Ngororero: Ubuyobozi bw’akarere bwafashe mu mugongo umuturage watemewe inka
Mu gihe Polisi igishakisha uwatemye inka ya Umugwaneza Ernestine wacitse kw’icumu rya Jenoside, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwongeye kumusura bumafata mu mugongo, dore ko n’ubundi asanzwe atishoboye.
Mu mpera z’icyumweru twasoje, intsinda ryari riyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clotilde ryamushyikirije inkunga y’ibintu binyuranye bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 100. Muribyo harimo ibiribwa, imyambaro, isuka, ibikoresho by’isuku, ibyo kondora ya nka n’ibindi.

Madame Nyiraneza yabwiye Umugwaneza ko ubuyobozi bw’akarere bwifatanyine nawe mu kababaro kandi amwizeza ko buzakomeza kumuba hafi nk’uko bwabikoze kenshi.
Yamusabye kujya amenyesha ubuyobozi ibibazo afite, ndetse agakomeza kubana neza n’abaturanyi be nkuko nabo bamushimira imyitwarire ye mu bibazo ahura nabyo.

Umugwaneza nawe yashimiye akarere n’abandi bamweretse ko atari wenyine ko ahubwo ashyigikiwe n’umuryango nyarwanda. Yanashimiye n’umuryango FPR-Inkotanyi akesha inzu atuyemo, inka n’ikiraro cyayo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|