Rubavu: Harubakwa Labolatwari y’inyenyeri 3 ku nkunga ya Banki y’isi

Impuguke yihariye mu by’ubuzima ikaba n’intumwa ya Banki y’isi, Mme Miriam Schneidman, avuga ko labolatwari y’ibitaro bya Gisenyi igomba kuzaba ku rwego mpuzamahanga, ashingiye ku nkunga ibi bitaro byatewe yo kuyubaka.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko iyo Laboratwari niyuzura izashobora gupima indwara nka Ebola, Cholera n’izindi zikomeye zambukiranya imipaka zidakunzwe gupimirwa mu bitaro by’uturere.

Bizatuma kandi ibizamini byinshi byo mu turere aho kujyanwa i Kigali bizazanwa i Gisenyi.

Ubwo yari mu karere ka Rubavu mu kwezi gushize asura ibikorwa biterwa inkunga na Banki y’isi, Mme Miriam Schneidman yashimye ibikorwa byo kubaka laboratwari mu bitaro bya Gisenyi anavuga ko akurikije ibikoresho bizayijyamo izaba iri ku rwego mpuzamahanga.

Uretse laboratwari y’icyitegererezo mu karere iri kubakwa mu bitaro bya Gisenyi,abakozi bazayikoramo nabo barahuguwe kugira ngo bafashe Abanyarwanda n’abanyamahanga bagana ibi bitaro hagamijwe kunoza imikorere.

Kubera inkunga ya Banki y’isi iyi Labolatwari yongeye ubushobozi mu bipimo mpuzamahanga aho mu mwaka umwe yavuye kuri 25% ikagera kuri 75% nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Laboratwari y’ibitaro bikuru bya Gisenyi, Nyiramusabwa Rehmat.

Nyiramusabwa avuga ko labolatwari ya Gisenyi izazamuka mu ntera ikagira inyenyeri eshatu mu gupima indwara kandi hakaba hari ikizere ko izaharenga, ibi bikazahindura imikorere mu kwakira abayigana aho hari abarwayi batindaga kubona ubufasha n’ibisubizo kubera ibikoresho n’inyubako nto.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr Kanyankore Wiliam, atangaza ko iyi Laboratwari igihe izaba yatangiye gukora, hari icyo izahindura ku mikorere yari isanzwe birimo kugabanya ibizamini byinshi bijyanwa i Kigali.

Guhunda yo kubaka Labolatwari mu Rwanda izakomeza hubakwa n’izindi eshanu mu duce duhana imbibe n’ibindi bihugu zikazafasha mu gupima indwara zambukiranya imipaka nk’ibyorezo, igikorwa cyo kuzubaka kikazatwara miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo photo si iya Miriam. Muyikureho kuko irabeshya abasomyi banyu pliz .Munyandikire munsaba ifoto ya Miriam. Thx

cyiza yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka