Rutsiro: Umusozi wafashe izina rishya kubera imbaga y’Abatutsi yahiciwe

Umusozi witwaga Gitwa wo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro wafashe izina rishya witwa Nyamagumba guhera tariki 15/04/1994 kubera Abatutsi ibihumbi 13 biciwe kuri uwo musozi no mu nkengero zawo mu gihe cya Jenoside.

Umusaza witwa Nkurikiyinka Isakar w’imyaka 75 y’amavuko utuye kuri uwo musozi akaba yaragize amahirwe yo kuharokokera Jenoside avuga ko mbere hitwaga i Bugina, ariko hamaze kuza agashuri k’abagatulika hitwa i Gitwa.

Mu gihe cy’intambara zindi zagiye zibaho zikibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi, abavaga muri komini Mabanza, Rutsiro na Kayove bose ngo bahungiraga kuri uwo musozi, intambara zashira bagasubira iwabo, noneho muri Jenoside bongera kuhahungira bazi ko bazahakirira.

Nkurikiyinka avuga ko bamaze kugera kuri uwo musozi babanje kwihagararaho mu gihe cy’iminsi ibiri kuko bari benshi, ibitero bihabasanze bakabisubiza inyuma bifashishije amabuye.

Muzehe Nkurikiyinka yabashije kurokokera i Nyamagumba ariko umugore we n'abana icyenda barahicirwa.
Muzehe Nkurikiyinka yabashije kurokokera i Nyamagumba ariko umugore we n’abana icyenda barahicirwa.

Kugira ngo babashobore, abashakaga kubica ngo bazanye imitiba y’inzuki, bahuruza n’abari bafite imbunda. Abenshi mu bari bahahungiye barahiciwe, abandi babasha kuvamo bahungira ku birwa byo mu kiyaga cya Kivu, abandi berekeza mu bisesero ku Kibuye.

Muzehe Nkurikiyinka avuga ko mu myaka yo hambere mu gihe cyo guharanira ubwigenge na demukarasi hari abafatwaga bakajyanwa kwicirwa i Nyamagumba mu majyaruguru y’u Rwanda (ubu ni mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza).

Nyamagumba yo mu karere ka Musanze mu majyaruguru yamenyekanye cyane na none kubera ko ngo mu 1959 Abatutsi babafataga bakabapakira amamodoka bakajya kuba ari ho babicira.

Abari bazi ko aho i Nyamagumba hicirwaga Abatutsi, umusozi wa Gitwa wo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango na wo bahise bawuha izina rya Nyamagumba mu gihe bari bawugabyeho ibitero.

Muzehe Nkurikiyinka ati: “Bakavuga ngo reka bahabicire nk’uko n’i Nyamagumba na ho hicirwaga abantu bigometse ku butegetsi”.
Tariki 15/04/1994 ni bwo abenshi mu bari bahahungiye bishwe, kuva uwo munsi hitwa i Nyamagumba.

Umusozi wa Nyamagumba wo mu karere ka Rutsiro uherereye mu mudugudu wa Karambi, mu kagari ka Bugina mu murege wa Gihango.

Umuryango wa IBUKA mu karere ka Rutsiro uvuga ko kuri uwo musozi no mu nkengero zawo hiciwe abatutsi babarirwa ku bihumbi 13 bari bawuhungiyeho baturutse mu byahoze ari amakomini atatu atandukanye. Ubuyobozi bw’akarere buteganya ko kuri uwo musozi ari ho hazubakwa urwibutso ku rwego rw’akarere.

Nkurikiyinka yabashije kurokokera i Nyamagumba ahungira ku kirwa cy’Ijwi muri Congo ariko umugore we n’abana icyenda bicirwa kuri uwo musozi.

I Nyamagumba hagiye kubakwa urwibutso ku rwego rw'akarere ka Rutsiro.
I Nyamagumba hagiye kubakwa urwibutso ku rwego rw’akarere ka Rutsiro.

Agarutse mu Rwanda yashatse undi mugore bakaba bamaze kubyarana abana batanu. Muzehe Nkurikiyinka avuga ko n’ubwo adashoboye guhinga agerageza gukora utundi turimo tworoheje. Yizera adashidikanya ko ibihe bye biri imbere ari byiza, ariko akaba yifuza ko gahunda ya Girinka na we yamugeraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules avuga ko gahunda yo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ikomeje kuko hariho gahunda yo gukusanya inkunga y’uburyo butandukanye cyane cyane muri iyi minsi ijana.

Mu mwaka ushize umurenge wa Gihango wabashije koroza inka imiryango ine, muri uyu mwaka bakaba bateganya koroza nibura imiryango umunani.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka