Batanu bakoreraga ibitaro bya Ruhengeri basabiwe guhagarikwa ku kazi

Abakozi batanu b’ibitaro bya Ruhengeri bahagaritswe ku mirimo yabo na komisiyo y’umurimo, nyuma y’uko hakozwe raporo ku bijyanye no gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano, maze bigafata abakozi biganjemo abaforomo.

Ubwo umurwayi yari kwishyura ngo avane umwana we mu bitaro, yaje gucibwa amafaranga menshi kandi afite mituweli, ajyanye ikibazo ku nzego z’ibitaro zisumbuye, bigaragara ko hari ibidasobanutse niko gutangira iperereza none batanu bahagaritswe ku mirimo yabo.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Ndekezi Deogratias, ngo ikibazo bakigejeje kuri komisiyo y’umurimo, nayo iza kubasubiza ibaha urwandiko ruhagarika abakozi batanu biganjemo abaforomo.

Uyu muyobozi w’ibitaro avuga ko aba bakozi bagomba guhagarikwa n’akarere ka Musanze kuko ari ko kabahaye akazi, nyamara nako kavuga ko ibyemezo bya komisiyo y’umurimo aribyo bigomba gushyirwa mu bikorwa, nk’uko byavuzwe n’ushinzwe ubuzima mu karere ka Musanze.

Imwe mu nyubako z'ibitaro bya Ruhengeri.
Imwe mu nyubako z’ibitaro bya Ruhengeri.

Ibitaro bya Ruhengeri ni bimwe mu bitaro byakira abarwayi baturuka imihanda yose mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’uburengerazuba kuko biri ku muhanda uhuza Musanze na Rubavu. Ubuyobozi bw’ibi bitaro busaba ko byakongererwa ubushobozi bikagirwa iby’intara kugirango birusheho kunoza imikorere.

Mu rwego rwo guha serivisi nziza ababigana, ibitaro bya Ruhengeri bifite gahunda zitandukanye zirimo gukoresha telefone igendanwa aho bakorana n’abashinzwe ubuzima mu midugudu mu gutanga amakuru y’abarwayi. Ibi kandi ngo byagabanyije ku buryo bugaragara imfu z’ababyeyi n’abana bavuka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka