Perezida Kagame yasabye EALA kwihutisha urugamba rwo kurinda Abanyafurika gutega amashyi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA), kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ibihugu biwugize, kugirango ikibazo cy’ihezwa, akarengane n’ubukene butuma Abanyafurika babeshwaho n’inkunga z’amahanga gikemuke.

Umukuru w’igihugu yabisabye iyo Nteko yitwa EALA kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, aho iri mu nama yayo iteraniye i Kigali hamwe n’Inteko ishinga amatekegeko y’u Rwanda, mu rwego rwo kwiga ku ngamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amahame agenga umuryango wa EAC.

Yavuze ko uretse ubukene abaturage ba EAC n’Afurika muri rusange bafite, butuma bahora bateze amaboko inkunga ziva mu bindi bihugu, aba baturage bafite n’ikibazo cyo guteshwa agaciro, bikarushaho kuzamba kubera kudashobora kwigenga cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu.

Ati: “Muri Afurika ni ho honyine ku isi, iyo abaturage baharanira demokarasi bazira ingaruka z’uko guhitamo kwabo. Abanyafurika bakomeje kuba ari bo bakorerwa ibyaha, ndetse bakagaruka akaba ari bo basaba imbabazi; utazisabye agahinduka igicibwa.”

Abitabiriye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na EALA mu ngoro y'Inteko ishinga amategeko y'u Rwanda.
Abitabiriye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na EALA mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

“Uyu mugabane niwo wonyine ku isi, abantu bagerekwaho ibyaha, bakamburwa uburenganzira bwabo n’abiyita ko ari abigisha b’ubwisanzure no kwishyira ukizana ku isi. Ku bw’ibyo rero niba hageze ko duharanira uburenganzira bwacu, nimuhaguruke tubuharanire”; Perezida Kagame.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nyamara Afurika by’umwihariko agace kayo k’uburasirazuba, yifitemo amahirwe menshi, haba mu bukungu n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga, aho EALA isabwa gufasha abaturage kubibyaza amahirwe.

Yamenyesheje ko muri iki gihe ubukungu butifashe neza, Afurika yo yagaragaje ubukungu buzamuka kurusha ahandi ku kigero kirenze 5% mu myaka itanu ishize. Ifite kandi umutungo kamere uhagije, abaturage bayo bakaba ari urubyiruko rushoboye gukora kandi rufite amafaranga yo gukoresha.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ibihugu bya EAC byamaze kugerageza kwibumbira mu muryango umwe bigasanga bishoboka, ubu bigomba kwagura kugera ku rwego rw’Afurika yose kugirango ibyiza byo gukorera hamwe bifashe kwirinda kuba nyamwigendaho, gufatwa nabi, guhezwa, ndetse no kuzira ububi bw’amahanga.

Abitabiriye inama ya EALA bafata ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame.
Abitabiriye inama ya EALA bafata ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame.

“Izo nyungu kugirango zibe nyinshi, byaba na ngombwa umuryango wa EAC waguye imikoranire n’indi miryango yo muri Afurika, kugirango Abanyafurika bose babone inyungu z’isoko rigari, umutekano n’amahoro kuri bose, hamwe n’imbaraga nyinshi”; nk’uko Umukuru w’igihugu yabyifuje.

Yasabye EALA ko mu gihe izaba iganira n’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bagera ku myanzuro igamije gufasha koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibintu na servisi mu karere, kwihutisha gahunda y’akarere kamwe ka gasutamo no guharanira kudatinda mu nzira kw’ibicuruzwa kuko ngo birimo guhungabanya ubucuruzi.

Perezida Kagame yavuze ko Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba ifite inshingano ikomeye yo gushyiraho amategeko akemura ibyo bibazo, ubukanguramabaga kugirango abaturage bayamenye, ndetse no guharanira kuziba icyuho kiri hagati yo gushyiraho ayo mategeko no kutayakurikiza.

Inzego z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba zisabwa gufasha abaturage kubona ubwigenge mu bihugu byabo, kubongerera ubushobozi no gukorana n’abikorera, mu rwego rwo kugirango umuryango uhatane n’ibihugu bifite ubukungu buzamuka, bigamije kurinda abaturage gutegereza inkunga z’amahanga.

Perezida Kagame hamwe na Margaret Nantongo Zziwa uyoboye EALA.
Perezida Kagame hamwe na Margaret Nantongo Zziwa uyoboye EALA.

Abadepite ba EALA barimo Margaret Nantongo Zziwa uyiyoboye na Mugenzi we Peter Matuku, bashimira Perezida Kagame kuba yarayoboye ingabo za RPF-Inkotanyi zigahagarika Jenoside, ndetse ko na nyuma y’imyaka 19 gusa, ubu u Rwanda ari intangarugero mu mutekano, kurwanya ruswa, ikoranabuhanga n’izindi gahunda zigamije kurwanya ubukene.

Muri iyi nama izamara ibyumweru bibiri ya EALA hamwe n’Inteko y’u Rwanda, bayitumiyemo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni uyoboye inama y’abakuru b’ibihugu, ndetse n’abaministiri bahagarariye inyungu z’ibihugu byabo muri EAC, aho bazaba baje kugaragaza imigendekere y’amasezerano muri buri gihugu.

Iyo nama yanitabiriwe n’itsinda ry’abantu 11 bagize Inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Zambia.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Waoo!! Ibi ndabishyigikiye 100% kandi bizaduha imbaraga cyane nk’banyafurika muri rusange n’umuryango wa Africa y’iburasirazuba twibumbiyemo by’umwigariko.. ariko bikaba akarusho u Rwanda tubaye ku Isonga..

turatsinze yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

U Rwanda rufite Imana, kuba rwarahamwe umuyobozi ureba kure nka Kagame..turabishimira Imana cyane ..kandi ibyo avuga ni ukuri kuzima..nta mpamvu yo guhora turi inkomamashyi abanyafurika..

Rutayisire yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

ubumwe bw’afrika buzahera ku miryango nka EAC ihuza ibihugu biri mu karere kamwe,kuko byagaragaye ko aribwo buryo n’ibindi bihugu byishyize hamwe byagiye bibigeraho,aha urugero ni EU.

valerie yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

kuba abanyafrika tumaze kubona ko ibibazo byacu ari twebwe tugomba kubikemura ni intambwe ikomeye cyane,ibi birimo kwanga akarengane kagiye kadukorerwa kenshi kubera ko uwaguhaye ibyo ukeneye niwe ugutegeka ibyo ashaka biri mu nyungu ze.

emma yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Biragoye ko Afurika yabaho idateze amaboko...kuko abayobozi bacu usanga ahubwo ari ibikoresho b’abayobozi bo mu bihugu bikize....iyo bashatse bagukuraho bashaka kubera inyungu zabo bakakurekeraho...urugero i SANKARA TOMASI NA KADAFI aba bombi wabonga bafite icyerekezo cyo kwihagararaho ariko byose byashojwe bapfuye da...
Ahubwo tubanze kwiga gukunda abo tuvukana mu gihugu,tubifurize gutunga no gutunganirwa nibwo tuzamenya uko twifata imbere y’abaturusha imbaraga...Naho amagambo nta hihe atavugwa ariko byose byerekanwa n’ingiro....iyo ukase mu giturage cg ukaganira n’umuntu ukwiyumvamo...nibwo usobanukirwa.

kabasha yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka