Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo rugiye kubakwa bijyanye n’igihe
Urwibutso rwa Jenosiderwa Kibungo rugiye kubakwa bijyanye n’igihe mu rwego rwo guha icyubahiro abahashyinguwe bazize Jenosideno kubungabunga amateka ya Jenosidemu gihe kirekire.
Uru rwubutso rugiye kubakwa ruzaba rugizwe n’ ibice bitatu birimo igice kizaba gishyinguwemo imibiri y’abazize Jenosideyakorewe Abatutsi, ikindi cyumba kizaba kigizwe n’ububiko bw’impapuro ku mateka ya Jenosidendetse n’ibindi biranga amateka ya Jenoside yabereye i Kibungo.
Igice cya gatatu kizaba kigizwe na hangar izajya yifashishwa mu kugika izuba n’imvura abazaba baba bateraniye ku rwibutso mu gihe cyo kwibuka.

Ibuye fatizo ry’ahagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rwa kibungo ryashyizweho na Senateri Tito Rutaremara wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka cyabaye tariki 14/04/2013.
Yagize ati “Nk’ahantu hari abantu nka bariya kandi twubashye twumva tugomba gufata neza, kandi bazarebwa mu myaka ijana tugomba kuhubaka neza kandi bijyanye n’igihe, ku buryo mu myaka 20 hazaba hagaragara neza.Tugomba kureba kure.”
Abacitse ku icumu bafite ababo bahashyinguwe bashimye igikorwa cyo kubaka uru rwibutso rujyaye n’igihe ndetse banatangaza ko mu rwego rwo kwigira bamaze gutanga miliyoni hafi esheshatu zo kubaka uru rwibutso ruzuzura rutwaye miliyoni zigera ku 100.
Gihana Samson uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) ku rwego rw’akarere ka Ngoma, yavuze ko kubaka urwibutso rwiza ruhesha agaciro abahashyinguwe bizafasha byinshi ndetse ko bishobora kugabanya umubare w’abagira ihungabana bageze kuri uru rwibutso rutari rumeze neza.

Kubaka urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo bizakorwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kibungo; nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise.
Mu rwego rwo kugira ngo iki gikorwa cyo kubaka kizagende neza hatanzwe nimero za compte iri muri banki ya Kigali (BK) aho umuntu wese yashyira inkunga ye kugira ngo ashyigikire iki gikorwa.
Urwibutso rugiye kubakwa ruzubakwa mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo ahari hubatse urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|