Ntarama: Bibutse inzirakarengane ziciwe mu rufunzo rwiswe CND
Abatuye mu mirenge ya Ntarama mu karere ka Bugesera hamwe n’inshuti zabo bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu rufunzo rwo mu murenge wa Ntarama rwari rwarahawe izina rya CND.
Itariki ya 15 Mata ni itariki abatuye Ntarama no mu nkengero zayo bibukaho urugendo bakoraga bahunga Interahamwe bajya kwihisha mu rufunzo rukikije umugezi w’Akanyaru.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abari barokotse ibitero byo ku rusengero rwa Ntarama babashije guhungira mu rufunzo rukikije Akanyaru, aho bitaga kuri CND nk’uko byatangajwe na Sewabo Vincent umwe mu barokoye muri urwo rufunzo.

Yagize ati “twamaze igihe kirekire duhigwa bukware, tugabwaho ibitero buri munsi n’Interahamwe n’abasirikare b’ingoma y’abatabazi. Iyo nzira y’umusaraba Abatutsi twanyuzemo ni yo yatumye hakorwa urugendo rwo kuyibuka no kwibuka abaguye i Ntarama muri rusange”.
Mu buhamya bwe yavuze ko haberemo ubugome bukaze cyane, aho Interahamwe zirirwaga zihigamo abihishemo zikabica bwacya zikagaruka, kugeza ubwo Inkotanyi zabashije kurokora abasigaye.
Umwaka ushize umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yari yavuze ko kuri urwo rufunzo hazubakwa urwibutso, ibyo bikaba byari mu byifuzo bya bose, kuri ubu icyo cyifuzo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, imirimo yo kurwubaka yaratangiye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera arasaba abazi abaguye mu rufunzo gutangira kwegeranya amazina yabo kugirango azashyirwe kuri urwo rwibutso.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’iburasirazuba, Byukusenge Madeleine, yasabye abitabiriye iyo mihango yo kwibuka guha imbaraga ibihuza Abanyarwanda maze bakanga ibibatanya.
Ibiganiro n’ubuhamya byatangiwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku bahashyinguye ndetse no gucana urumuri rw’icyizere byagarutse ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’itotezwa ry’Abatusi mu Bugesera, aho iryo totezwa ryagiye rishimangirwa n’ingoma zagiye zisimburana kugeza kuri Jenoside.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|