U Rwanda ni cyo gihugu cyabashije komora ibikomere nyuma y’amateka mabi nk’aya Jenoside- Senateri Kalimba

Senateri Kalimba Zephyrin atangaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cyabashije komora abaturage bacyo ibikomere by’umutima nyuma y’amateka mabi nka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibi Senateri Kalimba yabitangarije mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ubwo tariki 14/04/2013 yifatanyaga n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke barokokeye Jenoside mu cyahoze ari Komini Kagano, ariko bakaba batuye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hanze ya Nyamasheke.

Senateri Kalimba Zephyrin yihanganishije abarokotse Jenoside kandi abwira abaturage ko nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe n’Ingabo zahoze ari iza FPR, Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka kugira ngo ifate mu mugongo abacitse ku icumu ari na ko iharanira iterambere muri rusange.

Senateri Kalimba Zephrin avuga ko u leta y'u Rwanda izakomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.
Senateri Kalimba Zephrin avuga ko u leta y’u Rwanda izakomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri Kalimba yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cyabashije komora abaturage bacyo ibikomere nyuma y’amateka mabi nka Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ubungubu buri Munyarwanda aharanira kwigira.

Senateri Kalimba akaba yavuze ko nta Munyarwanda uzongera guhohoterwa cyangwa kwimwa uburenganzira bwe kuko mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside baba bavuga ko itazongera kubaho ukundi.

Abarokokeye Jenoside mu cyahoze ari Komini Kagano (ubu ni igice gihuza hafi imirenge 3 y’akarere ka Nyamasheke), by’umwihariko abarokokeye muri Kiliziya Gatolika ya Paruwase ya Nyamasheke bibuka hagati y’itariki 10 na 20 Mata kuko muri aya matariki yo muri Mata 1994 ari bwo Abatutsi basaga 45000 biciwe aha hantu bari bahungiye bashukwa ko bagiye kuhakirira.

Mudenge Thicien, nk’umwe mu barokokeye kuri iyi Paruwase yatanze ubuhamya bw’inzira igoye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko muri byose agashima “Imana y’ukuri” kuko ari yo yabashije kumurokora.

Bacanye urumuri rw'icyizere.
Bacanye urumuri rw’icyizere.

Mudenge yarokotse abicanyi bishe Abatutsi basaga ibihumbi 45 kuri Paruwase ya Nyamasheke nyuma y’uko na we bamuteye icumu mu rushyi rw’ukuboko rigahinguranya igituza ariko Imana igakinga ukuboko. Mu buhamya bwe, Mudenge yeretse abaturage inkovu zitandukanye ku mubiri we zakomotse ku bikomere bikabije yagiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Mudenge asaba abantu kuvuga ukuri ndetse no kwirinda imvugo zipfobya Jenoside kandi agasaba urubyiruko by’umwihariko guca ukubiri n’amacakubiri, ahubwo bagaharanira kwigira.

Mu rwego rwo kwigira kandi, Mudenge yasobanuriye abaturage b’akarere ka Nyamasheke ko ashingiye ku cyerekezo yari afite, yahereye ku busa ariko ubu akaba afite ibikorwa bitandukanye birimo amazu n’amamodoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bagomba gutera intambwe mu kwigira kugira ngo abatarava ku izima bacike intege.

Senateri Kalimba Zephrin, Depite Renzaho Giovani n'Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste.
Senateri Kalimba Zephrin, Depite Renzaho Giovani n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste.

Habyarimana yabwiye abaturage ko umwanzi bafite ari ubukene kandi inshuti yabwo ikaba ari ubunebwe, bityo abasaba guhaguruka bagakora kuko ari cyo gisubizo cy’ubukene.

Binama Jean Paul wari uhagarariye itsinda ry’abarokokeye mu cyahoze ari Komini Kagano batuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hanze ya Nyamasheke yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyamasheke ko abakoze ibyaha bya Jenoside bakwiriye kwatura bakabisabira imbabazi bakababarirwa kuko ari cyo cyakubaka Igihugu.

Binama avuga ko mu gihe abakoze ibyaha bakwatura bagasaba imbabazi abo bahemukiye na bo bakazitanga ari wo muti w’ubwiyunge n’imibanire myiza wakubaka igihugu cy’u Rwanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yeweeewee mbega gushinyagura? Ninde koko wababwiye ko ibikomere byacu byomotse? Kereka niba ari ibya Zephilini, rwose ibi ni ukudukina ku mubyimba.

Oyaa yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka