Bugesera: Imbuto Foundation mu bikorwa byo guca ubwandu n’imirire mibi mu bana

Umuryango Imbuto Foundation warebeye hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ab’ibigo nderabuzima n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Bugesera uko ubuvugizi bwakorwa kugira ngo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite cyangwa igihe amubyara ngo bucike burundu.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 16/04/2013, Iyamuremye Régine wari uhagarariye Imbuto Foundation yavuze ko kuba abafatanyabikorwa muri iyo gahunda babisobanuriwe bizoroshya ubukangurambaga.

Yagize ati “si ukugeza imiti ku mwana na nyina gusa, ahubwo turanarebera hamwe uko gahunda zikubiyemo ikurikiranwa ry’umubyeyi ugitwita kugeza abyaye ndetse no gukurikirana umwana uvutse kugeza akuze muri gahunda yiswe Family Package zigezwa ku muryango”.

Ikigo nderabuzima cya Ngeruka mu karere ka Bugesera ni cyo cyatoranyijwe ko kigiye gutangirizwamo ubukangurambaga ku kurandura burundu Virusi itera Sida umubyeyi ashobora kwanduza umwana ndetse hakitabwa no ku mirire mibi mu bana.

Bamwe mu bakurikirana gahunda yo kurwanya ubwandu n'imirire mibi mu bana.
Bamwe mu bakurikirana gahunda yo kurwanya ubwandu n’imirire mibi mu bana.

Iyi gahunda y’ubukangurambaga n’ubusanzwe yaratangijwe mu bisa n’igerageza mu kigo nderabuzima cya Ngeruka nk’uko Ugirumuhoza Jacqueline umwe mu bakangurambaga b’urungano mu murenge wa Ngeruka abivuga.

Ati: “twihereyeho ubwacu dusanga bigenda bitanga umusaruro kuko twari tumaze amezi agera kuri 6 tubikora, aho dukurikirana umubyeyi kuva asamye inda ndetse n’uko akurikirana gahunda aba yahawe na muganga umunsi ku munsi kugeza abyaye ndetse na nyuma”.

Intego ni ukugabanya virusi itera Sida ababyeyi banduza abo batwite nibura ku gipimo cya 2% kugeza mu mwaka wa 2015. Iyi gahunda irakorwa mu bigo nderabuzima 27 mu gihugu biri mu turere 6.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka