Abanyarwanda baba muri Korea y’Amajyepfo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda babarizwa muri Korea y’Amajyepfo bafatanyije na Ambassade y’u Rwanda muri Koreya y’amajyepfo bibutse Jenoside yakorwe Abatutsi. Iyi mihango yabereye mu mujyi wa Seoul ari nawo murwa mukuru w’icyo gihugu taliki 13/04/2013.

Umuhango watangijwe n’amasengesho yayobowe na Pastor Ndagijimana John nyuma abari aho berekwa uburyo abapfakazi ba Jenoside bo mu karere ka Gisagara bishyize hamwe bakikemurira ibibazo bitoroshye batewe na Jenoside.

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga “kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”, documentary film ya DUHOZANYE yabereye urugero rwiza abari aho, yerekana uburyo umuntu adakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo agahaguruka agahangana n’ibibazo, aho abo bapfakazi bageze ku rwego rushimishije mu bucuruzi.

Uvuye ibumoso: Gasana Richard watanze ikiganiro “Impamvu tugomba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”, Ntaganda James, Perizida w'Umuryango Nyarwanda muri Korea y'Amajyepfo, Ambasaderi w'u Rwanda muri Korea y'Amajyepfo hamwe na Jacques Semahoro, umukozi w'Ambasade.
Uvuye ibumoso: Gasana Richard watanze ikiganiro “Impamvu tugomba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”, Ntaganda James, Perizida w’Umuryango Nyarwanda muri Korea y’Amajyepfo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Korea y’Amajyepfo hamwe na Jacques Semahoro, umukozi w’Ambasade.

Ntaganda James uhagarariye Abanyarwanda babarizwa muri Korea y’Amajyepfo yafashe ijambo yibanda cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kubumbatira ubumwe bwagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 anarukangurira kwigira.

Yanibukije kandi ko kwigira bitari ukuba akarwa (island), ahubwo kwigira ari uguharanira kwifatira ibyemezo uhereye ku muntu ku giti cye ukageza ku gihugu ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Gasana Richard yatanze ikiganiro cyimbitse kigamije gusobanura impamvu twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yibanda cyane mu kugaragaza itandukaniro hagati ya Jenoside n’imyivumagatanyo cyangwa intambara nk’uko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kubyita.

Ubwo abantu bakurikiraga ikiganiro “Impamvu twibuka” cyatanzwe na Gasana Richard.
Ubwo abantu bakurikiraga ikiganiro “Impamvu twibuka” cyatanzwe na Gasana Richard.

Yashoje kandi agereranya kwibuka nk’urukingo (vaccine) rukingira buri muntu wese cyane urubyiruko kutibagirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko kwibagirwa bishobora gutuma amateka mabi ya Jenoside agaruka nk’uko isi yagiye yibagirwa Jenoside zikongera zikaba.

Ambasaderi Kayihura Eugene uhagarariye u Rwanda muri Korea y’Amajyepfo yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi ariko y’Abanyarwanda ariko ko atagomba kuduheza mu bwigunge.

Yakomeje abwira abanyarwanda bari aho ko u Rwanda aho rugeze mu iterambere ntakigomba kurusubiza inyuma.

Yunzemo agira ati “mwibuke muharanira kwigira bizahora biduhesha agaciro nk’Abayarwanda aho muzaba muri hose. Ntitwanyura muri Jenoside tukabasha kwisuganya tukagera aho tugeze ubu hanyuma ngo hagire icyatunanira, Ntibishoboka”.

Abitabiriye kwibuka basenga isengesho risoza.
Abitabiriye kwibuka basenga isengesho risoza.

Muri uyu muhango kandi, Abanyarwanda baba muri Koreya y’amajyapfo biyemeje gufatanya n’abandi batera inkunga incike zitabarizwa na AVEGA Agahozo maze buri wese yiyemeza gutanga uko yifite mu minsi ijana y’icyunamo.

Iyi nkuru twayohererejwe na Olivier Rwangabwoba ushinzwe itangazamakuru muri “The Rwandan community of South Korea”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka