuye muri Singida Fountain.
Tanzania na yo yafashe icyemezo cyo guhagarika indege zose za Kenya Airways (KQ), yaba izitwara abantu n’izitwara imizigo guhera ku itariki 22 Mutarama 2024, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo gusubiza ibyakozwe na Kenya, yanze icyifuzo cyo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’.
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy, uri mu bahanzi bakomeye b’Abanyawanda, umwanzuro aherutse gutangaza yafashe wo kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), akomeje kuwushyira mu bikorwa, aho yasohoye indirimbo yise ‘Niyo Ndirimbo’.
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yatanze amabwiriza y’uburyo abakrisitu Gatolika bakwiye kwifata imbere y’ikibumbano kiri mu ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga, nyuma yo kuyimanika mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.
Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo.
Mukaru cyangwa se icyayi cy’umukara (Le the noir/black tea), ni icyayi kiboneka mu mababi y’icyayi cyo mu bwoko bwa Thea sinensis/ Camellia sinensis, hakabaho kumishwa mu buryo kimeze nk’igitaze. Kimwe n’icyayi cy’icyatsi (The vert/ Green tea), byose bihuriye ku kuba byifitemo ikinyabutabire cyitwa caffeine.
Umukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari umusirikare urwanira mu kirere akaba afite ipeti rya ‘second lieutenant’, yegukanye ikamba yegukanye ikamba rya Miss Amerika.
Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda 39.5% by’urubyiruko rutari mu mashuri rukaba rutari no mu kazi, uwo mubare ukaba ugera kuri 41.4% mu Ntara y’Amajyepfo.
Hari abantu usanga bakunze gutaka ububabare bw’umutwe kenshi, ndetse bamwe bukaba uburibwe buhoraho byarabaye ibisanzwe kuri bo. Ubwo bubabare bakabugendana, bakabukorana mbese barabwakiriye.
Isukari ni kimwe mu birungo by’ingirakamaro kuko ifasha mu kuryoshya ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye. Ariko rero iyo isukari ibaye nyinshi mu mubiri, igira ingaruka mbi ku buzima ari yo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufata isukari irenze urugero.
Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko ubukangurambaga bumaze iminsi ku isuku n’isukura bubasigiye impinduka mu myumvire, kuko mbere hari byinshi bakoraga bibangamiye isuku.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, arizeza abahinzi b’ibigori ko uku kwezi kwa Mutarama kurangira igiciro cyabyo cyatangajwe, mbere ko bitangira gusarurwa kugira ngo hirindwe akajagari mu kugurisha umusaruro.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball ubu irimo kubarizwa mu gihugu cya Misiri, yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cya Afurika kizatangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.
Nyuma y’uko umunani mu bakinnyi n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi, ubwo inkuba yakubitaga bagahungabana umunani bakajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.
Abahebyi ni izina ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe mu Karere ka Muhanga, kubera ko ubwabo basa nk’abanga ubuzima bwabo, kuko ingaruka za mbere bakura muri ubwo bucukuzi ari impfu za hato na hato.
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’ikipe ya REG Volleyball Club, Muvara Ronald, yasabye Umuhoza Mariam ko yamubera umugore, anamwambika impeta.
Abafite inganda zitunganya amata bavuga ko kubona ibyo bayapakiramo bibagora kuko kugeza ubu bifashisha ibikoresho bya pulasitike, bakifuza ko bakoroherezwa kubibona mu gihe hataraboneka ubundi buryo bwo kuyapakiramo.
Bijya bibaho ko abakiri bato bitwara uko babonye bavuga ko n’ubundi batari kuzaramba bavuga ngo ‘nta myaka 100’. Nyamara umusaza Nyagatare Karawudiyani w’i Nyaruteja mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo yarayujuje, kandi biragaragara ko agikomeye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze umukozi ushinzwe Irangamimerere (Etat Civil) mu Murenge wa Kiyombe, witwa Habyara Justin w’imyaka 51 y’amavuko n’umuturage witwa Nubahimana w’imyaka 24 y’amavuko, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke (ruswa) aho Habyara (…)
Mu gihe hirya no hino by’umwihariko mu bice bihuriramo abantu benshi nko mu masoko, ahategerwa Imodoka, ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi n’ahandi, igihe kinini hakunze kugaragara umubare utari muto w’abaturage, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku butaka, hari abatekereza ko ibi byaba bifite aho bihuriye n’ubwiyongere bw’abaturage.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, rwiganjemo abatundaga magendu n’ibiyobyabwenge nyuma bakiyemeza kubivamo, ubwo basuraga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ahokorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bagasobanurirwa amateka (…)
Mu kiganiro na Kigali Today, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu Burundi ariko ntibaroherezwa mu Rwanda cyangwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera kandi haratanzwe dosiye zabo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yasabye Abanyarwanda batuye muri Leta zitandukanye muri icyo gihugu kuzitabira ibikorwa bitandukanye birimo Rwanda Day ndetse abibutsa n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu ko Abanyarwanda ari bo bonyine bafite umurongo bagomba guha igihugu cyabo. Perezida Kagame yavuze ko uko ibintu byaba bimeze kose, nta muntu aho yava hose ku isi ukwiye kubwira Abanyarwanda uko babaho, ko uwo bakwemera gutega amatwi ari uwabaha (…)
Ikigo giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), hamwe n’abacuruza mu mahanga imbuto, imboga n’indabo, barasaba Abanyarwanda kwitabira Ubuhinzi bwa avoka ari benshi, kuko zifite agaciro kanini ku masoko mpuzamahanga.
Israel yavuze ko Afurika y’Epfo yavuze ibintu uko bitari na gato mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICJ).
Abahanga mu by’amategeko bavuga ko Itegeko ari urusobe rw’amahame ngenderwaho mu gihugu runaka, ayo mahame akaba yanditse, yarashyizweho n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano izaba kuva ku itariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024. Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 24, iyi nama izasuzumira hamwe aho Igihugu kigeze mu nzego zitandukanye mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ubwo ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gicumbi harimo kubera umukino, inkuba yakubise abantu umunani barimo abakinnyi na Team Manager (ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe), barahungabana.
Iki gitaramo cyiswe Gabiro Guitar live Experience cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, kibera ahitwa Centre Culturel Francophone ku Kimihurura mu Rugando.
Straton Habyarimana, impuguke mu bukungu, yaganiriye na Kigali Today avuga ko icyemezo u Burundi bwafashe cyo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, bigiye guteza ibura ry’ibintu bimwe na bimwe cyangwa izamuka ry’ibiciro byabyo ku baturage b’ibihugu byombi.
Abasirikare 49 bo ku rwego rwa Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bamuritse imico itandukanye y’ibihugu byabo.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 12 Mutarama 2024, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’amata.
Abayobozi mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo baratangaza ko Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubukerarugendo n’amahoteli (UTB) izagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo mu bice bisanzwe bibumbatiye amateka y’u Rwanda.
TECNO Mobile Rwanda yashyize ku isoko telefone za SPARK 20 Series zishobora gutanga amahirwe yo kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Africa (AFCON). Ni igikombe gitangira kubera muri Ivory Coast guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2023, ku nshuro yacyo ya 34, aho TECNO ari umwe mu baterankunga bacyo.
Kuva 11 Mutarama 1994 kugeza tariki ya 11 Mutarama 2024, imyaka 30 yari ishize Umuryango w’Abibumbye (ONU) umuneyeshejwe ko mu Rwanda harimo gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntiwabyitaho.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi y’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone (…)