Milutin Sredojevic ‘Micho’ yasezerewe ku kazi ko gutoza Amavubi

Umunya-Serbia, Milutin Sredojevic ‘Micho’, watozaga ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yasezerewe kuri ako kazi nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu marushanwa atandukanye ikipe y’igihugu yagiye yitabira kuva yahabwa akazi.

Mu gihe tugishaka amakuru arambuye ku iyirukanwa rya Micho w’imyaka 44, itangazo dukesha urubuga rwa interineti rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko amasezerano bari bafitanye n’uwo mutoza gasheshwe bitewe n’umusaruro muke yagaragaje.

Iryo tangazo rigira riti, “kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, inzego zishinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda zafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano na Bwana Milutin Sredojevic micho y’akazi ko gutoza ikipe y’igihugu nkuru bitewe n’umusaruro muke yagaragaje. Ayo masezerano yasheshwe hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ziyagize”.

Umutoza Milutin Sredojevic Micho yahawe akazi ko gutoza ikipe y’u Rwanda tariki 01/11/2011 ntabwo yabashije kubona itike yo kujyana Amavubi mu gikombe cya Afurika nk’uko yari yarabyiyemeje, ndetse n’amahirwe yo kujyana Amavubi mu gikombe cy’isi cya 2014 asa n’ayamaze kurangira.

Milutin Sredojevic ‘Micho'.
Milutin Sredojevic ‘Micho’.

Ubwo Milutin Micho yatozaga Amavubi kandi, mu mpera za 2012 yananiwe kubona umusaruro mwiza mu gikombe cya CECAFA yabereye muri Uganda ubwo Amavubi yasezererwaga muri ¼ cy’irangiza atsinzwe na Tanzania.

Amavubi yaherukaga gutsindwa na Mali ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi ndetse n’indi mikino izwi na FIFA u Rwanda rwagiye rutsindwamo umusubizo, biri mu byatumye u Rwanda rusubira inyuma cyane ku rutonde rwa FIFA, ubu rukaba ruri ku mwanya wa 135 ku isi, no ku mwanya wa 39 muri Afurika.

Milutin Micho asezerewe nyuma y’amakuru yavugwaga cyane cyane n’itangazamakuru ryo muri Uganda ko yaba arimo gusaba akazi ko gutoza ikipe y’icyo gihugu “Uganda cranes” nayo idafite umutoza muri iki gihe, nyuma y’aho Bobby Robert Williamson wayitozaga nawe asezerewe kubera umusaruro mubi.

Nyuma yo kwirukanwa kwa Milutin Sredojevic Micho, abatoza barimo Kanyankore Gilbert Yaoundé usanzwe atoza Vital’o, Kayiranga Baptiste watozaga Kiyovu Sport akaba adafite ikipe atoza muri iki gihe na Eric Nshimiyimana umutoza wungirije muri APR FC, barahabwa amahirwe yo guhabwa akazi ko gutoza Amavubi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka