Abacukura amabuye y’agaciro baremeza ko u Rwanda rutiba amabuye muri Congo

Ubuyobozi bw’isosiyete yitwa Pyramid icukura amabuye y’agaciro irahakana ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rukura muri Congo kuko ngo basanze narwo rutunze menshi ku buryo benshi batazi.

Ibi iyi sosiyete yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 15/04/2013 ubwo abadepite bari mu nteko ishinga amategako y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EALA) na bamwe mu baminisitiri bo muri uyu muryango, basuraga iyi sosiyete aho ikorera mu karere ka Muhanga.

Muhamed Salem, umuyobozi wa sosiyete Pyramid yasobanuriye aba bayobozi ko bakomeje kugenda bavumbura ahantu hatari hake mu gihugu hari amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye.

Akomeza avuga ko amabuye ajya ku isoko aturutse mu Rwanda aba aturutse mu gihugu kuko ngo nabo bafite ubutaka bushobora gucukura n’arenze ajya ku isoko.

Yagize ati: “Mpamya ntashidikanya ko u Rwanda rutiba amabuye y’agaciro muri Congo kuko natwe mu Rwanda dufite amabuye menshi ahubwo ikibazo ni uko Congo ari nini u Rwanda rukaba ruto noneho bareba amabuye yacu bakumva ko ataturutse muri aka gahugu”.

Muhamed Salem, umuyobozi wa sosiyete Pyramid ati "u Rwanda rukize ku mabuye y'agaciro ku buryo rutayiba.
Muhamed Salem, umuyobozi wa sosiyete Pyramid ati "u Rwanda rukize ku mabuye y’agaciro ku buryo rutayiba.

Akomeza avuga ko basanze ubwoko bwinshi bw’amabuye ava mu Rwanda aba ari ubwoko bwiza kurusha ayo mu bihugu bindi.
Ati: “nko muri za Mozambique bagura koruta yacu bakayivanga n’iyabo kugirango iyabo ibashe kugurwa, siho gusa kandi n’ahandi”.

Aha Minisitiri w’Afurika y’uburasirazuba mu Rwanda, Monique Mukaruriza, avuga ko abagishaka kwerekana ko u Rwanda rwiba amabuye y’agaciro ari abashaka guharabika isura y’u Rwanda cyane ko kuri ubu nta mabuye akijya ku isoko adafite ibirango byerekana aho yacuwe.

Muhanga: Amasosiyete abiri gusa muri 23 niyo acukura amabuye y’agaciro bitangiza ibidukikije

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko amasosiyete abiri gusa mu masosiye agera kuri 23 acukura amabuye y’agaciro muri aka karere ariyo acukura ku buryo bugezweho butangiza ibidukikije.

Abacukura mu buryo bwa gakondo batuma ubutaka bwinshi bumanuka mu migezi bigatuma imwe isibama cyangwa ikaba yagabanuka. Ibi kandi byangiza ibishanga biba bituriye imisozi icukurwaho cyane ko ubucukuzi bubera ku misozi.

Amamashini akorera muri sosiyete Pyramid agerageza kurinda ibidukikije.
Amamashini akorera muri sosiyete Pyramid agerageza kurinda ibidukikije.

Ikindi kibazo cyagaragaye kenshi ni abacukura bagasiga ibyobo binini bacukuyemo batabisibye. Ibi byobo bikaba bitera ingaruka nyinshi zirimo imfu z’ababituriye, imfu z’amatungo, kwihishamo abagizi ba nabi n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko kuri ubu ubuyobozi bw’akarere buri gushishikariza amasosiyete akorera muri aka karere ko yakwishyira hamwe akaba yagira ibikorwa bihamye bakanagura amamashini yabugenewe afasha kutangiza ibidukikije ndetse n’imirimo ikihutishwa.

Mu karere ka Muhanga haboneka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka gasegereti, worufuramu na koruta.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka