Minisitiri Kalibata arasaba Abanyagakenke kubyaza umusaruro ubutaka bavugurura urutoki

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Agnes Kalibata avuga ko ubutaka buto Abanyarwanda bafite batabubyaza umusaruro nk’uko bikwiye. Arasaba abahinzi bo mu Karere ka Gakenke kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bavugurura urutoki kugira ngo babashe gukora ku ifaranga.

Ubu Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 11 bariyongera kandi ubutaka ntibwiyongera, ubutaka budakoreshejwe neza bubyazwa umusaruro, Abanyarwanda bazagira ikibazo; nk’uko Minisitiri Kalibata abisobanura.

Akomeza asaba abahinzi guhinga kijyambere bavugurura urutoki cyangwa bakarusimbuza indi myaka ibyara amafaranga. Urutoki rugomba gukorerwa rugatanga igitoki nibura cy’ibiro 30 mu ikubitiro bikazagenda byiyongera buhoro buhoro kuko abakorera neza urutoki beza igitoki gipima ibiro 100.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ashimangira ko Akarere ka Gakenke kaberanye n’ubuhinzi bw’urutoki aho rushobora gutanga umusaruro ushimishije ariko ikibazo gikomeye ni uko rudakorewe ku buryo bwa kijyambere.

Minisitiri Kalibata yasuye ubuhunikiro bwa koperative “Twihangire umurimo”. (Foto:L. Nshimiyimana)
Minisitiri Kalibata yasuye ubuhunikiro bwa koperative “Twihangire umurimo”. (Foto:L. Nshimiyimana)

Agira ati: “Gakenke ifite bushobozi bunini cyane, Gakenke yadutunga twese n’ibihugu bituri hafi mu rwego rw’ibitoki, murebe ibitoki biri hano byavuye muri Gakenke ariko mugende murebe intoki ziri hariya nta kintu usangamo gifatika.

Uragenda ibirometero kugira ngo ugere ku muntu ufite urutoki rwiza, icyerekezo cyarabonetse. Urutoki mufite rukorewe neza rwabyara umusaruro mwiza.”

Abayobozi b’Akarere ka Gakenke bashimiwe uruhare bagize mu kurwanya inzara yarangwaga muri ako karere mu myaka mike ishize none kakaba gahahira utundi turere tw’igihugu. Ngo ibi byagezweho kubera ubuyobozi bwiza n’abaturage bafite ubushake bwo gukora ngo biteze imbere.

Minisitiri Kalibata yasuye kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, Koperative “Twihangire Umurimo” y’abahinzi bo mu Murenge wa Gakenke igeze kure mu kwiteza imbere. Iyo koperative yatangiye yeza ibiro 500 by’ibigori kuri hegitari none igeze kuri toni 4.5.

Ngo kuri uyu mwero yagurishije toni 420 z’ibigori bakuramo amafaranga miliyoni 62, ibindi abahinzi barigurishiriza ndetse bajyana no mu rugo kugira ngo babone n’ibyo kurya. Bateganya kuzagura imodoka ya miliyoni 25 izabafasha kugeza umusaruro ku isoko.
Koperative yatangiye guhinga ibihumyo ndetse mu minsi mike izatangira ubuhinzi bw’inyanya muri green house.

Minisitiri yasuye umuhinzi wa kijyambere witeje imbere. (Foto:L. Nshimiyimana)
Minisitiri yasuye umuhinzi wa kijyambere witeje imbere. (Foto:L. Nshimiyimana)

Minisitiri Kalibata yanasuye umuhinzi w’intangarugero witwa Niyibizi Jean de Dieu utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke. Uyu mugabo uhinga urutoki akanorora, avuga ko yeza igitoki k’ibiro 100 gishobora kuvamo injerekani y’umutobe.

Niyibizi akomeza asobanurira Minisitiri ko ubuhinzi n’ubworozi akora bwunganirwa n’ubucuruzi bimwinjiriza miliyoni eshatu ku mwaka. Yabashije kwiyukira inzu nziza, akaba anacana umuriro uva ku mirasire y’izuba.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kubera ubutaka bukorerwahoubuhinzi bwagabanutse,ikintu cyatuma twongera umusaruro ni ukuvugurura ubuhinzi,dukoresha ifumbire nvaruganda kandi tukanahinga imyaka ijyanye n’ubutaka yeraho,ibi nibyo bizatuma dusagurira amasoko,bigatuma twagura ibikorwa bibyara inyungu bitari ubuhinzi.

jeff yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

guhinga kijyambere nibwo nuryo buzadufasha kugera ku musaruro mwinshi kandi ku butaka buto.

mukarukundo yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka